Musenyeri Sinayobye yahuye na Papa ku nshuro ya mbere kuva abaye Umwepiskopi
Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yakiriwe na Papa Fransisiko i Vatikani ku wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyo kwakira abakiristu cyabereye muri Salle yitiriwe Paul VI.

Ni mu ruzinduko Musenyeri Edouard Sinayobye arimo mu gihugu cy’u Butaliyani, aho akomeje gusoma Misa mu ma Paruwasi atandukanye muri icyo gihugu.
Ni uruzinduko rwa mbere akoreye ku mugabane w’i Burayi kuva ahawe inkoni y’ubushumba, ari nabwo bwa mbere ahuye na Papa Fransisiko kuva amutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ku wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021.
Mu mezi umunani Musenyeri Sinayobye amaze agizwe umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yakomeje kurangwa n’ibikorwa binyuranye, cyane cyane ibijyanye no kwagura umubano wa Diyosezi ya Cyangugu na Diyosezi zo mu bihugu biyikikije birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Ni muri urwo rwego tariki ya 18 Nzeri 2021, Musenyeri Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, bagiriye uruzinduko muri Diyosezi ya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza n’iyi Diyosezi ihana imbibi n’u Rwanda.
Ni nyuma y’uko tariki 04 Nzeri 2021, Musenyeri Edouard Sinayobye yari yagiriye uruzinduko muri Diyosezi ya Bukavu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, agirana ibiganiro na Mugenzi we Musenyeri Maroy, mu rwego rwo guteza imbere umubano usanzwe uranga izi Diyosezi (Cyangugu na Bukavu) zihana imbibi.



Ohereza igitekerezo
|