Musenyeri Hakizimana warokoye abasaga 2000 akomeje kubanisha abatarumvikanaga

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nyiricyubahiro Musenyeri Hakizimana yari amaze imyaka itatu abaye Padiri akaba yari ashinzwe amashuri muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Musenyeri Hakizimana Célestin avuga ko iwabo bamureze bamurinda amacakubiri
Musenyeri Hakizimana Célestin avuga ko iwabo bamureze bamurinda amacakubiri

Hakizimana Célestin yaranzwe no kwita ku bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya Saint Paul gifatanye na Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu-Sainte Famille.

Abatutsi basaga ibihumbi bibiri bahungiye muri Saint Paul maze Hakizimana wari Padiri yitanga atizigamye kugira ngo abafashe kugeza mu kwezi kwa Kamena ubwo izari ingabo za RPA zazaga zikababohora.

Avuga ko icyamufashije kurwana ku bari bamuhungiyeho kandi atarahigwaga icyo gihe, ari ugukomera ku isezerano ryo kuba Padiri n’inshingano ze zo kwita kuri buri wese atavanguye.

Avuga ko icyamubashishije kwitanga kandi azi ko yahasiga ubuzima ari uko ngo n’ubusanzwe iwabo bari inyangamugayo kandi badashyigikiye ivangura.

Agira ati, “Muri Jenoside nabaga nambaye ikanzu yanjye y’Ubupadiri, byatumaga mbasha kwigaragaza nkaganira n’Interahamwe nkaziha amafaranga n’ibyo kurya kugira ngo zigende, amasengesho, gukorera hamwe n’Abapadiri twabanaga ndetse n’abari baraduhungiyeho ni kimwe mu byambashishije kugira abo ndokora”.

“Uburere na bwo bwaramfashije kuko nakuze mbona iwacu batagira ivangura iryo ari ryo ryose, ndibuka ko mu 1973 Abatutsi bahungiye iwacu barabakira mu gihe babatwikiraga amazu abandi bicwa, nakuze ntazi icyitwa ivanguramoko.”

Mukabyagaju Marie Grace yarokokeye muri Saint Paul. Avuga ko Musenyeri Hakizimana yaranzwe no kubitangira adatinya no kuba yakwicwa kuko Interahamwe zahoraga zimushakisha kandi akitanga ngo arebe ko zagenda.

Itsinda ry'Ubumwe n'Ubwiyunge Urumuri bavuga ko batazacibwa intege n'abagiifite imyumvire mike
Itsinda ry’Ubumwe n’Ubwiyunge Urumuri bavuga ko batazacibwa intege n’abagiifite imyumvire mike

Agira ati, “Yatuzaniraga ibyo kurya, n’amazi, kandi akitambika imbere y’Interahamwe ngo zitatwica, yazihaga amafaranga amaze gushira atangira kuziha ku biryo zikatureka, iyo zateraga akajya kuzitambika, ntitwabaga tuzi ko aziva imbere, ariko ashobojwe n’Imana muri Kamena 1994 hageze Inkotanyi ziza kudutwara tugihumeka.”

Musenyeri Hakizimana ari gufasha Abakirisitu ba Diyosezi Gikongoro batumvikanaga

Diyosezi ya Gikongoro ni imwe mu zabayemo Jenoside y’indengakamere ku buryo n’abari Abakirisitu Gatolika byabagoye kongera gusubira mu Kiliziya gusenga, ari nako Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari baremerewe n’ibikomere basigiwe na Jenoside.

Musenyeri Hakizimana ubu usigaye ari Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro ntiyarekeye aho ibikorwa bye byo kurwanya amacakubiri ahubwo yarabikomeje mu rwego rwo gushimangira ihame ryo komorana ibikomere no kubaka ubwizerane mu Banyarwanda, bishingiye ku kwicuza, gusaba imbabazi no kuzitanga, kuvuga ukuri no kubaka icyizere cy’ejo hazaza.

Agira ati, “Nakomeje gushaka uko abari bafite ibikomere bashyirirwaho isanamitima kuko bari bababaye cyane bafite ubwihebe bukomeye ku buryo batanakandagiraga mu Kiliziya kuko yiciwemo abantu”.

Twagombaga gushaka uko abantu bongera kuba abantu ku Mutima no ku mubiri, dushyiraho amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge ahuza Abarokotse Jenoside n’ababahemukiye, tubaganiriza uko bafashanya komorana ibikomere, ubu biragenda neza muri Diyosezi ya Gikongoro”.

Amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yahuje abatarumvikanaga

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu tugize Diyosezi ya Gikongoro, ahabarizwa amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge asaga 20 ahuriwemo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abarokotse Jenoside.

Itsinda ry’Ubumwe n’Ubwiyunge “Urumuri”, rigizwe n’abasaga 40 bakize ibikomere kubera gusaba imbazi no kuzitanga ubu babanye neza.

Marie Goretti Nyirabakamyi wo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru w’imyaka 76, avuga ko umwana wa murumuna we yari ahishe kwa Akimana bari inshuti ariko aza kumwica.

Nyirabakamyi na Akimana babanye neza kubera amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge bakesha Musenyeri Hakizimana
Nyirabakamyi na Akimana babanye neza kubera amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge bakesha Musenyeri Hakizimana

Nyuma yo kurokoka, Nyirabakamyi yaziranaga na Akimana kuko yahemukiye umuryango wabo ubundi basangiraga byose, ariko kwigishwa ubumwe n’ubwiyunge no komorana ibikomere byatumye Nyirabakamyi ababarira Akimana maze barongera barabana kandi bakomeje inzira y’ubwiyunge.

Agira ati, “Bwa mbere aza kunsaba imbabazi naramushushubikanyaga nkumva namurya n’amenyo, ariko kubera ibiganiro n’inyigisho z’isanamitima, nza kumva ko ngomba kuzimuha, kuko na mbere umuryango we warankundaga. Maze kumubabarira ubuzima bwarakomeje ubu tubanye neza nta kibazo.”

Akimana Vincent wo mu Murenge wa Munini avuga ko nyuma yo kwica umwana w’inshuti zabo yagize ipfunwe ryo kongera kwegera Nyirabakamyi, ariko kubera inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge zitangirwa hose muri Diyosezi ya Gikongoro na we yarabohotse ubwo yari afunze arirega yemera icyaha asaba n’imbabazi arafungurwa.

Amaze gufungurwa ariko ngo yakomezaga kumva afite ipfunwe ryo guhura na Nyirabakamyi yahemukiye, ariko gusaba imbabazi byatumye abohoka maze yongera kubana na Nyirabakamyi.

Agira ati, “Namusabye imbabazi ngo ankize ikidodo cyamporaga ku Mutima kuko mbere atarazimpa naramubonaga nkanyura munsi y’inzira, ariko amaze kumbabarira ubu tubanye neza icyo akeneye ndamufasha na we akamfasha icyo nkeneye”.

Kandamira Helena w’imyaka 55 yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yasahuwe imitungo ye yose n’abaturanyi be barimo na Hagenimana Faustin.

Kandamira yahawe inyigisho z’isanamitima ku buryo yageze aho akiyakira agaha Hagenimana imbabazi wanamwangirije imitungo mu gihe cya Jenoside.

Agira ati, “Nahungutse nta kintu nsanga iwanjye byose barabisahuye baranansenyeye, abagombaga kunyishyura imitungo barimo na Hagenimana narabababariye bakajya banyishyura icya kabiri cy’ibyo bangombaga”.

“Bivuze ko mu bihumbi 168 by’Amafaranga y’u Rwanda buri umwe yangombaga, Hagenimana we yansabye imbabazi ndazimuha ampa ibihumbi 70 gusa, ubu twarabohotse kuko n’abana banjye nasigaranye barangije amashuri, icyo nkeneye cyose ndakibona kuko mbanye neza n’abaturanyi banjye.”

Kandamira na Hagenimana bavuga ko nyuma yo kubababarira ubu ntawe ukibona undi ngo ace munsi y'inzira
Kandamira na Hagenimana bavuga ko nyuma yo kubababarira ubu ntawe ukibona undi ngo ace munsi y’inzira

Hagenimana wangije imitungo ya Kandamira agaragaza ko guhabwa imbabazi byatumye na we yiyakira akumva ko ubuzima bugomba gukomeza maze na we ayoboka ishyirahamwe ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Agira ati, “Kuba yarambabariye byatumye numva mbohotse ku mutima, ubu n’iyo itungo ryanjye rimwoneye ntabwo tubigiranaho ikibazo ahubwo dufashanya gushaka ibisubizo, tubanye neza mu itsinda ryacu Urumuri”.

Umuyobozi w’itsinda Urumuri agaragaza ko Ubumwe n’Ubwiyunge bwatumye bagera kuri byinshi kuko hari n’imishinga ya Diyosezi iri kubatera inkunga, bakiteza imbere.

Gusaba imbabazi no kuzitanga kandi ngo byatumye batangira no kwagura ibikorwa bagasura utugari two mu Murenge wa Muganza tugifite ibibazo by’ubumwe n’ubwiyunge, bakabaha ubuhamya bw’uko babanye neza n’ubwo hakiri ababaca intege.

Agira ati, “Abaduca intege bo ntibabura, hari abaducyurira ko gutanga imbabazi no kwiyunga n’abaduhemukiye ari ukwibagirwa vuba, mu gihe abandi bita abo twababariye abagambanyi, ariko turiho ngo duhindure ibintu, ubutumwa bwacu twiteguye kubutanga ku buntu kuri bose kandi hari icyizere kuko nk’ubu twatangiye turi 12 none twikubye kane”.

Kuba ibiganiro by’isanamitima bikomeje gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyetso cy’uko n’abagifitanye ibibazo bashobora gukomeza gukira ibikomere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana imugwirize amahoro n’umugisha ni mupadiri koko pe! Yakoze iby’ubutwari. N’abari barahungiye St Michel na Lycee Notre Dame de Citeaux yatugemuriye ibyo kurya. Ndibuka ko yatuzaniye ibigori.

mahoro yanditse ku itariki ya: 28-11-2019  →  Musubize

nyiricyubahiro Mgr weyagize umugusha.wo kubyarwa nababyeyi beza kandi yafashijwe nukuba aliho yarakiba padiri niba yarabishoboye cyagihe ubu ntibyamunanira nubwo kubyumva bitoroshye guha imbabazi uwakwiciye ngo hiyongereho kuba incuti nokukubabarira sinzi aho byava kubincuti byo ntibyakunda pe Mgr azansabire naho ubundi bazabuza ijuru *

lg yanditse ku itariki ya: 27-11-2019  →  Musubize

nyiricyubahiro Mgr weyagize umugusha.wo kubyarwa nababyeyi beza kandi yafashijwe nukuba aliho yarakiba padiri niba yarabishoboye cyagihe ubu ntibyamunanira nubwo kubyumva bitoroshye guha imbabazi uwakwiciye ngo hiyongereho kuba incuti nokukubabarira sinzi aho byava kubincuti byo ntibyakunda pe Mgr azansabire naho ubundi bazabuza ijuru *

lg yanditse ku itariki ya: 27-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka