Musenyeri Kambanda yijeje Perezida Kagame guhuza amadini n’amatorero

Nyuma yo kubishimirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Musenyeri Antoine Kambanda yiyemeje gukomeza guhuriza hamwe abemera Imana bose.

Musenyeri Antoine Kambanda wari umushumba wa diyosezi ya Kibungo yimikiwe kuba arkiyepiskopi wa Kigali
Musenyeri Antoine Kambanda wari umushumba wa diyosezi ya Kibungo yimikiwe kuba arkiyepiskopi wa Kigali

Mu gikorwa cyo kwimika Musenyeri Kambanda kuri iki cyumweru, Perezida Kagame yamushimiye we na mugenzi we w’Itorero ry’Angilikani, Laurent Mbanda kuba barabashoboye guhuriza hamwe amadini atandukanye.

Perezida wa Repubulika yagize ati “ndashimira impuzamadini ya hano iwacu mu Rwanda iyobowe na ba Musenyeri Kambanda na Laurent Mbanda”.

“Ibyo birafasha n’abandi bayobozi b’amadini baramuka babyitabiriye, gutanga umusanzu wabo bityo amadini akarushaho kumvikana neza, bigatuma abayakoreramo nabi batabona umwanya”.

Perezida Kagame avuga ko iyo yumvise ibibera ahandi bitewe no kutumvikana kw’amadini, asanga hari ubumwe bw’amadini yo mu Rwanda, ariko ko ‘bukwiriye kurushaho gukomera’.

Arikiyepiskopi mushya wa Diyoseze ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yijeje ko Kiliziya Gatolika izakomeza guteza imbere ubumwe bw’abatuye isi, yamagana ivangura iryo ari ryo ryose.

By’umwihariko mu Rwanda, Musenyeri Kambanda avuga ko akomeje gukorana n’abandi banyamadini kugira ngo bihurize hamwe.

Agira ati “hari ijambo ry’Imana riduhuza, mpagarariye Umuryango umaze kuba umwe wa Bibiliya mu Rwanda, ukaba uhuza abantu bose bemera Yezu Kristu”.
“Iryo huriro ubu rirangije icyumweru cyo gusaba ubumwe bw’Abakristu, tuzahuriza hamwe abemera Kristu bose, hari n’amasengesho tugirana, ariko n’andi madini hari aho duhurira”.

Ku ruhande rwa bamwe mu bakirisitu barimo Musenyeri Kayinamura Samuel w’Aba-methodiste Libre mu Rwanda, baravuga ko guhuriza hamwe kw’amadini nta kibazo bibateye.

Icyakora Musenyeri Kayinamura unakuriye Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda, avuga ko gusengera hamwe n’andi madini n’amatorero ari ibintu bidakwiriye.
Ati “Gusengera hamwe ntabwo ari byo, buri bantu bafite aho basengera kandi bafite uburyo bwabo, ariko iyo tugize aho duhurira mu kubaka ubumwe bwacu Imana irabyemera cyane”.

Umuhango wo kwimika Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Kambanda witabiriwe n’abashumba ba Kiliziya Gatolika bose mu Rwanda, ndetse na bamwe baturutse i Burundi, Kongo Kinshasa na Tanzania.
Yanditswe na Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwiriwe. Abantu bashobora kugira ubumwe ariko batandukanye (ubudasa). Rero umunyedini uzahaguruka agategeka abandi kugendera mu myizerere ye, agasaba leta kubimufashamo ngo hase nahabeho agahato sibyo. Turi umwe kuko turi abanyarwanda. Ibyo byatuma tutirema ibice nk’abaturage.

Ariko mu byo kwizera, twakizwa n’urukiko rwa Bibiliya gusa. Kandi sinzi iwakwigira umucamanza atari Imana. Gatolika niyo 6ajyaga igira urukiko (Inquisition) n’Abayahudi (Sanedrin). Niba zikibaho ubwo nizo zazakoreshwa ariko zari zuzuye akarengane kenshi. Kuko ntizageraga kuri Bibiliya, nyamara zikiha gucira imanaza ngo abatizera ibyabo.

Wowe usomye iyi nkuru, Gendera kuri Bibiliya gusa, utazabishaka cg akabikwangira azaba yanze Imana.

francois yanditse ku itariki ya: 6-02-2019  →  Musubize

UBUMWE bw’amadini bwarananiranye,kubera ko buri wese aba ashaka inyungu ze.Nyamara bible isaba Abakristu "kuba umwe,ntibacikemo ibice".Byisomere muli 1 Abakorinto 1:10.N’imyemerere yabo si imwe.Urugero,Abagatolika bambaza Bikira-Maliya,ariko Anglicans bakabirwanya.Aba Brahnams bigisha ko Yesu ariwe Mana yonyine gusa.Abayehova bakigisha ko Yehova ariwe Mana y’ukuri yonyine,bakakwereka ibyo Yesu yavuze muli Yohana 17:3.Andi madini asigaye (Catholics,Anglicans,ADEPR,Abadive,etc...),bakigisha ko hariho Imana Data,Imana Mwana n’Imana Mwuka wera.Ngo ariko ntabwo ari eshatu,ahubwo ni imwe gusa.Bakemera ko ari amayobera.Byerekana ko aba bose nta hantu bashobora guhurira.Kuvuga Imana gusa ntibihagije.Bible yerekana neza ko Imana itemera amadini yose.Yesu yerekanye ko bamwe banyura mu nzira ijyana abantu kurimbuka,abandi bakanyura mu nzira ijyana ku buzima bw’iteka,nubwo bose bavuga Imana.

hitimana yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

C’est vrai ce que tu dis.Niba koko amadini yagiraga ubumwe,ntabwo bacikamo ibice kandi ngo bigishe ibintu bivuguruzanya.Muli make,amadini abereyeho "kwishakira umugati" gusa bitwaje bible.
Niyo mpamvu muli matayo 15 umurongo wa 8 Imana ibabwira ngo "banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri kure yange".This is hypocrisy.

tuyizere marc yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka