Musanze: Uwashatse kurwanya Polisi yarashwe arapfa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yarashe umwe mu basore bashatse kuyirwanya ubwo yari mu kazi ko gucunga umutekano, babiri batorotse bakaba bagishakishwa.

Byabereye mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, mu ijoro rishyira uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, aho abasore batatu bahuye na Polisi bitwaje intwaro gakondo, ibahagaritse kugira ngo igenzure abo aribo n’ibyo bari bafite banga guhagarara, ahubwo bashaka kuyirwanya habaho kurasa, nk’uko SP Alex Ndayisenga, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru mu ma saa sita n’igice, ubwo Polisi yari mu kazi kayo ko gucunga umutekano, yahuye n’insoresore eshatu bikekwa ko ari abajura, ibahagaritse kugira ngo igenzure abo aribo n’ibyo bari bafite, banga guhagarara ahubwo bashaka guhangana na Polisi bakoresheje intwaro gakondo bari bitwaje”.

Arongera ati “Ubwo bageragezaga gucika byatumye habaho kurasa, umwe muri bo wari ufite igikapu, Polisi yasanze kirimo Computer imwe na telefoni enye, bigaragara ko aribyo bari bamaze kwambura abaturage”.

SP Ndayisenga yavuze ko umwirondoro w’uwarashwe agapfa wamenyekanye, ngo ni umwe mu bavugwaho gutega abaturage no kubambura ibyabo, abandi babiri batorotse bakaba bakomeje gushakishwa ngo nabo bafatwe.

Mu butumwa yageneye abaturage, SP Ndayisenga, yagize ati “Turabwira bamwe mu nsoresore zidashaka gukora ahubwo zishaka gutungwa n’iby’abandi, ko badashobora kwihanganirwa, bamenye ko Polisi yabahagurukiye kandi ntaho kwihisha bafite”.

Arongera ati “Abaturage turabasaba ubufatanye mu kurwanya aba banzi b’umutekano n’iterembere ryabo, baduha amakuru ku gihe kandi turabizeza ko Polisi ifite imbaraga zihagije, mu guhagarika ubu bujura buvugwa hirya no hino”.

Ibi bibaye mu gihe mu mujyi wa Musanze no mu ma karitsiye yo mu nkengero zawo, hakomeje kuvugwa ubujura bwitwaje intwaro gakondo, aho bambura abaturage mu nzira no mu ngo, bacukura inzu bagatwara ibyo basanze byiganjemo Televiziyo na mudasobwa.

Ubwo bujura bukaba bwibasiye Umurenge wa Musanze, uwa Muhoza n’uwa Cyuve.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kabisa birakwiko" buri mugizi wanabi wese afatirwa ingamba nkizo

Dufiteumukiza Joel yanditse ku itariki ya: 17-04-2023  →  Musubize

Mukomerezaho izi mihirimbiri zibuza abantu amahoro zicike burundu!!Rwose turabasaba ko quartiers zose muzigeramo kuko abaturage barababaye kuko babayeho mu bwoba uryamye abazi ko budaca batamutoboreyeho inzu,usohotse igipangu aba aziko atagaruka amahoro!!!!Uyu muporisi warashye iki gisambo tumusabiye ipeti n’amashimwe n’abandi bakomerezaho!!!

Alias Munzenze yanditse ku itariki ya: 17-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka