Musanze: Uwari umuyobozi wa cellule akaba n’umukuru w’itorero yarokoye Abatutsi hafi 300
Ndibabaje Assiel Katarya utuye mu Kagali ka Mpanga, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze wari umuyobozi wa cellule akaba n’umukuru w’itorero mu idini ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi mu gihe cya Jenoside yagize ubutwari bwo guhara amagara ye agira uruhare mu kurokora Abatutsi babarirwa muri 300.
Mu cyahoze ari Prefegitura ya Ruhengeri by’umwihariko mu makomini ya Mukingo, Kinigi na Nkumba, Abatutsi batangiye gutotezwa ndetse no kwicwa kuva mu 1990 ubwo ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ba burugumesitiri nka Juvenal Kajerijeri wayoboraga Komini Mukingo na Gasana wari Burugumesiti wa Kinigi ngo bakoreshaga inama ba konseye b’amasegiteri n’abayobozi b’amaserure yavugirwagamo uko bagomba gutoteza Abatutsi.
Ndibabaje yabwiye Kigali Today ko babujijwe gusinyira Umututsi wabaga ushaka kugurisha isambu ye n’inka. Uyu musaza ngo yasanze ari akarengane yanga kumvira abategetsi bamukurikiye, bimuviramo gufungwa icyumweru no gutanga amande y’ibihumbi birindwi nyuma yo kwemerera umwe mu batotezwa kwatisha ubutaka bwe.

Abatutsi cyane cyane abagabo n’abasore barahizwe bafungwa bitwa ibyitso by’inkotanyi hafi ya bose ntibasohotse muri gereza barishwe. Ngo byageze mu 1993 abagabo n’abasore hasigaye ngerere, abandi babonye bagiye gushira bahungira i Bugande.
Kanzinya Ananias w’imyaka 68 ni umwe mu bahunze yagize ati: “Nabaye mu bahizwe cyane bamenesha hakiri kare. Twe nk’abagabo rero twameneshejwe rugikubita ni ukuvuga ngo njye navuye mu gihugu cy’u Rwanda mpungira mu Bugande muri 1991 mu kwezi kwa mbere…”.
Abagore n’abana bahungiye ku rusengero
Ndibabaje ubu w’imyaka 62 yabonye abagabo bashize, abagore basigaye barimo gutotezwa cyane bagabwaho ibitero asanga na bo bazabica insorongo, afata umugambi wo kubahamagara bagahungira ku rusengero rw’Abadiventisti rwa Mugari yayoboraga nk’umukuru w’itorero.
Ati: “Mbonye Abatutsikazi twari twegeranye bagabwaho ibitero ushaka wese yamusangaga no mu rugo akaba yamwica, mfata ba bandi ndababwira ngo bansange ku rusengero…”.
Abahungiye ku rusengero, baje bitwaje ibyo kurya ariko ngo hari n’abatarahigwaga babaherekeje bakajya basubira kubazanira ibyo kurya. Ndibabaje n’abakirisitu bamwe bajyaga kubashakira amazi, kuko ngo uwatarabukaga bahitaga bamwica.
Nubwo yagerageje kurwana ku bahigwaga, abavandimwe be ntibabyumvaga bamusaba kwitandukanya nabo mu gihe abari bamukuriye bo bashakaga kwikiza Abatutsi. Yavuze ko aho ku rusengero bahamaze amezi abiri kuva mu mpera z’umwaka wa 1993 kugeza mu ntangiriro za 1994.
Nta mbaraga zindi yari afite
Uretse kubahumuriza no kubasengera abumvisha ko Imana izabarinda, ikindi akabizeza ko atazabatererana azemera bagapfana, ngo nta zindi mbaraga Ndibabaje Katarya yari afite zari guhanga n’abicanyi.
Yongeraho ati: “Numvaga njye nta kindi, nibapfa mpfe, nibakire nkire. Kuva kera numvaga mu mibereho yanjye ndi nabo dukundana tubana numvaga ntabavamo aho kubavamo napfa.”

Ibintu byarakomeye babagabaho ibitero, yigira inama yo gutuma abantu batatu kujya kubwira Inkotanyi ikibazo bafite, ku bw’amahirwe abasirikare ba FPR-Inkotanyi bihutira kubatabara, baba barokotse amenyo y’abicanyi batyo ariko we arasigara kuko umugore we batari kumwe ndetse n’umwana we wigaga muri icyo gihe ku Gisenyi.
Ubuyobozi bwa gisirikare bwaramuhamagaye nyuma y’uko inkuru y’Abatutsi bari bahungiye ku rusengero imenyekanye ko baburiwe irengero, bikekwa ko bagiye mu Nkotanyi. Ndibabaje yahaswe ibibazo n’abasirikare, yisobanura avuga ko adakorana n’Inkotanyi, akaba ari yo mpamvu atajyanye nabo.
Ngo Jenoside yo muri Mata 1994 igitangira, yahise ahunga ku bw’amahirwe agera mu gice cy’Inkotanyi. Intambara irangiye yagarutse iwe ariko abana be babiri bicwa n’Abacengezi mu ikubitiro.
Kanzinya Annanias ahamya ko Katarya ibyo avuga ari ukuri, yamufashije kuko ngo iyo abo mu muryango we batamugira ngo ntibari kurokoka. Ati: “Ibyo Katarya yavuze, yabivuze mbyumva, nta byo yavuze bitari ukuri, byose ni ukuri. Yafashije ababyeyi banjye n’abandi bavandimwe bararokoka…” .
Mukamugema Immaculee w’imyaka 41 na we yemeza ko yafashijwe na Katarya ariko mbere ngo ntabwo yari amuzi kuko batari baturanye yumvishe ko Katarya arimo kurwana ku Batutsi bava iwabo muri Komini Mukingo bahungira ku rusengero rwa Mugari.
Yunzemo ati: “Abantu bazaga kutwica Katarya akabamba agira ati nimubica nanjye munyice barangiza bakagenda.”
Iyo habaho abantu nka Ndibabaje Katarya, umubare w’Abatutsi bari kurokoka buriya bwicanyi ndengakamere bari kuba benshi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|