Musanze: Uwibye ingurube yapfiriye ku murenge, nyirayo arafatwa

Harerimana Eraste w’imyaka 20, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, nyuma y’uko yari amaze kwiba ingurube ya Urimubabo Eric wo mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko, abaturage bakimugeza ku biro by’uwo Murenge, biba ngombwa ko nyiri ingurube atabwa muri yombi.

SPT Alex Ndayisenga, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru unashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri iyo ntara, yabwiye Kigali Today ko Harerimana yaguye ku Murenge wa Muko nyuma yo kwiba ingurube, haba imirwano ikomeye ye na nyiri ukwibwa.

Ati “Uwo mujura witwa Harerimana Eraste yagiye kwiba nijoro mu rugo rw’umuturage, yiba ingurube arangije aranayica, niba kwari ukugira ngo abone uko ayitwara! Ubwo yayicaga urazi ukuntu ingurube igira urusaku, nyiri urugo yahize abyumva arasohoka, habaho ikintu cyo kurwana, umujura amukubita ikintu mu mutwe n’ubu urabyimbye”.

Arongera ati “Bakomeje kurwana, nyiri urugo agira ngo amufate atamucika nibwo habaye ibintu byo kugundagurana, ariko birangira amufashe aratabaza abaturage batabaye bamufasha kumutwara, bamugejeje ku murenge nta no kuvuga ngo bamwinjije mu biro, bamwicaje aho ku murenge, mu guhamagara ngo baze bamutware, mu mwanya muto aba arapfuye, hari mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo”.

SPT Ndayisenga, avuga ko ikigaragara muri uko kugundagurana ngo nk’uko uwibwe yabivuze, ngo ashobora kuba yamukubise ahantu hamugizeho ingaruka ziteye urwo rupfu.

Akomeza avuga ko uwibwe yagejejwe kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza ngo ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo akurikiranweho icyaha cyo kwihanira n’ubwo yirwanagaho.

Ati “Amategeko hari ibyo ateganya ku bijyanye no kwirwanaho (Self-defense) ndetse n’uko abiteganya mu gihe uko kwitabara byateye urupfu, mu gihe hari ibimenyetso byagaragajwe muri dosiye y’Ubugenzacyaha, urukiko rurabisuzuma rukagena niba uko kwitabara bifite ishingiro, rukagena ibihano bijyanye n’icyo amategeko ateganya".

Ubutumwa SPT Ndayisenga yagejeje ku baturage, yabasabye kwirinda ubujura no kwihanira, ati “Ntabwo bikwiye ko umusore w’imyaka 20 arara mu ngo z’abaturage yiba, afite imbaraga zo gukora, abaturage ndabasaba kwirinda ibikorwa by’ubujura, kuko bifite ingaruka nyinshi zirimo kuhasiga ubuzima nk’uko byagendekeye uyu musore”.

Arongera ati “Ariko nanone, tubwire abantu ko kwihanira bitemewe, igihe ufashe umujura utabaza inzego zibishinzwe, abaturanyi bakagufasha kugira ngo uwo muntu afatwe akurikiranwe n’ubutabera, ntabwo abantu bakwiye gutwara amategeko cyangwa ubutabera mu ntoki zabo, kuko kwihanira ubwabyo usanga uwibwiraga ko ari mu kuri, birangira akurikiranwa n’amategeko. Nko kuri ibi byabyaye urupfu bimuviriyemo gukora icyaha cyo kwitabara byabyaye urupfu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka