Kuba Karidinali ni ibintu ntigeze ntekereza, Papa yantunguye – Musenyeri Kambanda

Musenyeri Antoine Kambanda watangajwe ku rutonde rw’abo Papa Francis yazamuye mu cyiciro cy’aba Karidinali, yavuze ko ari ibintu byamutunguye kuko atari abizi, ndetse ngo atanabitekerezaga.

Antoine Cardinal Kambanda
Antoine Cardinal Kambanda

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Musenyeri Kambanda yagize ati “Ndashimira Imana, ni yo igena byose. Ni ibintu ntigeze ntekereza, ariko ku bw’ububasha bw’Imana, ndashimira na Nyirubutungane Papa Francis wangiriye iki cyizere, ndetse akanantungura kuko ntabwo nari mbizi. Abantu bagiye babimbwira hanyuma nza kubona inkuru y’impamo.”

N’ubwo byamutunguye ariko, ngo yiteguye kubyakira kandi akaba abishimira Imana. Ati “Ni ibintu rero nshimira Imana kuko ndayikunda n’umutima wanjye wose kandi mu buzima bwanjye nitangiye kuyikorera.”

Ati “Icyizere ngiriwe n’umwanya mpawe, nshimishijwe n’uko nzashobora kuyikorera kurushaho mu rwego rwa Kiliziya nk’umuryango washyizweho n’Imana mu buryo bwo kwamamaza urukundo rwayo n’inkuru nziza y’umukiro.”

Perezida Kagame yaherukaga kugirira uruzinduko i Vatican kwa Papa muri 2017. Kuva icyo gihe byagaragaye nk’ikimenyetso cyiza cyo kubyutsa umubano mwiza w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.
Abajije niba umwanya ahawe waba ufitanye isano n’uko kunoza umubano kwa Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, Musenyeri Kambanda yavuze ko kuba u Rwanda rufitanye umubano mwiza na Kiliziya Gatolika na byo ari byiza kuko bitanga umutekano, ibikorwa bikiyongera.

Icyakora mu rwego rwa Kiliziya na none, Papa ngo areba ukwemera kw’Abakilisitu, ibikorwa bya Kiliziya cyane cyane mu kurushaho kurema umuryango wunze ubumwe wa kivandimwe, no kurushaho kwamamaza ivanjili kugira ngo abantu barusheho kumenya Imana n’izina ryayo.

Ati “Ibi byose rero ubishyira hamwe, ntabwo ari jyewe ku giti cyanjye, ahubwo ni Kiliziya y’u Rwanda n’Igihugu, kuko urugendo twakoze rugaragara, n’ubutumwa dukora, Kiliziya ku isi ibona hari ubuhamya n’umusanzu mu iyogezabutumwa muri rusange no mu bikorwa bya Kiliziya dukora.”

Nyiricyubahiro Antoine Kambanda ni we Karidinali wa mbere u Rwanda rugize. Muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo, Diyosezi ifite Umukaridinali ni iya Kinshasa yonyine. Ahandi hari umukaridinai ni i Nairobi, uw’i Kampala yacyuye igihe, n’uwa Dar es Salaam na we yacyuye igihe.

Abajijwe niba hari inyungu bifite kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagize ati “Ibyo bigaragaza ko ari ishema rikomeye n’icyizere gikomeye Kiliziya igiriye u Rwanda.”

Ati “Ubu umuntu aba agiye mu bajyanama ba Papa ndetse akagira na Kiliziya ahabwa muri Diyosezi ya Roma nk’umwe mu bajyanama ba Papa. Abo Bakaridinali kandi ni na bo bavamo abatora Papa, akanatorwa muri bo.”

Yasobanuye ko muri rusange inshingano za Karidinali zireba Kiliziya n’iyogezabutumwa muri rusange ku isi. Ati “Nka Kiliziya mu Rwanda, twishimiye ko dushobora gutanga umusanzu wacu n’ijwi ryacu rikaba ryakumvikana mu musanzu w’iyogezabutumwa muri rusange ku isi.”

Ku bijyanye no kumenya niba agumana inshingano yakoraga mu Rwanda, yavuze ko azikomeza, keretse nibamuha ubundi butumwa, ariko ngo izo nshingano zishobora no guhabwa undi mwepisikopi cyangwa umupadiri.

Inkuru bijyanye:

Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turishimye ukwemera nurukundo bibane nawe. Igihe kirageze isi itegekwe numunyarwanda. Bizaba Kandi vuba yezu nabisingirizwe amen

Mutaramu david yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Abakiristu ba kiriziya gatorika murwanda twishimiye urwego papa antoine kambanda umushumba wacu yazamuwemo byumwihariko diyoseze ya kigari turishimye cyane cyaneee amen amen

Ntirikina vencent yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Iteka Politike n’Amadini birajyana.Urugero,Musenyeri Nsengiyumva Vincent yari uwo mu Kazu.Yabaye Archbishop wa Kigali nyuma yuko Kinani afashe ubutegetsi.Uyu nawe nuko.Abaye Cardinal kubera ko his excellency wacu yatumwe u Rwanda rumenyekana cyane mu mahanga.Iyo ataba umuntu ufitanye isano n’ibukuru,ntabwo yali kuba Cardinal.Kuki se batabihaye uwo yasimbuye??? Amadini ni politike nsa nsa nsa.Ntabwo Paapa yashyiraho umuntu utari uwo mu nda y’ingoma.Never.Kereka I Burayi na Amerika.

karasira yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Twemere ko Ari politike da nonese wemera ko nayo iyoborwa n Imana? Ntuzese ko ariyo itera amapfa igatanga naho bahahira? Mwenesilake

Mutaramu david yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka