Musanze: Yakoreye impanuka muri ‘Gym’ ahita apfa

Umugabo witwa Ndamiyabo Ferdinard, yapfiriye mu nzu igenewe gukorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gym), iherereye mu mujyi wa Musanze.

Imashini nyakwigendera yarimo akoreraho siporo
Imashini nyakwigendera yarimo akoreraho siporo

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 5 Mutarama 2023. Yari muri iyo nzu akorera siporo ku mashini igenewe kwirukankirwaho yitwa Lepow, ahitwa muri Up town Gym, ibarizwa muri etage y’ahazwi nko kwa Mudjomba mu mujyi rwagati wa Musanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yahamirije Kigali Today iby’aya makuru, aho yagize ati "Ubwo uwo mugabo yirukankaga kuri iyo mashini, yituye hasi biturutse ku muvuduko mwinshi yari ifite, kuko wari ku gipimo cya gatatu".

Bikimara kuba, bamwihutishirije ku bitaro biri munsi y’aho yakorera siporo (mu nyubako imwe n’aho isanganya yabereye), ariko ngo yari yamaze gushiramo umwuka.

SP Ndayisenga agira ati "Abajya mu nzu zagenewe gukorerwamo siporo, bakwiye kubanza kumenya imikore n’imikoreshereze y’ibyuma birimo, kuko bishora gutera impanuka zinashobora gutwara ubuzima bw’abantu mu gihe bikoreshejwe nabi kubera ubumenyi buke".

Akomeza agira ati "Abashinzwe gukoresha imyitozo muri izo nzu, na bo bakwiye kubanza gusobanurira ababagana, imikorere y’ibikoresho n’imashini bafite, kandi bakajya bababa hafi, kugira ngo bashobore kubafasha igihe bibaye ngombwa".

Umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa mu bitaro bya Kacyiru i Kigali kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Binavugwa ko iyo nzu igenewe gukorerwamo imyitozo ngororamubiri, uwo mugabo wari ufite imyaka 41 yapfiriyemo, n’ubwo yari ifite ibyangombwa biyemerera gukora, ariko ngo ntigira ubwishingizi ku bayigana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Imana ikomeze umuryango wee

Emmy yanditse ku itariki ya: 7-01-2023  →  Musubize

Nyakwigendera Imana imwakire mu bayo. Kandi ikomeze Madame we Delphine n’abana asize. Iyi si iragoye vraiment.

Hagenimana yanditse ku itariki ya: 7-01-2023  →  Musubize

ntekereza ko yar’afit uburwayi atazi bw’umutima

Sybille yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Umuryango wa nyakwigendera wihangane Ariko nano Baajye basobanurira ababagana kuko nabyo biba byiza Iyo uhawe ubusobanuro nyabwo muri buri service cg icyintu icyaricyo cyose

Peace cyizere yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Twihanganishije umuryango wa Ferdinand! Imana imwakire mu bayo inakomeze madame we Delphine n’udupfubyi 2 asize. Gusa business nk’iriya ntiyakabaye ikora nta bwishingizi! Bikurikira we rwose turababaye ku bw’iyi nsanganya

Usabyeyezu yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Mbere na mbere nihanganishije umuryango wa nyakwigendera. ikindi jye nkurikije ubumenyi mfite mu bijyanye na Gym ni bikoresho byayo ntabwo treadmill iri kuri speed ya 3 yagusha umuntu ngo apfe uretse no gupfa ntanubwo yanakomereka uwo muvuduko umuntu abagenda bisazwe nkuko waba ugenda na maguru.bishoboke kuba nyakwigendera yarasazwe afite uburwayi bundi atarazi bwaturutseho urwo rupfu. nkaba natanga inama kuri ba nyiri ma Gyms naba toza ko mbere yo kwakira aba bagana bajya babanza kubasaba kubonana nabaganga akaba aribo babemerera gukora sport yewe nuwo abaganga basanze afite ikibazo hakagenwa uburyo yakoramo sport bwihariye (personal trainer )
Naho kubijyanye n’ubwishingizi ibyo byaba bigoye kuko iyo ujya gufata ubwishingizi hari ibigenderwaho nko kumenya umubare runaka ugiye kwakira ubwishingizi no kumenya ubwoko bwi mpanuka iba ari inkongi yumuriro cg ubundi bwoko muri macye ninkuko wavuga ngo isoko, sale y’ubukwe cg utubari bifatire ubwishingizi ababigana ibyo byaba bigoye.umwanzuro nuko buri Gym yashyiraho amabwiriza ku byuma nkibyo byateza impanuka ko ntawemerewe kubijyaho atari kumwe numutoza. Murakoze that’s my opinion

M²¹ Fils yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Umuryango wa Ferdinand ukomeze kwihangana gusa ntago ntekereza ko kugwa hasi ukurikije aho yari ari ntabwo aricyo cyamwishe ibyaribyose yari afite ikindi kibazo mu mubiri kuburyo wasanga atari aziko afite ikibazo, gusa Imana imwiyereke iteka aruhukire mu mahoro.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Mubyukuri birababaje cyanee kubona uyumuvandimwe agiye , ariko ndashaka kwibutsa abantu ko muri Iyo Gym harimo umukozi wimpuguke mubya sports ndetse nuburyo ibikoresh bya sports bikoreshwamo , niba nyaboneka utazi uko ibyo bikoresho bikoreshwamo wakagombye kubazacrwose

Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera imana ibahe gukomera

Claude yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Ngira ngo iyo nzu yakabaye ifite ubwishingizi.nonese ubwo muryango murawufasha iki gusa numva aba bantu muri business bakagombye kugira ubwishingizi nkubwirinzi

Ishema david yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Ferdinand Imana imwiyereke iteka ,aruhukire mu mahoro nawe yari umunyamahoro mubandi.

Boniface yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Birababaje kugira machine zihenze ukujya ulama abantu amafaranga ariko ukabura ubwishingizi. Let ibikurikirane rwose

Dan yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Nibazako uyo mugabo yarafite akandi kagwara atarazi kubera ndumva yarakiri muto kuburyo uyo muvuduko ntaco wari kumutwara.Buriya tugendana ubumuga tutazi .Ingwara zimwe zimwe zituzako bucece gusenga ziduhitanye tutigeze tuzimenya.cane ingwara z’umutima niz’uruhererekane rw’amaraso mumubiri.

Manirakiza yanditse ku itariki ya: 6-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka