Musanze: Yashikuje telefone umugenzi, yirutse agongwa n’imodoka arapfa
Mu isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 18 witwa Tuyambaze, wagonzwe n’imodoka agapfa, ubwo yirukaga agerageza gutorokana telefoni yari amaze kwambura umuntu ayimushikuje.

Hari saa moya z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, ubwo umugenzi yari muri taxi muri Gare yo mu isantere ya Byangabo, akibwa telefonr ye.
Ngo uwo musore yamucunze ikirahure cy’imodoka gifunguye, anyuzamo ukuboko ashikuza uwo mugenzi telefone ariruka, mu gihe yambukaga umuhanda agwa mu mudoka yavaga i Musanze yerekeza i Nyabihu, ahasiga ubuzima nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin, yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Ni byo yashikuje umuntu wari muri taxi telefoni, ahita yirukanka, yambutse umuhanda akubitana n’imodoka yatambukaga iramugonga, arapfa”.
Polisi yahageze isanga uwo musore agihumeka, itanga ubufasha bwo kumugeza kwa muganga, ubwo bari mu nzira berekeza mu Kigo Nderabuzima cya Gataraga, yahise apfa.
Gitifu Ndayambaje yagize ubutumwa atanga, agira ati “Tuzakomeza gushishikariza abantu kureka imirimo mibi, bakure amaboko mu mifuka bakore”.
Ohereza igitekerezo
|
AHO MUBYANGABO BAHASHYIRE INZEGO Z’UMUTEKANO NYINSHI
Mu byangabo ibisambo byaho birembeje abaturage k’uburyo wibaza niba Ari mu Rwanda bikakuyobera,ntiwahagenda nyuma ya saa mbiri hatererwa catch ziteye ubwoba k’uburyo icyo bagushakaho iyo batakibonye ukubitwa hafi no kwicwa.
Iby’iki gisambo byikoze.
Cyakoze icyaha kicisha.Bene ibi bibaho.Icyaha kicisha ni icyaha ukora ukaba wagwa mu cyuho ugikora nko kwiba,gusambana..
Ababuze umuntu bihangane Kandi uwapfuye aruhukire mu mahoro. Ibyo muvuga byose yavuyemo umwuka mwikwiyanduriza ururimi. Gusa mwibuke aho Yezu yari ku musaraba abo bari kumwe. Uriya nta gitangaza agutanze mu bwami mu gihe wowe wiyitaga ukijijwe. Uhagaze aritonde atagwa. Ruhukira mu mahoro.
Ese buriya assurance izatanga indishyi z’akababaro kuri nyakwigendera nako nykwiyibira?
Pore!!udakora ntakarye yihangane
Ko numva nyiriphone ari hatari.Ariko ntakibazo phone ye yabonetse.Kdi ubwo wabona Chaffeur afungiye ko yagonze igisambo kdi yafashije Polish!!
Ibyonibihano imana yamuhaye.
Mubyangabo abajura batera catch (kaci) baratuzengereje cyane kuko nibenshi
Ibihembo by ibyaha ni urupfu, utazagongwa n imodoka kubera kwiba Telefoni, abajura bose nibatihana ngo babireke bazapfa bahagaze. Bazatoragura amasashe izuba riva, ikibabaje umuvumo bavumwa uzabomaho kugeza ku buvivure. Umunura n umujura uwiba wese, ibyo yiba byose, aho yiba hose, ibihembo biramutegereje.
Niba telefone yabonetse ntakibazo
Uwo nguwo nubundi yari yarapfuye kare