Musanze: Yasanze bamutemeye inka eshatu, ababyigambye barafatwa

Umworozi witwa Niyonzima Isaac, wo mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, mu ma saa moya z’igitondo cyo ku wa 19 Mutarama 2022, yazindutse ajya kureba inka ze aho zirara, atungurwa no gusanga eshatu muri zo zatemwe mu buryo bukomeye.

Izo nka zatemwe imitsi y’amaguru no ku ijosi, aho abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu Karere ka Musanze bemeje ko ebyiri zidashobora gukira, mu gihe imwe bakomeje kuyitaho bagatanga icyizere ko izakira.

Mu kumenya icyateye icyo kibazo cy’urwo rugomo, Kigali Today yaganiye na CIP Alex Ndayisenga, Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, atanga amakuru kuri icyo kibazo.

Ati “Mu gitondo cyo ku itariki 19 Mutarama 2022, nibwo twamenye amakuru ko hari inka eshatu z’umuturage zatemwe n’abantu bataramenyekana, ariko ku bufatanye n’abaturage, Polisi yatangiye gushakisha ababigizemo uruhare hafatwa abantu babiri bakekwa, n’undi umwe ugishakishwa”.

Arongera ati “Impamvu y’uko gukekwa kuri icyo cyaha cyo gukomeretsa amatungo, bishingiye ku makimbirane bari bafitanye n’umushumba waziragiraga, bakaba bari bamaze iminsi bakoresha imvugo yo kugambirira kugira nabi, akaba ariyo mpamvu Polisi yashingiyeho ifata abo bakekwa. Abo bose bafungiye kuri Sitation ya Kinigi, bashyikirijwe RIB kugira ngo bakurikiranwe kuri icyo cyaha”.

Mu butumwa bya CIP Ndayisenga, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’inzangano bibakururira gukora ibyaha birimo n’icyo gukomeretsa amatungo, avuga ko kinakunze kugaragara cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, aho hashize ukwezi kumwe hari indi nka itemwe mu Murenge wa Kinigi, aho ukekwaho kugira uruhare muri icyo cyaha yamaze gufatwa”.

Asaba abaturage kandi kwirinda icyabagusha mu makimbirane, ati “Turabwira abaturage kwirinda ibintu byose bishobora kubagusha mu makimbirane, ndetse n’umujinya wa hato na hato ushobora gutuma bakora ibyaha, kuko nk’iki cyaha gihanishwa ibihano biremereye, kandi umuntu aba yakoze mu by’ukuri abitewe n’umujinya n’inzangano ashobora kwirinda”.

Nk’uko CIP Ndayisenga abivuga, mu ngingo ya munani y’itegeko No 69-2019 ryo ku wa 08/11/2019, iteganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gukomeretsa amatungo ahanishwa igihano cy’igifungo, kiva ku myaka itanu gishobora no kwiyongera, agasaba abantu kubyirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

’Bahanwe byinanga rugero bibere nabandi isomo murakoze

Ndayizeye venuste yanditse ku itariki ya: 21-01-2022  →  Musubize

Sha ibi ni ubunyamaswa kabisa...ubuse aba baba murwanda? Leta ihora ivuga iby.ubwiyunge n.ubworoherane bigeze he? Plz muhane mwihanikiriye aba baginga mubavane mubantu pour éviter le pire. Izinka ni ibitambo bya nyirazo nawe amenye abo abana nabo nimpamvu nibiba ngimbwa yimuke.

Luc yanditse ku itariki ya: 21-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka