Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu yimitswe nk’Umwepisikopi wa Kibungo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2023 muri Diyosezi ya Kibungo kuri Sitade Cyasemakamba habereye umuhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu uherutse gutorwa na Papa Francis kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kibungo.

Musenyeri Twagirayezu aha yari arimo agirana amasezerano n'Imana
Musenyeri Twagirayezu aha yari arimo agirana amasezerano n’Imana

Uyu muhango wayobowe na Antoine Cardinal Kambanda akaba ari na we wamwimitse ku mugaragaro.

Mu butumwa bwatanzwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, yasabye umwepisikopi mushya kurangwa n’ubunyangamugayo no kwitangira abo yaragijwe.

Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu bamutangarije zimwe mu mpamvu zatumye bamutorera kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kibungo, ko yari yaragaragaje imico n’imyifatire myiza irangwa n’ukwemera gukomeye muri we.

Ubwo yari amaze kwimikwa, yicajwe ku ntebe y'ubutware
Ubwo yari amaze kwimikwa, yicajwe ku ntebe y’ubutware

Yagize ati “Mu gihe twarebaga Diyosezi ya Kibungo nyuma y’uko Cardinal Antoine Kambanda ashinzwe kuyobora Arikidiyosezi ya Kigali, hatekerejwe gushaka undi Mwepisikopi ugomba kuyobora Diyosezi ya Kibungo maze hatekerezwa wowe mwana wacu Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu kuko wagaragaje imico myiza ndetse ukarangwa n’ukwemera gukomeye muri wowe”.

Indi mico yagendeweho agirwa Umwepisikopi harimo ubwitonzi, akanavugwaho ishyaka ryo kwita kuri za roho, ubupfura no kubahiriza inyigisho za Kiliziya, bagendeye kuri izo ndangagaciro ze zose basanga azabasha kuyobora Diyosezi ya Kibungo.

Antoine Cardinal Kambanda yasabye Umwepiskopi mushya kurangwa n’ubushake bwita ku muryango w’Imana w’i Kibungo, ari wo Abakristu , Abapadiri n’abandi bose bazamugana.

Bagenzi be bamuhaye ikaze mu mirimo mishya
Bagenzi be bamuhaye ikaze mu mirimo mishya

Nyuma y’indahiro ikubiye mu bibazo yabazwaga na Antoine Cardinal Kambanda, Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yaryamye hasi yubitse inda, imbaga iteraniye kuri Sitade ya Cyasemakamba itera isengesho ryo kumutakambira ku Mana mu masengesho y’Ibisingizo by’Abatagatifu.

Hakurikiyeho amasengesho rusange, Abepiskopi baramburiye ibiganza Umwepiskopi mushya babimburiwe na Antoine Cardinal Kambanda wayoboye uyu muhango ndetse n’Abamwungirije ari bo Musenyeri Vincent Harolimana na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza.

Cardinal Kambanda yaramburiye ku mutwe wa Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu igitabo cy’Amavanjili, gifatwa n’abadiyakoni babiri; nuko uyoboye umuhango avuga Isengesho ry’Ubweguriramana. Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yahise asigwa amavuta ya Krisma mu mutwe, yambikwa n’ibimenyetso bitagatifu biranga Umwepiskopi; aba koko Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo.

Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yanahawe igitabo cy’amavanjili, gikubiyemo ubutumwa ahawe. Antoine Cardinal Kambanda yamwambitse impeta y’Ubwepiskopi nk’ikimenyetso cy’ubudahemuka agiranye na Diyosezi ya Kibungo.

Nyuma y’impeta, yamwambitse ingofero nk’ikimenyetso cy’umwete ugomba kuranga Umushumba wa Diyosezi, uri mu kigwi cya Yezu Kirisitu Umushumba mukuru.

Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yahise ahabwa inkoni y’ubushumba, nk’ikimeyetso cy’umurimo w’ubushumba ahawe kugira ngo azajye yita ku bushyo bwa Nyagasani buri muri Diyosezi ya Kibungo, ahita anerekwa icyicaro cye nk’Umwepiskopi bwite wa Kibungo.

Antoine Cardinal Kambanda yijeje Umwepisikopi mushya ubufatanye cyane ko aje asanga abandi Bepisikopi bagenzi be.

Intego y’Ubwepiskopi ya Nyiricyubahiro Musenyeri JMV Twagirayezu ni "Audite Iesum" mu rurimi rw’ikilatini bisobanura mu Kinyarwanda:"Nimwumve Yezu"

Ikirango cy'Umwepisikopi mushya wa Kibungo
Ikirango cy’Umwepisikopi mushya wa Kibungo

Musenyeri Jean Marie Vianney watorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka