Musanze: Urukiko rwahamije icyaha abaregwaga ubushoreke no guta urugo

Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ruri mu Karere ka Musanze rwahamije icyaha cy’ubushoreke Hakizimana Jean Pierre na Umwari Marie Claire rubakatira igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi 9 kuri Hakizimana, igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu kuri Umwari, no gutanga ihazabu y’ibihumbi 100 kuri buri wese.

Mu isomwa ry’uru rubanza rwabaye tariki 06 Gicurasi 2015, umucamanza Mukambaraga Jeanne yavuze ko ahereye ku byo abaregwa bavuze mu iperereza no mu iburanisha bagaragaje kuvuguruzanya hagati yabo, bigaragaza ko nta kuri bafite. Ashingiye kandi ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya babajijwe, umucamanza yasanze icyaha cy’ubushoreke kibahama.

Ku kijyanye n’indishyi zaregewe muri uru rubanza, mu bushishozi bw’urukiko rwategetse Hakizimana Jean Pierre guha Munyantore Jean Baptiste, umugabo wa Umwari, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 nk’indishyi n’ibihumbi 500 by’umwunganizi mu mategeko wamuburaniye.

Urukiko rw'ibanze rwa Muhoza rwahamije umugore n'umugabo bashinjwa ubushoreke icyaha.
Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwahamije umugore n’umugabo bashinjwa ubushoreke icyaha.

Urukiko rwategetse kandi Umwari Marie Claire guha Nyiransabimana Beatrice indishyi ingana n’mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 n’ibihumbi 500 bw’uwamwunganiye mu rubanza.

Munyantore Jean Baptiste washakanye mu buryo bwemewe n’amategeko kuva 1999 na Umwari Marie Claire yamureze imbere y’urukiko ikirego cy’ubushoreke n’icyo guta urugo.

Urukiko rwasanze na cyo kimuhama kuko impamvu atanga zo kuba afite umwana w’imyaka 15 atabona aho amusiga n’icyo kubura tike yo kujya gusura umuryango we zidafatika.

Hashingiwe ku ngingo ya 84, 243 na 248 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, urukiko rwamuhaye igihano ku cyaha kiruta ibindi mu byo yaregwaga aricyo cy’ubushoreke ahanishwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu.

Ku ruhande rwa Hakizimana Jean Pierre washakanye na Nyiransabimana Beatrice ariko bakaba bari mu nzira zo gusaba gatanya na we yakatiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu yongererwaho amezi atatu y’igifungo nsubikagifungo yakatiwe n’urukiko muri Gashyantare 2015 nyuma yo gukubita umugore we.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 7 )

Kamonyo wowe uracyari muzasabwe,nagirango nkubwireko umugore wiyeguriye ubusambanyi,nta mpuhwe aba agifitiye abana be n’umuryango we muri rusange,niyo mpamvu biba byiza kumureka kuko tuzi henshi abagore muri iyi minsi basigaye bica abagabo babo,ni byizako bariya bantu batandukana kuko iyaraye hanze,ihinduka inturo,niyo mpamvu bariya bakoranye buriya busambanyi bazisungana,hanyuma n’abahemukiwe bakisungana,jye mbona byazabafasha,nahubundi,bigaragarako gusubirana kwa bariya bantu byazabaviramo impfu za hato na hato.murakoze.

kazadi yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

Ikibazo ntikivurishwa ikindi kubemera Imana, bakagobye kuba barasengeye abafasha babo, bakibuka ibihe byiza bagiranye, bakibuka ibyaro bafitanye bakabona ko baguye mu bishuko bagakaza isengesho cyangwa bagashaka ubutane wenda baba baribeshye mu guhitamo aho kubafungisha mufitanye igihango (muri Leta n’imbere y’Imana).Ndababwiza ukuri muzasome neza bibiliya murebe, biriya mwakoze ibyaro zibakomokayo zizabyishyura kugera kubinyejana byinshi.Nimwihane musenge musabe imbabazi nabo bazibasabe kuko Imana iracyicaye ku ntebe y’imbabazi.

KAMONYO JOHN yanditse ku itariki ya: 11-05-2015  →  Musubize

Buriya sinamenye icyo bazemera ashatse kuvuga,kuko ubacamanza bugendera ku bimenyetso no ku batangabuhamya,niba nawe haricyo yagaragariza ubucamanza,bukagira icyo bugaragariza ubucamanza byaba ari byiza,bityo yenda haricyo mu bujurire byazabafasha,ariko nkurikije ibimenyetso ubugenzacyaha bwashyikirije ubushinjacyaha muri uru rubanza,ndakurahiye baravunikira ubusa nibashaka nibatuze babukore,kuko babikoze bazi neza ko bihanwa n’amategeko,kandi mumenyeko mu bucamanza bwa hamwe na hamwe bukora neza,bityo kurya ruswa bikaba byaba ikindi kibazo,ushaka kumenya ukuri kuri ibi bintu,azasimbukire mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha,muzamenyako Pierre we yivugiragako umwari ari umugorewe,aho yamutemberanaga hose muri ya juppe ntakibona,yabikoraga ku manywa y’ihangu bose babireba.nibihangane babukore nibasohoka bazisungane,na cyaneko bazabyarana muminsi iza.murakoze.

karaha yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

hahahahahaaaaaa, ndumiwe koko

rajack yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Gusa abatanga buhamya mbona ntakemeza ko ibyo bavuga aribyo nikimwe n’ikoranabuhanga rwose. uciye urubanza wishingikirije kuribyo uwanze undi nkashaka abatanga buhamya tena beshi babanyabinyoma bakaza bakabiroha imbere ya abacamanza maze nataha nkagura urwagwa rwinshi bakinywera n’ibirayi ibishyimbo uruva. byaba arukubeshya uvuze ko ibyo umucamanza yakoze ko aribyo.

bazemera berchumas yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

huuuuuuuuuuuuuuu,mwibukeko iyo utunze urutoki umuntu enye zisigaye zikureba zibaza ibyurimo, ubworero udafite kandi wunva ari intungane ntacyaha nagerageze agumye atere imbere yandike nibindi.Imana ibagirire neza.kandi mwihangane

abdourkarimu joel yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

huuuuuuuuuuuuuuu,mwibukeko iyo utunze urutoki umuntu enye zisigaye zikureba zibaza ibyurimo, ubworero udafite kandi wunva ari intungane ntacyaha nagerageze agumye atere imbere yandike nibindi.Imana ibagirire neza.kandi mwihangane

abdourkarimu joel yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka