Musenyeri Barugahare asoje ubutumwa bwe, agiye guhembwa - Musenyeri Nzakamwita

Musenyeri Vincent Barugahare wari Umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri washyinguwe ku wa Gatatu, yitabye Imana tariki 10 Mata 2025 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, azize uburwayi, akaba asoje ubutumwa bwe agiye guhembwa nk’uko Musenyeri Nzakamwita yabivuze.

Musenyeri Vincent Barugahare yashimwe na benshi
Musenyeri Vincent Barugahare yashimwe na benshi

Uwo Musaseridoti uvuka muri Diyosezi ya Byumba, Paruwasi ya Nyarurema, mu Murenge wa Kiyombe muri Nyagatare, yaherekejwe mu cyubahiro mu gitambo cya Misa cyaturiwe muri Katedarali ya Ruhengeri, ku wa Gatatu tariki 16 Mata 2025.

Musenyeri Barugahare waherekejwe n’Abepiskopi barindwi baturutse muri Diyosezi zitandukanye z’u Rwanda, Abapadiri, Abihayimana n’imbaga y’abakirisitu baturutse mu duce dutandukanye tw’Igihugu, yavuzwe ibigwi byaranze ubuzima bwe mu butumwa yari ashinzwe bwo kogeza inkuru nziza y’umukiro ku bantu.

Mu bigwi byamuranze nk’uko Gabin Bizimungu, Igisonga cy’Umwepisikopi wa Ruhengeri yabigaragaje mu mwirondoro we, Musenyeri Barugahare ni umwe mu basaseridoti b’u Rwanda bagize amahirwe yo kurambikwaho ibiganza na Papa, ndetse kuri ubu abo ba Papa babiri bakaba ari Abatagatifu.

Abo basaseridoti ni Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali, Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri bahawe Ubupadiri na Mutagatifu Papa Jean Paul ll, ubwo yasuraga u Rwanda muri Nzeri 1990 bakiyongeraho Musenyeri Barugahare, wahawe Ubupadiri na Mutagatifu Papa Paul Vl, mu 1975.

Ku itariki 24 Werurwe 2014, Papa Francisco yashyize Musenyeri Barugahare mu rwego rw’ibyegera bya Papa ahabwa izina ry’Umwizerwa wa Papa, akaba yari amaze imyaka 26 ari no mu bajyanama bihariye b’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Musenyeri Barugahare Vincent wavutse ku itariki 1 Mutarama 1948, yize amashuri abanza aho avuka mu 1956, ayisumbuye ayiga muri Sominari nto ya Rwesero mu 1962-1969, akomereza muri Seminari nkuru ya Nyakibanda, aho yize Filosofiya na Tewolojiya ahabwa Ubudiyakoni mu 1974 muri Diyosesi ya Nyundo.

Misa yo gusezera Musenyeri Barugahare
Misa yo gusezera Musenyeri Barugahare

Yaherewe Ubupadiri i Roma mu 1975 na Papa Paul Vl, ahitamo intego izamuyobora mu butumwa bwe ya ‟Ngaho ndaje Nyagasani ngo nkore ugushaka kwawe”.

Mu butumwa yakoze, yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Janja mu 1975-1976, akomereza ubutumwa muri Paruwasi ya Busogo nka Padiri mukuru kuva 1976-1983, nyuma akomereza ubutumwa muri Seminari nto ya Rwesero aho yamaze umwaka umwe ari umurezi.

Kuva mu 1984 kugeza mu 1993, Musenyeri Barugahare yakomereje amasomo i Roma mu bijyanye n’amahame ya Kiliziya, mu 1993 ahabwa ubutumwa muri Seminari nto ya Nkumba aho yamaze umwaka umwe ari umuyobozi wungirije.

Mu 1994 yahawe inshingano zo kwita ku buzima bwa Roho ku bakirisitu bo mu nkambi z’impunzi mu cyahoze ari Zaïre, inshingano yamazemo umwaka umwe, naho mu 1995 kugeza mu 1999 aba umurezi w’abaseminari bakuru ba Diyosezi ya Ruhengeri babaga muri Zambiya.

Mu 1999, Musenyeri Barugahare yagizwe Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwaza, aho yavuye muri 2001 ahabwa inshingano mu Iseminari nkuru Philosophicum ya Kabgayi, aho yari umurezi ashinzwe n’ubuzima bwa Roho (Père Spirituel).

Kuva 2002 kugeza 2006, Mgr yakoreye ubutumwa mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, aho yari umurezi ashinzwe n’ubuzima bwa Roho, muri 2006 agirwa umuyobozi wa Seminari nto ya Nkumba aho yahinduriwe inshingano muri 2010, akomereza ubutumwa muri iyo Seminari ari umurezi anashinzwe Ababikira b’Abavizitantine kugeza muri 2018.

Muri 2018, Musenyeri Barugahare yagiye gukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Butete nk’umupadiri wungirije, aho yamaze umwaka umwe, muri 2019 ajya gukomereza ubutumwa muri Foyer de Charité (Remera-Ruhondo) kugeza muri 2022.

Kuva muri 2022, yakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Busogo nka Padiri wungirije, ari naho yitabye Imana ku itariki 10 Mata 2025 akorera ubutumwa, apfira mu bitaro byitiriwe umwami Faisal azize uburwayi.

Ababanye na Musenyeri Barugahare bararata ibigwi bye

Mu gitambo cya Misa cyo guherekeza uwo musaseridoti cyaturiwe muri Katedarali ya Ruhengeri, iyoborwa na Antoine Karidinal Kambanda, uwatanze inyigisho muri iyo Misa ni Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, nk’umuntu bakuranye, bavuka mu gace kamwe, akaba ari na we wamwinjije mu muhamagaro wo kwiha Imana.

Musenyeri Nzakamwita yavuze ko Barugahare agiye kugororerwa kubyo yakoze ati ‟Yego turababaye kuko adusize, ariko muhumure agiye kuduteguriza, agiye ku Mana kudusabira. Ntabwo tuzongera kumubona, ariko turi kumwe kuko aho agiye ni ku Mana, kuva ubu tugiye kujya duhurira mu Mana”.

Arongera ati ‟Nta mipaka agifite, imipaka y’ubuzima ayihuje n’Imana, tuzabana rero mu Mana, Imana tubana dute? Tubana mu isengesho, ngiyo Rendez-vous aduhaye, tujye duhora mu isengesho. Igihe dusenga Imana tujye tumenya ko uyu muvandimwe wacu ari kumwe nayo kandi ari kumwe natwe. Duhumure rero duhumurizwe n’ijambo ry’Imana, Barugahare arangije ubutumwa, agiye guhembwa”.

Musenyeri Nzakamwita avuga ko yamenyanye na Musenyeri Barugahare bakiri bato, aho bari baturanye barahurirana umuriro.

Ati ‟Twajyaga tujya iwabo kurahura umuriro nabo bakaza iwacu. Twamenyanye turi bato ariko njye muruta, ni nanjye wamuyoboye mufata akaboko mujyana mu Iseminari ya Rwesero mu 1962 aho yari afite imyaka 14 njye mfite 19”.

Musenyeri Servilien Nzakamwita
Musenyeri Servilien Nzakamwita

Ngo babanye mu Iseminari ya Rwesero ari abanyeshuri, mu 1963 Mgr Nzakamwita yimukira muri Seminari ya Nyakibanda, Barugahare ngo amusangayo mu 1968.

Ati ‟Igitangaje kandi gishimishije, n’uko Barugahare ubwo yari amaze kuba Padiri yatangiriye ubutumwa muri Paruwasi ya Janja nari mbereye Padiri mukuru. Ikivi cye aracyushije, Imana imuhamagaye tukimukeneye, imuhamagaye kugira ngo imuhembe, imuhembere ibyo yakoze bigashimwa, Imana yari yaramudutije, aratubanira turamubanira, aradukunda turamukunda, by’akarusho Imana yamutoyeho kuba Umusaseridoti, Umuhuza wacu n’Imana, Umuhuza w’Abantu n’Imana kandi yarabikoze, yatuyoboye ku Mana”.

Arongera ati ‟Uyu musaseridoti duherekeje twabanye neza ndi mukuru we, anyubaha nanjye mukunda, kandi nshima imyitwarire n’imyifatire ye mu mirimo ya Gisaseridoti, kandi na n’ubu agiye nkimushima, nkimukunda”.

Abahawe ijambo bose, barimo Abapadiri babanaga muri Paruwasi ya Busogo, abo muri Foyer de Charité, Abakirisitu, Abepiskopi, abo mu muryango we n’abandi, barashima imirimo myiza yaranze Barugahare.

Musenyeri Vincent Harolimana ati ‟Ku itariki 6 Mata ubwo twahuraga bwa nyuma, ariko ntabwo nari nzi ko ari ubwa nyuma, twagiranye ikiganiro kirekire mu Bitaro by’Umwami Faisal. Ndetse nk’Umwepisikopi we, ngira n’umwanya wo kumubaza ibyo yumva yifuza, icyo nababwira yanze ko ngenda ntamufashije kwigorora n’Imana mu Isakaramentu ry’imbabazi”.

Arongera ati ‟Ni umuntu w’Imana koko, yabaye umukirisitu mwiza, umusaseridoti ubereye Kiliziya kandi w’Ingirakamaro, w’imfura urangwa no kwicisha bugufi, wubaha, wumvira kandi w’intangarugero, nk’Umwepisikopi we ndi umuhamya w’ibyo”.

Akomeza agira ati ‟Mu kohereza Abapadiri mu butumwa, hari igihe twatekerezaga ku burwayi bwe, tukavuga tuti twamuhitiramo aha n’aha, nkabanza kumubaza. Muzi igisubizo yampaga buri gihe? Yarambwiraga ngo uri Umwepisikopi wanjye, aho uzangenera hose, ubutumwa uzangenera bwose nzabujyamo, aho uzantuma hose nzajyayo. Abasaseridoti bari hano barumva icyo bisobanuye, yari umuntu utuje umuntu w’amahoro, umuntu wo kwizerwa”.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ati ‟Musenyeri Barugahare twarabanye mu Nyakibanda turi abafaratiri mu ishuri rimwe, twarabanye mu busaseridoti, imyitwarire y’umusaseridoti ni ishuri rikomeye ku bakirisitu babanye na Barugahare. Mu nzira ye ya gisaseridoti n’iya gikirisitu yubatse imibereho myiza y’ubusaseridoti, yari umuvandimwe wa twese, yaturwanyeho twese, akaba umuyoboke w’Imana, yari afite urukundo rwa Kiliziya rutavuga cyane ngo rusakuze ariko rukagaragara”.

Arongera ati ‟Adusigiye urwibutso rwiza rw’ukuntu umupadiri yitwara mu bandi, hari abapadiri bakoze ibintu byinshi, ari iby’ubwenge, ari iby’amaboko, ari iby’ubuhanzi, ugasanga rwose barabikora kandi bigashimisha imbaga, bigashimisha igihugu ariko ubuzima bwo kubaho gisaseridoti ugasanga ni ikibazo, Barugahare adusigiye urwibutso rw’umusaseridoti nyawe”.

Antoine Cardinal Kambanda ati ‟Musenyeri Barugahare ndamuvuga nk’umurezi, namumenye bya hafi tubana mu Nyakibanda dufatanya mu butumwa bw’uburezi bw’abasaseridoti, abapadiri dutegurira kuba abasaseridoti. Hari abapadiri benshi bari hano mu Rwanda no mu mahanga barezwe na we mu nzira z’ubusaseridoti”.

Arongera ati ‟Musenyeri Barugahare akaba urugero rw’uko umusaseridoti ayobora imbaga y’Imana, namubonyemo umunyamabanga w’Imana mu bantu, ushinze imizi muri Nyagasani abamubona bakamubonamo ukwizera, adusigiye umurage w’indangagaciro z’umusaseridoti. Aruhukire mu mahoro”.

Musenyeri Barugahare yitabye Imana mu gihe yari mu myiteguro yo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 amaze ari umupadiri, ibirori yari kuzakora muri Kamena 2025, ubwo Kiliziya izaba ihimbaza Yubile y’ubusaseridoti, mu birori biteganyijwe kubera i Shangi muri Diyosezi ya Cyangugu.

Antoine Cardinal Kambanda
Antoine Cardinal Kambanda
Misa yabereye muri Katedarali ya Ruhengeri
Misa yabereye muri Katedarali ya Ruhengeri
Abitabiriye Misa yo gusezera kuri Mgr Barugahare
Abitabiriye Misa yo gusezera kuri Mgr Barugahare
Barugahare yaherekejwe n'imbaga y'Abakirisitu barimo abihayimana
Barugahare yaherekejwe n’imbaga y’Abakirisitu barimo abihayimana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka