Musanze: Yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itandatu

Umuhungu wimyaka 17 wo mu Kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ari mu maboko y’inzego z’umutekano, akaba akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu.

Ayo makuru yamenyekanye saa tatu z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023, aho uwo mwana yabwiye iwabo ko yaraye asambanyijwe n’uwo musore, anavuga ko amusambanyije inshuro nyinshi.

Mu makuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyizere Vedaste, yatangarije Kigali Today, yavuze ko umwana akimara gutanga amakuru uwo musore yashakishijwe ahita afatwa.

Ati “Tukimenya ayo makuru, uwo musore yahise afatwa ubu ari kuri Polisi Sitasiyo ya Kinigi, naho umwana ajyanwa kwa Muganga mu Kigo Nderabuzima cya Kinigi”.

Si mu Murenge wa Nyange gusa havugwa ayo makuru yo gusambanya abana, kuko no mu Kagari ka Muharuro mu Murenge wa Gashaki, havugwa amakuru y’umuhungu w’imyaka 16 ushakishwa, aho akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine agahita atoroka.

Ngo uwo mwana wasambanyijwe yahise agezwa ku Kigo Nderabuzima cya Gashaki, basanga koko yasambanyijwe, bahita bamujyana mu bitaro bya Ruhengeri aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

Icyagaragaye ni uko ababyeyi b’uwo mwana w’imyaka ine wasambanyijwe, bakimara kumenya ayo makuru mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, bayagize ibanga kugeza ubwo uwo musore atoroka, akaba agishakishwa.

Gitifu Tuyizere yagize impanuro aha abaturage ati “Gusambanya abana ni umuco mubi ukwiye kwirindwa n’abantu bose, kandi abantu bakamenya ko icyo cyaha kitazigera cyihanganirwa, abantu nk’aba bakwiye kubihanirwa”.

Arongera ati “Twizeye ko ubutabera bukora akazi kabwo, kugira ngo umuntu uhemukira umwana nk’uyu abibazwe, abihanirwe n’amategeko mu gihe ahamwe n’icyaha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka