Musanze: Yagwiriwe n’ikirombe yacukuragamo itaka ahita apfa

Umusore witwa Tuyizere Fabien yagwiriwe n’ikirombe ubwo yarimo agicukuramo itaka bimuviramo gupfa.

Icyo kirombe giherereye mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi, kikimara kuridukira kuri uwo musore mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, abaturage bihutiye gutabara, baragitaburura ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Gaudence Mukasano, yemeje aya makuru.

Agira ati “Ni ikirombe kimaze umwaka urenga gihagaritswe gukorerwamo kuko kubera ukuntu bagiye bagicukura cyane bagana mu bujyakuzimu, twabonaga gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Uwo musore rero yakigiyemo, acukuramo itaka tutigeze tumenya icyo yari agiye kurikoresha. Kubera ukuntu ari ahantu hari umworera munini ufite ubujyakuzimu bwa metero ziri hagati ya 25 na metero 50, kandi kikaba gisa n’igicuramiwe n’umusozi, ubwo yari akirimo byahise bimuridukaho arapfa”.

Arongera ati “Kubera ubwo bujyakuzimu burebure nta n’umuturage upfa kuhisukira ngo ajye kuhacukura itaka. Bo bari banasanzwe babizi rwose, ubu ntawe uramenya impamvu yateye uwo musore kucyishoramo, yewe n’abari bamuzi batubwiye ko ari ubwa mbere yari akigiyemo, dore ko yari anasanzwe afite akandi kazi yakoraga ahandi, kadafitanye isano n’ubucukuzi nk’ubwo”.

Bimwe mu bikorwa by’ibanze byari byarakozwe mu gukumira ko iki kirombe cyateza impanuka, harimo no kuhatera ibiti n’urubingo bihakikije, gusa ngo kugitindamo itaka ntibirakorwa.

Yagize ati “Ibyo biti n’urubingo twabiteye ahakikije icyo kirombe ku bufatanye n’abaturage binyuze mu muganda, ariko kugitinda itaka ngo tugisubiranye burundu biragoye cyane kuko ni harehare cyane. Na n’ubu turateganya kuhongera ibindi biti, ariko by’umwihariko ntiduhwema gushishikariza abaturage kuhirinda, no kutahakorera ubuhinzi kabone n’ubwo haba ari mu mirima icyegereye”.

Umurenge wa Kimonyi ni umwe mu y’Akarere ka Musanze yihariye igice kinini ugereranyije n’indi Mirenge y’aka Karere, ikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye ndetse n’ubw’itaka ryifashishwa mu kubumba amatafari n’ubwubatsi.

Akenshi rihakurwa rijyanwa mu yindi Mirenge byegeranye cyane cyane yo mu gace k’amakoro, itagira itaka ryubakishwa. Gitifu Mukasano, yibutsa abaturage ko ubucukuzi nk’ubu buba bugomba gukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “Inzego zibishinzwe yaba ku Karere ndetse n’Ikigo gishinzwe umutungo kamere n’izindi nzego bifatanya, mu byo zibereyeho harimo no gufasha abifuza gukora ubucukuzi mu kubaha ibyangombwa, bakabukora mu buryo bwemewe kuko baba bujuje ibisabwa. Nk’uyu musore cyahitanye navuga ko azize amaherere, kuko nk’iki ikirombe cyamuhirimyeho ntikigira nyiracyo, binahita byumvikana ko nta bwishingizi bw’impanuka kigira; urumva ko ni ikibazo rwose”.

Mu bugenzuzi bukorerwa ibirombe byaba ibicukurwamo amabuye cyangwa itaka byo muri kano gace, hasuzumwa niba biba bifite ibyangombwa byuzuye bibyemerera gukora, gusuzuma iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abakozi harimo no kuba bishyurirwa ubwishingizi, kureba imiterere y’aho biherereye niba bitashyira ubuzima bw’ababikoreramo mu kaga n’ibindi bitandukanye.

Ibi bikaba aribyo byagendeweho icyo kirombe gifungwa, kuko kitari cyujuje ibisabwa. Umurambo w’uyu musore ukimara kuvanwamo, wajyanywe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka