Musanze: Yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 10,160

Polisi y’u Rwanda, ikorera mu Karere ka Musanze, yafatanye umugore witwa Nyiraguhirwa, udupfunyika (boule) 10,160 tw’urumogi, imusanze iwe mu rugo ubwo yarimo adufunga mu mashashi.

Polisi yasanze arimo apakira urwo rumogi mu mifuka no mu mashashi
Polisi yasanze arimo apakira urwo rumogi mu mifuka no mu mashashi

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mutuzo, Akagari ka Kibuguzo, mu Murenge wa Shingiro, mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022.

Ni amakuru Polisi yamenye nyuma yo gutungirwa agatoki n’abaturage, yihutira kujya mu rugo rw’uwo mugore w’imyaka 25 y’amavuko, ubwo yageraga hafi yarwo, umugabo we wari hafi yaho yikanze Polisi n’izindi nzego, ahita yiruka aratoroka.

Ubwo Polisi yinjiraga mu nzu, yahasanze uwo mugore ari mu cyumba bafungiragamo utwo dupfunyika tw’urumogi, arimo kuturunda mu mashashi no mu mifuka, ihita imuta muri yombi.

Ubwo yagezwaga kuri Polisi, Station ya Busogo aho afungiwe ubungubu, byabaye ngomba ko utwo dupfunyika batubara basanga ni 10,160.

Ni amakuru yemejwe n’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyarguru, SP Alex Ndayisenga, agira ati “Abaturage bari baduhaye amakuru y’uko uwo mugore n’umugabo we basanzwe bacuruza ibiyobyabwenge. Polisi n’inzego bifatanya yagezeyo, iraruhasanga ndetse uwo mugore arimo arupakurura mu bipfunyika rwarimo, bikekwa ko ari ibyo umugabo we asanzwe arutwaramo”.

Ati “Uwo mugore yarimo arufunga mu mashashi yihishe mu nzu basanzwe babamo, Polisi ikimugeraho, yahise imufata atabwa muri yombi. Gusa umugabo we aracyashakishwa, kuko ubwo Polisi yarimo yerekeza iwe, uwo mugabo yari hafi y’urugo, bikekwa ko yarimo acunganwa n’inzego z’umutekano azibonye ahita yiruka”.

Biravugwa ko Niyonkuru, umugabo w’uyu mugore, yaba asanzwe acuruza urumogi aho bikekwa ko arukura mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), akarwinjiza mu Rwanda anyuze mu Karere ka Rubavu, akarujyana i Kigali kurucururizayo arutwaye kuri moto. Kuri ubu, Polisi ikaba ikimushakisha ngo afatwe.

SP Ndayisenga, agira abantu inama yo kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, kuko bibagiraho ingaruka zirenga, zikagera no ku miryango yabo.

Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi birimo n’ubundi bucuruzi bw’ibintu byemewe, abantu bashobora kujyamo batarinze kwishora mu biyobyabwenge, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga. Nibakoreshe imbaraga, ndetse n’ubwenge mu gusesengura neza imishinga mizima bashobora gukora, ituma babasha kubaho mu buryo bunyuze mu mucyo, kandi irahari bakora, ikabateza imbere batarinze kwishora mu biyobyabwenge”.

Tumwe mu dupfunyika Polisi yasanze mu nzu ya Nyiraguhirwa na Niyonkuru
Tumwe mu dupfunyika Polisi yasanze mu nzu ya Nyiraguhirwa na Niyonkuru

Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima, rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, bishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye ku rwego rumwe na za kokayine, heroyine n’ibindi.

Ufatiwe mu gikorwa icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’urumogi, nko kuruhinga, kurutunda, kurucuruza, kurubika cyangwa kurugurisha mu gihugu, iyo abihamijwe n’Urukiko, ahabwa igihano cyo gufungwa burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka