Musanze: Urubyiruko rwahuguwe ku micungire y’imihanda rwasabwe kutaba ba bihemu

Urubyiruko 205 ruturutse mu gihugu hose, rwari rumaze iminsi itanu mu mahugurwa yaberaga mu Karere ka Musanze rwongererwa ubumenyi mu bijyanye n’imicungire y’imihanda y’ibitaka no kuyibungabunga, ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 yarasojwe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco arusaba kutazaba ba bihemu.

Bamwe mu bahagarariye sosiyete zitunganya imihanda y'ibitaka mu ifoto y'urwibutso na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco
Bamwe mu bahagarariye sosiyete zitunganya imihanda y’ibitaka mu ifoto y’urwibutso na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco

Gashema Innocent, umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa aturutse mu Karere ka Nyabihu avuga ko yasobanukiwe ibikunze kwangiza imihanda.

Yagize ati “Twarushijeho gusobanukirwa ko ibigira uruhare mu kwangiza imihanda harimo n’amazi y’imvura. Twigishijwe uburyo bwo kuyakumira, dutema ibihuru biba biri ku nkengero z’imihanda, gusiba ibinogo dukoresheje laterite ndetse no gusibura imigende, mu rwego rwo kubungabunga imihanda tuyirinda ibiyangiriza. Twiteguye gukoresha ubwo bumenyi, tukarushaho kwita ku mihanda dushinzwe gukurikirana umunsi ku wundi, kugira ngo irusheho kuramba bityo n’ubuhahirane bworohe”.

Ishimwe Loyce, yunga mu rya mugenzi we, ahamya ko hari byinshi bungukiye muri aya mahugurwa.

Yagize ati “Muri aya mahugurwa twarushijeho kumenya indangagaciro zibereye Umunyarwanda nyawe n’uruhare rwacu mu kubaka igihugu. Twarushijeho no kumenya amahirwe menshi afunguriwe urubyiruko twabyaza umusaruro n’akamaro ko kwizigamira mu ntego yo kurushaho kwiteza imbere no kuzamurana hagati yacu. Ibyo byose tugiye kubyubakiraho mu ntumbero yo gushyigikira igihugu cyacu natwe ubwacu tutisize”.

Umushinga wo gutunganya no gufata neza imihanda y’ibitaka, washyizweho ku bufatanye na za Minisiteri, harimo iy’Urubyiruko n’Umuco, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo b’Urubyiruko bakiri bato bo mu gihugu hose, by’umwihariko bize ibijyanye n’ubwubatsi mu mashuri y’ubumenyingiro, nk’uko Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rose Mary Mbabazi, yabisobanuye.

Yagize ati “Murabizi ko muri iki gihe duhanganye n’ikibazo cy’ibura ry’akazi, cyane cyane mu rubyiruko, cyarushijeho gukara cyane muri iki gihe cya Covid-19, kubera ko inganda n’ibigo bimwe na bimwe byahagaritse gukora ibindi bikagabanya abakozi. Mu bufatanye n’inzego zitandukanye, Leta yatekereje icyakorwa mu gushyigikira urubyiruko, rurimo n’abize ubumenyingiro, ngo bakoreshe ubwo bumenyi mu bikorwa byubaka igihugu ariko kandi na bo bikabinijiriza”.

Minisitiri Rose Mary Mbabazi yibukije urubyiruko ko gukora bizigamira ari byo bizabagira ba rwiyemezamirimo banini
Minisitiri Rose Mary Mbabazi yibukije urubyiruko ko gukora bizigamira ari byo bizabagira ba rwiyemezamirimo banini

Ati “Twishimira ko byanatangiye gushyirwa mu bikorwa, ubu benshi bakaba bafite akazi kandi bakaba baragatanze no ku bandi. Icyifuzo kikaba ari uko barushaho kuzamuka mu ntera bakiteza imbere”.

Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa, wabaye ku wa gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, Minisitiri Rose Mary Mbabazi, yabwiye urubyiruko ko n’ubwo ari ba rwiyemezamirimo bato, ariko bafite icyerekezo kibaganisha ku kuba ba rwiyemezamirimo banini. Kubigeraho ngo bisaba gukora cyane kandi bakizigama.

Yagize ati “Turabasaba ko ibyo mukora byose icyo mushyira imbere ari ukwizigamira, kuko uwizigamira adatungurwa. Murabizi no muri ibi bihe bya Covid-19, uburyo abatari barizigamiye bagize ingorane zikomeye cyane z’imibereho. Ni isomo twakuyemo rikomeye, dukwiye gushingiraho, twitabira guteganyiriza ejo hazaza kuko tuba tutazi icyo hahatse”.

Yongeyeho ko iki ari cyo gihe cyo gukoresha amaboko, ubumenyi n’ubuhanga mu kwitura igihugu ibyo cyabagejejeho. Ngo kubigeraho, bisaba kwitwararika no kurangwa n’indangagaciro zo gukora ibiri mu mucyo, birinda kuba ba bihemu.

Yagize ati “N’iyo waba uri injenyeri w’igitangaza, ariko abantu barakugize iciro ry’imigani, bakumenyereyeho ubwambuzi, kubeshya, kwiba imisoro ya Leta, kwerekana imibare y’abo ukoresha itari yo, kugaragaza ko ukora kandi udahari; bene nk’abo bafatwa nka ba bihemu. Izo ndangagaciro ntabwo ari zo zikwiye kuranga urubyiruko dukeneye”.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa Sosiyete 153 z’urubyiruko rufite ubumenyi mu by’ubwubatsi, ari na zo zifite inshingano zo gutunganya imihanda mu turere 26 two mu gihugu; aho kugeza ubu rumaze gutunganya imihanda y’ibitaka 26, ireshya n’ibirometero 2060.

Urubyiruko rugizwe n'abasore n'inkumi 205 bamaze iminsi bahugurwa basabwe kutazaba ba bihemu
Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 205 bamaze iminsi bahugurwa basabwe kutazaba ba bihemu

Ni ibikorwa byatanze akazi ku rubyiruko 7760, rurimo abagera kuri 467 bakora umunsi ku wundi bakanabihemberwa mu buryo buhoraho.

Ubuyobozi bw’Ikigo RTDA, butangaza ko imihanda y’ibitaka igihugu gifite, harimo iyangirikaga itamaze kabiri, bitewe n’imiterere y’aho yubatswe nko mu duce tw’imisozi miremire cyangwa udukunze kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe; bikabangamira ubuhahirane hagati y’uduce n’utundi.

Icyo uru rubyiruko ruzakemura, nk’uko byemejwe na Patrick Emile Baganizi, Umuyobozi mukru wungirije w’Ikigo RTDA, ni ukurinda imihanda kwangirika imburagihe, bayibungabunga cyangwa bayisana, ku buryo n’igihe hazajya hakenerwa gukoreshwa imashini ziremereye mu gusana iyangiritse, zajya zisanga harabayeho kuyibungabunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka