Musenyeri Misago Augustin yitabye Imana (updated)
Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Musenyeri Misago Augustin yitabye Imana mu gitondo cy’uyu munsi tariki 12/03/2012 mu biro bye ubwo yari ku kazi kuri Diyoseze ya Gikongoro; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’abepisikopi mu Rwanda, Mbonyintege Smaragde.
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda buracyeka ko yaba yazize indwara y’umutima kuko yari asanzwe awivuza.
Umurambo wa Musenyeri Misago wajyanywe mu bitaro bikuru bya kaminuza i Butare gukorerwa isuzuma. Biteganyijwe ko umurambo wa Nyakwigendera Musenyeri Misago Augutsin uzashyingurwa kuwa kane tariki 15/03/2012.
Musenyeri Misago Augustin yavutse mu w’1943 avukira ahitwa Ruvune mu yahoze ari komini ya Kinyami, Perefegiturura ya Byumba muri Paruwasi ya Nyagahanga, ubu hakaba ari mu karere Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.
Misago yahawe isakaramentu rya batisimu tariki ya 17/05/ 1956. Nyuma yo kwiga amashuri abanza, Misago yakomereje amashuri yisumbuye muri Seminari Nto yo ku Rwesero no muri Semineri yitiriwe Mutagatifu Pawulo ya Kabgayi kuva mu mwaka w’1958 kugeza mu w’1965.
Musenyeri Misago yahawe ubupadiri tariki ya 25/07/1971, nyuma yaho yaje kuyobora Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Ari muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, Musenyeri Misago yakomeje gukurikiranira hafi ibyaberaga i Kibeho akaba ndetse yari ari mu bari bagize komisiyo yo gukurikirana ibyaberaga i Kibeho.
Kuva 1974-1979 yagiye kwiga i Roma aho yavanye Doctorat mu bijyanye n’iyobokamana n’ubumenyi mu by’abakurambere ba Kiliziya (Doctorat en Theologie et en sciences patristiques).
Musenyeri Misago ubwe yakoze ubushakashatsi ku mabonekerwa yaberaga i Kibeho. Misago niwe mushumba wenyine wayoboye Diyosezi ya Gikongoro kuva yatangira. Ku wa 29 Kamena 2001,niwe watangaje ku mugargaro icyemezo cya Kiliziya Gaturika cyemeza amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.
Tariki ya 30 /03/1992 nibwo Musenyeri Misago yagizwe umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, inkoni y’ubushumba yayihawe n’uwari padiri mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, Karidinali Josef Tomko.
Tariki 31/05/1993, Musenyeri Misago yayoboye urugendo rutagatifu rwa mbere rwa Diyoseze yose i Kibeho mu rwego rwo gusaba amahoro n’irangira ry’intambara mu Rwanda.
Mu 1999 yafunzwe ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko aza kurekurwa muri Kamena 2000 agizwe umwere.
Misago Misago Agustin yari umukuru w’urukiko rwa kiliziya gatolika.
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
R.I.P Musenyeri wacu! gusa abantu nka Matabaro nibo batuma u Rwanda rudatera imbere!
Nyiricyubahiro Musenyeri MISAGO Augustin.
Wemeye gukorera NYAGASANI utizigamye.
mu buzima wari ufite hano ku isi.
N’uyu munsi witabyeho RUGIRA.
Wari wazindutse utura igitambo
gitagatifu cya Misa
wariteganyirije kuko wemeye
gukorera NYIRIBIREMWA
Wabaye umugaragu mwiza wa RUREMA
Wabaye umushumba mwiza .
Wababariye kuri iyi isi cyane cyane
igihe wari mu nzu y’imbohe muri 1930
No mu buzima bugoye by’iyi isi
Ruhukira mu biganza by’uwagutoye
IMANA iguhe iruhuko ridashira
Babyeyi bacu bavandimwe mwatubanjirijeyo
mwibuke mudusabire ku MANA ubutareka
kugirango natwe tuzabe abagabo
Kugirango natwe tuzabe imfura
zibereye NYAGASANI
n’u Rwanda rwatubyaye
Imana yamutoye ikamuha inkoni y’ubushumba yo kuragira intama zayo ihe Roho ye kuruhukira mu mahoro.Uwo Matabaro ajye abanza ashishoze mu byo agiye kuvuga kuko niba anazi amategeko nta rwego rw’ubutabera buzwi akorera.Birababaje kuba Matabaro agifite iyo myumvire.
Bye bye Bishop...Nabye umuhereza i Byumba kandi wakoze neza umurimo w’Imana ubwo wahabaga.Requiescat in Pace
Ese uyu ngo ni Matabaro ni umucamanza cg umushinjacyaha ko yemeza ko hari abo yicishije?Be serious and make sure 4 what u’re talking about.
RIP Mgr.
Bravo Editor, ntureba noneho ! Erega umuntu uko ameze kose yuje icyubahiro kandi n’abashyira mu gaciro kandi bazi ubwo burenganzira tukabyubahiriza. Murakoze guhindura iyo foto !!!
kumiro na gukunda murantangaza!!! None se iriya photo ntabwo ari iya Misago? niba se ariyo babonye ntayindi bafite ikibazo ni iphoto? cyangwa?
Ese? RIP niba Imana ari urukundo ikanatugirira imbabazi. Ariko ubanza abagatulika bemeza ko Umwepiskopi atorwa mu rumuri na Roho Mutagatifu, ku buryo ataba yarabikesheje cyane iby’amabonekerwa ya Kibeho! Naho Matabaro uvuga ko azize amakosa n’ibyaha bye, ubanza Imana itajya ihaniraho gutyo. Haba harapfuye benshi mu bariho iki gihe.
Ni igihano Imana yamuhaye kubera abatutsi yicishije muri 1994. Nizere ko yari yarihannye .