Musanze: Urubyiruko rw’Abayisilamu rwize mu mahanga rwubakiye Akagari ibiro bishya

Urubyiruko rw’Abayisilamu rwize mu mahanga, rwibumbiye mu muryango witwa ‘HODESO’, rwubatse ibiro bishya by’Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze.

Akagari ka Cyabararika kabonye ibiro bishya
Akagari ka Cyabararika kabonye ibiro bishya

Ni igitekerezo bagize bitututse kuri mugenzi wabo witwa Sheik Nsangira Abdul uba mu Gihugu cya Arabia Saudite.

Aba basore b’Abayisilamu bize mu bihugu by’Abarabu, bashinze umuryango utegamiye kuri Leta bagamije gukora ibikorwa biteza imbere abaturage.

Muri uyu mwaka wa 2023, biyemeje kubaka ibiro by’Akagali ka Cyabararika, kuzuye gatwaye asaga Miliyoni 20 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Sheik Nsangira Abdul, umwe mu bagize uruhare runini mu kubaka Akagari ka Cyabararika
Sheik Nsangira Abdul, umwe mu bagize uruhare runini mu kubaka Akagari ka Cyabararika

Ubwo batahaga ku mugaragaro ibiro by’aka kagari, Sibomana Saleh, Umuyobozi w’uyu muryango HODESO, yavuze ko babonye inyubako Akagari ka Cyabararika kakoreragamo yari ishaje cyane, bituma batekereza kubaka inshya.

Avuga ko mugenzi wabo Sheik Nsangira Abdul yafashe umwanzuro wo kugurisha ikibanza gifite agaciro ka Miliyoni esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo agire uruhare mu kubaka ako Kagari.

Sibomana Saleh, Umuyobozi wa Hodeso ari na yo yubatse aka kagari
Sibomana Saleh, Umuyobozi wa Hodeso ari na yo yubatse aka kagari

Ati “Twaricaye mu mwaka wa 2022 turavuga tuti reka dushyireho itsinda, dushyire imbaraga zacu hamwe dutange inkunga yacu mu gihugu cyacu, cyane ko twumvise imbwirwaruhame ya Nyakubahwa Perezida wa Repubukika avuga ko urubyiruko ruri mu mahanga rukwiye kuzana imbaraga zarwo kugira ngo zubake igihugu”.

Abaturage bo muri aka kagari bishimiye kugira ibiro bishya kuko ibya mbere byari bibateye ipfunwe, ariko bagasaba ko hatangirwamo serivisi nziza zijyanye n’uko aka kagari gasa.

Uwitwa Musabyimana Jaqueline, agira ati “Akagari kacu kari gashaje serivisi zitagenda neza. Ntabwo twabonaga ahantu hisanzuye kugira ngo duhabwe serivisi, ubwo rero turashimira cyane abafatanyabikorwa bacu Hodeso batwubakiye ibiro by’akagari, ariko nanone turasaba ubuyobozi kurushaho kunoza serivisi kuko inzu nziza ni icyo uyiririyemo”.

Akagari ka Cyabararika kuzuye gatwaye miliyoni 20 z'Amafaranga y'u Rwanda
Akagari ka Cyabararika kuzuye gatwaye miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza bugaragaza ko kubaka ibi biro byari bigoranye, ariko aho baboneye umufatanyabikorwa byahise bishoboka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Manzi Jean Pierre, akaba ashimira uruhare rw’aba basore mu iterambera ry’aka gace.

Ati “Byari bikomeye nta biro twagiraga kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari na Sedo bakoreraga mu cyumba kimwe, amabati yari ashaje ariko ubu turabona ibiro by’akagari byiza kandi bigezweho".

Manzi Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhoza
Manzi Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza

Akomeza agira ati "Turashimira cyane aba bafatanyabikorwa badufashije kubona aho dukorera, urabona harimo na sale n’icyumba cy’urubyiruko, Njyanama na yo ishobora kubona aho ikorera n’abunzi ndetse hari na poste de santé ihakorera”.

Usibye kubaka ibiro by’aka Kagari ka Cyabararika, aba bosore bubatse amashuri abanza, ay’isumbuye n’ay’imyuga muri uyu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka