Musanze : Yafashwe ku ngufu none abyaye batatu

Umubyeyi witwa Agnes aravuga ko yafashwe ku ngufu n’abagabo babiri atabashije kumenya agahita asama none yabyaye abana batatu basanga abandi bane yari afite, bityo agasaba ubufasha buri wese ufite umutima ufasha.

Uyu mugore wabyariye ku kigo nderabuzima cya Kinoni mu karere ka Burera, aza koherezwa ku bitaro bya Ruhengeri kubera ko yari yabyaye abana batagejeje igihe cyo kuvuka, cyakora ngo bose uko ari batatu yababyaye neza.

Uyu mugore, wari usanzwe ufite abana bane barimo babiri yabyaye ari impanga, avuga ko amaze imyaka itanu apfakaye, bityo ngo ntabwo iyi nda ivutse mo batatu yigeze ayiteganya ahubwo ni ibibazo yahuye nabyo.

Ati : «Ntabwo iyi nda nigeze nyitegura kuko nayitwise biturutse ku gufatwa ku ngufu. Nari mvuye mu kiraka, abagabo babiri bamfata ku ngufu, ariko nanirwa kubamenya ngo mbe nabasha kubarega».

Aho arwaje abana be. Ngo yahohotewe ku mupaka muri Uganda avuye gupasaga yo.
Aho arwaje abana be. Ngo yahohotewe ku mupaka muri Uganda avuye gupasaga yo.

Bitewe n’uko uyu mugore asanzwe adafite amikoro ahagije, ndetse akaba atanafite umugabo wo kumufasha kubarera, biragaragara ko abana barindwi atazoroherwa kubarera, maze umuntu akaba yakwibaza niba hari icyo ibitaro byakora ngo atazabakurikiza.

Dr Ndekezi Deogratias, umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, avuga ko kugeza ubu umubyeyi n’abana bameze neza, kuburyo igihe nikigera bazasezererwa bagasubira mu rugo. Gusa ngo k’ubufatanye n’ikigo nderabuzima azaganirizwa ku kuboneza urubyaro.

Ati : « Ku bufatanye n’ikigo nderabuzima cya Kinoni cyamukurikiranye, uyu mugore azagaruka aganirizwe ku bijyanye no kuboneza urubyaro, kuko abana barindwi agize ni umuryango munini. Yongeye kubyara kubarera byarushaho kumukomerera».

Yongeraho ko ubu hakiri kare, ahubwo ko azabanza agasubira mu rugo iwe, maze akazabona kugaruka, ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima, kugirango amenye akamaro ko kuboneza urubyaro.

Intara y’Amajyaruguru ikunze kugira abagore babyara abana benshi kuko mu mpera z’umwaka ushize hari uwabyaye abana bane. Cyakora ubuyobozi hamwe n’abaterankunga bagenera ubufasha iyi miryango, burimo kubabonera inka izakamirwa abana, kubakira abadafite inzu ndetse n’ibindi.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 6 )

AKWIYEGUFASHWA

MWEBWEMWESE yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

niyihangane ibigeragezo si karande

MARIE RAINE yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

kagame namuhe nibura nka miriyoni ebyiri kuko numunyarwanda kandi yabyariye u rwanda.

kigombe yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Uyu mubyeyi akwiye kwitabwaho na buri wese ufite umutima ukunda.

MarieLouise Uwimana yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

uyu mubyeyi akwiye kwitabwaho n’igihugu muri rusange.Si uko abana7 ari benshi kuburyo atashobora kubarera,ahubwo insanganya yahuye naryo rigatuma abyara abo atifuzaga kubyara rishobora kumwangiza mu mutima cg bikamuviramo n’ihahamuka mu gihe atabonye urukundo kutwe nk’abanyarwanda ngo abone ko tumushyigikiye.

UWIBEREYEHO Louise yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

None se ko mwamupfutse mu maso, abantu bamufasha batamuzi? Ko mumuhisha se nkaho yakoze ishyano? Kubyara se ni icyaha?

Niyogusa yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka