Musenyeri George Leonard Carey arashimira u Rwanda n’abayobozi barwo umuvuduko mu iterambere

Lord George Leonard Carey wahoze ari umushumba mukuru w’itorero rya Canterbury ry’Abaporotesitanti b’Ababangilikani ku isi arasanga ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 20 ari ibyo kwishimira kuko bitangaje.

Ibi Musenyeri Leonard Carey yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 06/05/2014 ubwo we n’umufasha we bari bamaze kugirana ibiganiro na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Mgr Carey aganira na perezida w'u Rwanda Paul Kagame.
Mgr Carey aganira na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Musenyeri Carey yavuze ko ngo aheruka mu Rwanda mu 1995 ubwo yari akiri umuyobozi w’Abangilikani, itorero rizwi nk’irya Canterbury. Icyo gihe ngo yabonanye na perezida Paul Kagame wari ukiri visi-perezida, ariko ngo ubu yasanze u Rwanda rwarahindutse cyane, akaba amushimira ubuyobozi bwiza n’ishyaka ry’Abanyarwanda muri rusange intambwe bamaze gutera mu iterambere.

Uyu musenyeri n’umufasha we kandi, bari baherekejwe n’umuyobozi w’umuryango wa gikirisitu witwa TEARFUND utegamiye kuri leta ukorera mu gihugu cy’Ubwongereza.

Iby’uyu muryango ufasha Abanyarwanda nabyo ngo biri mubyo aba bashyitsi baganiriye n’umukuru w’igihugu, ibikorwa birimo gufasha abantu kwivana mu bukene, guteza imbere abagore n’ibindi.

Mu biganiro bagiranye na perezida w'u Rwanda bavuganye no kongera ibikorwa bya TEARFUND mu Rwanda.
Mu biganiro bagiranye na perezida w’u Rwanda bavuganye no kongera ibikorwa bya TEARFUND mu Rwanda.

Uyu musenyeri kandi yanavuzeko ngo uruzinduko rwe rwahuriranye n’uko yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Minisitiri James Musoni ushinzwe Ubutegetsi bw’igihugu wari uherekeje aba bashyitsi yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro uyu musenyeri yagiranye na Perezida Kagame byabaye ingirakamaro, ngo ndetse by’umwihariko umuryango TEARFUND ngo ukaba ugiye kongera ingufu mu bikorwa byawo wari usanzwe ukorera hirya no hino mu gihugu aho ukorera mu turere 15 tw’igihugu.

Lord George Leonard Carey yabaye umushumba mukuru w’itorero rya Canterbury kuva mu 1991 kugeza 2002. Mu gihe yari umushumba w’iri torero, nibwo bwa mbere mu mateka himitswe abashumba b’abagore mu itorero rya Angilikani ku Isi.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka