Musenyeri Mbonyintege arasaba gukurirwaho imisoro y’ibibanza bimwanditseho

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege arasaba inzego zibishinzwe kumukuriraho imisoro y’ubutaka bwa Diyosezi ya Kabgayi ayobora bumwanditseho kuko atari ubwe ahubwo ari ubw’abakirisitu.

Musenyeri Mbonyintege avuga ko nyuma y’uko hasohotse itegeko rishya ry’imisoro hemejwe ko ubutaka bw’Abihayimana na bwo buzajya busora imisoro y’inzego z’ibanze, iyo misoro ikaba igenwa n’inama njyanama z’uturere.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi ntiyahwemye kugaragaza ko ubutaka bwose bwa Diyosezi bumubaruyeho nk’uhagarariye Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi, maze akomeza gusaba ko imisoro yakwa kuri ubwo butaka yasubirwamo kuko ubwinshi bukorerwaho ibikorwa by’inyungu rusange.

Ubutaka bwa Kabgayi bwubatseho Cathédrale, Petit Séminaire Saint Léo Kabgayi, Imprimerie de Kabgayi na Hôtel Saint André Kabgayi
Ubutaka bwa Kabgayi bwubatseho Cathédrale, Petit Séminaire Saint Léo Kabgayi, Imprimerie de Kabgayi na Hôtel Saint André Kabgayi

Musenyeri Mbonyintege avuga ko ubutaka bwa Diyosezi bwinshi bwubatseho amashuri, ibigo by’ubuvuzi n’ibitaro, ibibuga by’imyidagaduro n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza kandi bikoreshwa ku nyungu rusange bitinjiza amafaranga.

Aho ni ho ahera avuga ko nk’ahari ibyo bikorwa hatabarirwa mu hasoreshwa, icyakora akemera ko ahari ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi byinjiza amafaranga byo bikwiye gusora. Asanga kandi iyo misoro itangwa kuko nka Hotel Saint-André Kabgayi ihabwa ibihembo by’abasora neza mu Ntara y’Amajyepfo.

Musenyeri Smaragde abaruyeho ibibanza n’ubutaka bisaga 350 mu turere twa Muhanga na Kamonyi

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi avuga ko ubutaka bwose bwa Kiliziya Gatolika mu turere twa Kamonyi na Muhanga bumwanditseho, harimo ahubatse inyubako za Paruwasi zirimo n’amacumbi y’Abapadiri, ahubatse amashuri n’ibigo by’ubuzima, amashyamba n’amasambu kandi muri ibyo hari ibikoreshwa ku nyungu rusange.

Agira ati “Nk’ahantu dufite ubutaka ariko Leta ikaba yarabwubatseho amashuri ayo mashuri agamije inyungu rusange kandi Leta ibifitemo inyungu numva tudakwiye kuhasorera, nk’ahubatse ibitaro, ahubatse ibibuga by’imipira ibyo byose nta kintu byinjiza dukwiye kubisonerwaho imisoro”.

Musenyeri Mbonyintege avuga ko hari n’ubutaka bafite bukorerwaho ibikorwa biteza imbere abaturage nk’igipimo cya kawa cya Hegitari 15 kiri mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi aho izo kawa zisarurwa n’abakirisitu.

Avuga kandi ko nk’ubutaka bwa Kabgayi gusa bamusaba kwishyura nibura miliyoni ebyiri ku mwaka kandi ibikorwa biriho byunguka ari Hoteli Saint-André Kabgayi gusa ahandi hose ari icumbi atuyemo, n’amacumbi y’Abihayimana, ibitaro n’amashuri kandi byose bifasha abaturage.

Agira ati “Nk’ubu urebye abantu ibikorwa bya Kabgayi bitunze kandi nta bucuruzi buhakorerwa wakwibaza uko nzajya nsorera ubwo butaka bukoreshwa n’abaturage. Ntabwo twanga gusora kuko tuzi akamaro k’imisoro turanayitanga ahubwo niharebwe uko ibikorwa bibyara inyungu byacu byakomeza gusora, ibifite inyungu rusange bigasonerwa imisoro”.

Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga ivuga iki kuri iki kibazo?

Musenyeri Mbonyintege avuga ko ikibazo cy’ubutaka bumubaruyeho bugomba gusora burimo ibibanza bisaga 200 mu Karere ka Muhanga n’ibindi bisaga 100 mu Karere ka Kamonyi yakigejeje mu nzego zitandukanye kandi hari ibiganiro byatangiye kuko ayo mafaranga ataboneka kuko ibyo bikorwa ari iby’inyungu rusange.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald, hamwe mu hagaragara ubutaka bugari bw’Abapadiri, atangaza ko ikibazo cya Diyosezi ya Kabgayi n’ubutaka bwayo isabwa gusorera batigeze bakimenyeshwa ngo bagisuzume kuko ari bo bafite mu nshingano kwishyuza iyo misoro.

Shyaka atangaza ko ibikorwa by’Abihayimana byagenewe imisoro ariko bisora nk’ibikorwa bigamije inyungu rusange (Social), ariko nta busabe bwa Diyosezi ya Kabgayi bwigeze bubageraho ngo bange kubusuzuma.

Shyaka avuga ko imisoro y’ibanze igenwa hakurikijwe ibikorwa runaka kandi ibikorwa rusange (Social) bifite umusoro wabyo ari na wo ureba Diosezi ya Kabgayi, kandi ikagenwa hakurikijwe icyo ubwo butaka bukorerwaho n’aho buherereye.

Agira ati, “Tugena imisoro dukurikije itegeko rishya ry’ubutaka n’Iteka rya Minisitiri rijyana na ryo. Ubutaka bw’Abapadiri bugira uko bukoreshwa haba ahakorerwa ubuhinzi, ibikorwa by’inyungu rusange n’iby’ubucuruzi, ntaho bigaragara ko ubutaka bwasonerwa uretse wenda nk’ahatarajya ibikorwa remezo”.

Yongeraho ati “Twareba mu bipimo twashyizeho by’imisoro kuko bitandukana mu buremere bitewe n’umusaruro bishobora kubyazwa tukanareba niba nta bikorwa remezo byahageze, noneho tugatangira kureba uko byasoreshwa, nta kintu nagira icyo mbivugaho batarangezaho ibyo bibazo. Ubwo nibabitugezaho Inama Njyanama izabisuzuma”.

Ku kijyanye n’uko Diyosezi isabwa gusorera amazu Abapadiri batuyemo mu maparuwasi n’ahandi bakorera ivugabutumwa, Musenyeri Mbonyintege asaba ko ayo macumbi atasoreshwa kuko n’ubundi itegeko ry’imikoreshereze y’ubutaka riteganya ko umuntu adasorera inzu atuyemo bityo n’aho abo bapadiri batuye badakwiye kuhasorera kuko ari zo ngo zabo.

Agira ati “Niba Itegeko riteganya ko umuntu ufite inzu imwe atayisorera ni gute nsabwa gusorera amazu Abapadiri batuyemo, bo si Abanyarwanda ntibafite uburenganzira bwo gutura? Rwose twasabaga ko inzego zibishinzwe zaba ziretse kutwaka iyo misoro tukabanza kubiganiraho kandi ibiganiro byaratangiye kuko ni ibintu byumvikana”.

Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga itangaza ko igihe cyose Diyosezi itigeze ibagezaho icyo kibazo imisoro izakomeza kubarwa nk’uko iteganyijwe, ariko ngo imiryango irafunguye igihe cyose byasuzumwa.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ngo nta kintu cyakora kuri icyo kibazo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) gitangaza ko mu nshingano zacyo ntaho basabwa guhagarika gusoresha umuntu, ikigo cyangwa Abihayimana kuko bo icyo bashinzwe ari ugushyira mu bikorwa itegeko ryo gusoresha.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imisoro y’inzego z’ibanze muri RRA avuga ko ibyo bibazo byavuzwe ariko nta mwanzuro wigeze ubagezwaho wo kutabara imisoro ku bikorwa by’Abihayimana.

Avuga ko igihe byagaragara ko itegeko rivuguruwe, iyo misoro yahagarara kandi ko Inama Njyanama z’uturere ari zo zifite igisubizo cya nyuma mu gusonera cyangwa kwemeza imisoro y’inzego z’ibanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka