Musanze: Urubyiruko rwiyemeje kwicungira umutekano no kurinda ibyagezweho

Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri ako Karere, nyuma yo gusura Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko bagasobanurirwa uruhare rw’Ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye u Rwanda, biyemeje gutera ikirenge mu cyabo, biyemeza kwicungira umutekano, barinda ibyagezweho.

Urwo rubyiruko rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Urwo rubyiruko rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ni urugendo bakoze ari 90 bava i Musanze berekeza i Kigali tariki 31 Nyakanga 2022, basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bwariho, amahanga arebera.

Icyabateye gukora urwo rugendo, harimo inyigisho baherewe mu kigo cy’Amahugurwa cya Gishari, hiyongeraho ingamba biyemeje ubwo bari muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bakoze ibikorwa binyuranye birimo ibyo gufata mu mugongo bamwe mu barokotse Jenoside, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Byiringiro Robert, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze.

Yagize ati “Urubyiruko rw’Akarere ka Musanze twaricaye nyuma y’uko dukoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge yose uko ari 15, twibuka twunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rw’Akarere ka Musanze ahahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri”.

Basuye urwibutso rwa Kigali babwirwa amateka yaranze Jenoside
Basuye urwibutso rwa Kigali babwirwa amateka yaranze Jenoside

Arongera ati “Mu bushobozi bwacu twishatsemo ibisubizo turemera uwarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi inka, ariko kandi tuza kubona ko bidahagije mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka, hagendewe ku mwanzuro wafatiwe mu mahugurwa i Gishari, dufata ingamba zo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko”.

Robert Byiringiro yavuze ko bakigera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanuriwe uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, nk’urubyiruko rwiganjemo urwari rugeze kuri urwo rwibutso ku nshuro ya mbere, bakozwe ku mutima n’ayo mateka biha ingamba z’uko bagiye gukomeza kuvuga ukuri bifashishije imbuga nkoranyambaga, bahangana n’abitwikira imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside, bagoreka amateka.

Nyuma yo kubwirwa ayo mateka ya Jenoside, urwo rubyiruko rwakomereje urugendo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, batambagizwa iyo ngoro, berekwa ahari ingabo 600 zari ziherekeje abanyepolitike bari baje kuganira uburyo amahoro yagaruka.

Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere ka Musanze, Robert Byiringiro na bagenzi be bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, Robert Byiringiro na bagenzi be bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali

Robert Byiringiro ati “Twabwiwe uko Inkotanyi cyangwa se ingabo zahoze ari iza RPA zagize uruhare mu kubohora igihugu, bahagarika Jenoside mu gihe amahanga yareberaga, Ingabo zahoze ari iza RPA zari zigizwe n’urubyiruko rwasize imiryango rwemera kumena amaraso bakavuga bati, ariko tubohore Igihugu”.

Yagarutse ku ngamba bafashe nyuma yo kubwirwa ayo mateka, ati “Urubyiruko rero twarasobanuriwe tubonye uko ingabo zahoze ari iza RPA zitanze zikabohora Igihugu, dufata ingamba zo gutera ikirenge mu cy’abo bakuru bacu bagerageje gushyira ingufu cyane mu gikorwa cyo kubohora Igihugu. Tukiva kuri iyo ngoro twatashye twiyemeje ko tugiye gukomeza gushyira hamwe dukomeza gushyigikira Perezida Paul Kagame wayoboye urwo rubyiruko rwabohoye Igihugu”.

Urwo rubyiruko kandi rwatahanye ingamba zo gukomeza kurinda ibyo Igihugu cyagezeho nk’uko Byiringiro akomeza abivuga.

Ati “Twafashe kandi ingamba zo kutarebera ikibi, ariko kandi tukagira uruhare mu gucunga umutekano w’Igihugu, twirinda ko ibyo Inkotanyi zaharaniye byasenywa, ahubwo dukomeza kubisigasira. Urugamba rw’amasasu rwararangiye hasigaye urugamba rw’iterambere dukomeza kubaka Igihugu cyacu, duhanga ibishya”.

Basuye ahakorera Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko basobanurirwa amateka ahari y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Basuye ahakorera Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko basobanurirwa amateka ahari y’urugamba rwo guhagarika Jenoside

Mu bindi urwo rubyiruko rwiyemeje, ku ikubitiro rwamaze gukusanya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yo kubafasha mu bikorwa bitandukanye, biyemeza ko bagiye no kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inka ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 600, biyemeza kandi gukomeza ibikorwa bifasha abaturage kugera ku iterambere birimo kubaka uturima rw’igikoni, gucukura ingarani, kubakira abatishoboye n’ibindi.

Icyo gikorwa cyateguwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake, cyitabiriwe n’urubyiruko 90 rw’abakorerabushake ruhagarariye abandi bo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Musanze barimo n’Urubyiruko ruhagarariye abandi mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko, ushinzwe urubyuriko umuco na siporo mu Karere ka Musanze, uhagarariye urugaga rwa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere n’abandi.

Bihaye intego yo kwicungira umutekano barinda ibyagezweho
Bihaye intego yo kwicungira umutekano barinda ibyagezweho
Bamaze kubakira abatishoboye inzu nyinshi
Bamaze kubakira abatishoboye inzu nyinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje kugaragazako rukuna igihugu

Ndanashimira Kigali today idahwema kugaragaza ibyiza by’urwanda

Hamza yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka