Musenyeri Dr Laurent Mbanda yatorewe kuyobora Umuryango uhuza amadini n’amatorero mu Rwanda
Musenyeri, Dr. Laurent Mbanda w’Itorero Anglican mu Rwanda, yatorewe kuyobora umuryango uhuza amatorero, amadini na Kiliziya (Rwanda inter-Religious Council/RIC), akaba asimbuye Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyoseze Gatolika ya Butare.
Musenyeri Mbanda azaba yungirijwe na Visi Perezida wa mbere, ari we Mufti Sheikh Sindayigaya Musa uyobora Idini rya Islam, hamwe na ba Visi Perezida wa Kabiri ari bo Musenyeri Kayinamura Samuel w’Itorero Methodiste Libre ry’u Rwanda na Bishop Dr. Fidel Masengo wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda.
Itangazo dukesha Ubuyobozi bwa Anglican mu Rwanda, rivuga ko Abajyanama ba Perezida wa RIC mu Rwanda ari Mgr Papias Musengamana wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, Dr. Charles Mugisha na Bishop Dr. Gahungu Bunini.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
RIC ntacyo imaze
Mgr na Bishop?