Musanze: Urubyiruko rwiyemeje gukomeza kugera ikirenge mu cy’ababohoye Igihugu

Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze ruhamya ko ibikorwa biteza imbere aka Karere n’imibereho y’abaturage, bakomeje kubyubakiraho mu gusigasira umurage bakomora ku Ngabo zari iza RPA, zagize ubutwari bwo kubohora Igihugu.

Urubyiruko rwakoze urugendo rw'amasaha akabakaba abiri bazirikana ubwitange bw'Ingabo za FPR Inkotanyi
Urubyiruko rwakoze urugendo rw’amasaha akabakaba abiri bazirikana ubwitange bw’Ingabo za FPR Inkotanyi

Ibi urubyiruko rwabigatutseho mu gikorwa cyo gushima ibikorwa by’ubutwari, bwaranze izo Ngabo, cyabaye ku wa Mbere tariki 3 Kamena 2023.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo bakoze baturutse mu Murenge wa Kinigi, bagana mu Igororero rya Musanze ryahoze ryitwa Gereza ya Ruhengeri, aho basobanuriwe amateka y’uburyo mu bari bayifungiwemo harimo n’Abatutsi biganjemo abari barize n’abari bifite, bagiye bakusanywa mu bice bitandukanye cyane cyane mu cyahoze ari Perefegitura Ruhengeri, bayifungirwamo babeshyerwa ko ari ibyitso by’Inkotanyi.

Brig Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, wasobanuriye urubyiruko iby’ayo mateka, yagarutse ku kuntu Inkotanyi zateye ziturutse mu birunga mu Kinigi, zinyura mu mugezi wa Rwebeya zihingukira ku musozi muremure wa Nyamagumba. Uyu musozi uri mu nkengero z’umujyi wa Musanze, ukaba wariho ibirindiro by’Ingabo za Ex-FAR, aho zawifashishaga mu kugenzura igice cy’umujyi wa Musanze ndetse na Gereza ya Ruhengeri byegeranye.

Morale ku rubyiruko yari yose
Morale ku rubyiruko yari yose

Icyo gihe Inkotanyi zarahageze zihangana bikomeye n’izo ngabo, kugeza ubwo zabashije kuzambura ibyo birindiro, ziboneraho n’inzira yo kwinjira muri Gereza ya Ruhengeri zibasha kubohora Abatutsi bayitoterezwagamo ubwo bari bayifungiwemo, uko kubafungura mu gitondo cy’itariki ya 23 Mutarama 1991, ikaba ari na wo munsi bagombaga kwicirwaho.

Yabwiye uru rubyiruko ko urwo rugamba rutari rworoshye kandi rutari gushoboka, iyo hatabaho ubwitange bw’Ingabo z’Inkotanyi zemeye guhara ubuzima bwazo, zimena amaraso zigira ngo zigarure ituze mu gihugu.

Ati "Muri izo Nkotanyi zarwanaga urwo rugamba bamwe bahasize ubuzima abandi basigarana ubumuga n’ibindi bibazo by’ubuzima, zigira ngo umutekano n’umudendezo Abanyarwanda babigire kandi ubungubu koko byagezweho. Urubyiruko rero ni ahanyu ho kuvoma muri ubu butwari kandi mugasigasira ibyo Inkotanyi zaharaniye".

Urubyiruko rwagaragaje ko rufite byinshi byo kwishimira byagezweho mu myaka 29 ishize u Rwanda rubohowe
Urubyiruko rwagaragaje ko rufite byinshi byo kwishimira byagezweho mu myaka 29 ishize u Rwanda rubohowe

Mukankusi Winifride ni umwe mu rubyiruko wishimira kuba we na bagenzi be, bakomeje gukurira mu gihugu gitekanye, kandi ngo kwitura Ingabo z’Inkotanyi bya nyabyo, bijyana no gukumira uwahirahira ashaka kugihungabanya.

Ati "Twakoze urugendo rw’isaha n’igice n’amaguru, bituma dusubiza amaso inyuma, twishyira mu mwanya w’Ingabo z’Inkotanyi, uburyo zagenze urugendo ruvunanye imyaka myinshi barwanira kubohora Igihugu. Ntizagiraga ibyo kunywa n’ibyo kurya, zitagira ibyo zambara, inkweto zarabasaziyeho hamwe n’izindi ngorane zose bagiye bahura na zo bagira ngo babohore Igihugu cyacu ingoyi cyariho y’amacakubiri n’itotezwa ryakorerwaga Abatutsi. Twe nk’urubyiruko dusanga aya ari amasomo akomeye twigiye kuri ayo mateka, duheraho dufata ingamba zo kuba maso, tugira uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu cyacu kugira ngo n’ibikorwa byacu bya buri munsi birambe, natwe ubwacu bitugirire akamaro".

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

Urubyiruko rusaga 3000 ruturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Musanze, nirwo rwitabiriye iki gikorwa cyo gushima Ubutwari bwaranze Ingabo za RPA, cyanaranzwe n’igitaramo cyabereye muri Stade Ubworoherane, ahanatangiwe ibiganiro bigaruka ku nsanganyamatsiko ikomoza ku kuba urubyiruko rufite umukoro wo gukomereza ku byo Inkotanyi zaharaniye, mu gihe zarwanaga urugamba rwo kubohora Igihugu.

Muri iyi myaka 29 ishize Igihugu kibohowe, mu Karere ka Musanze urubyiruko rugaragaza ko hari byinshi byagezweho mu nzego zose zaba ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Ibi bigaragarira mu bikorwa remezo bishyirwaho umunsi ku munsi birimo imihanda, amasoko, amavuriro, amashuri hamwe n’ibikorwa bituma abaturage barushaho kubaho batekanye, harimo amazi meza, amashanyarazi, imirimo bahemberwa n’ibindi.

Ni igikorwa cyanitabiriwe n’abandi bayobozi barimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, hamwe n’inararibonye mu mateka y’u Rwanda, Ambasaderi Sheik Abdoul Karim Harerimana n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye.

Muri iki gikorwa abahoze ari abasirikari babiri bamugariye ku rugamba, buri wese yorojwe inka.

Bamwe mu bamugariye ku rugamba borojwe inka nk'ikimenyetso cyo kuzirikana ubwitanye bwabo
Bamwe mu bamugariye ku rugamba borojwe inka nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ubwitanye bwabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka