Musenyeri Misago azashyingurwa kuwa kane muri Katederali ya Gikongoro
Nyakwigendera Musenyeri Misago Augustin azashyingurwa kuri uyu wa kane tariki 15/03/2012 muri Katederali y’Umuryango Mutagatifu ya Gikongoro.
Umuhango wo guherekeza Nyakwigendera Musenyeri Misago Augustin uzaba ku wa kane tariki ya 15/03/2012 nyuma y’igitambo cya misa kizatangira saa yine za mu gitondo.
Ku wa gatatu tariki 14/03/2012 hateganyijwe ijoro ry’ikiriyo kuri Diyosezi ya Gikongoro; nk’uko tubikesha umunyamabanga wa Diyosezi ya Gikongoro akaba ari nawe wari umunyabanga wihariye wa nyakwigendera, Padiri Pascal Nshimiyimana.
Ubu umurambo wa Musenyeri uri mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Musenyeri Misago azashyingura muri Katederali ya Diyosezi ya Gikongoro yitiriwe Umuryango Mutagatifu nyuma y’imyaka 20 ari umushumba w’iyi diyosezi. Yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 12/03/2012 mu biro bye. Birakekwa ko yaba yarazize indwara y’umutima kuko ari yo yari asanzwe arwaye.
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imuhe iruhuko ridashyira,icyo nabasabaga niba bishoboka mutubwire icyamwishe kuko gukeka sibyiza.murakoze
Imana imuhe iruhuko ridashira,kandi muzagerageze kuhatubera abatazahagera ubwo twizere ko Ejo muzatugezaho imihango yo kumushingura.
IMANA IMWAKIRE