Musanze: Urubyiruko rukomeje gusukura inzibutso mu kwitegura kwibuka ku nshuro ya 27

Urubyiruko rw’abakorarerabushake mu Karere ka Musanze, rukomeje gahunda yo gusukura inzibitso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zubatse muri ako karere, runatanga ubutumwa bunyuranye bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni mu gihe hasigaye iminsi mike ngo u Rwanda n’isi yose bibuke ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho urwo rubyiruko rukomeje imyiteguro ya gahunda yo kwibuka runaha agaciro abazize Jenoside, aho rukomeje gusukura inzibutso ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Urugaga rw’urubyiruko muri ako karere n’inzego zihagarariye ubuyobozi.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Musanze, Robert Byiringiro aganira na Kigali Today yagize ati “Ni igikorwa cyateguwe n’inzego z’urubyiruko mu karere ka Musanze, mu rwego rwo kugira ngo dutangire kwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho twiyemeje ko dutangira dukora amasuku ku nzibutso zishyinguwemo abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Inzibutso zasukuwe ni urwa Muhoza n’urwa Busogo, aho bagiye bakora umuganda bavanaho ibyatsi banahakubura mu rwego rwo kugira ngo harusheho gusa neza mu guha agaciro abahashyinguye.

Byiringiro ati “Twatangiriye ku rwibutso rwa Muhoza ahahuriye inzego zose z’urubyiruko mu karere ka Musanze, abarokotse Jenoside ndetse n’umukozi wa CNLG ku rwego rw’akarere ka Musanze, n’ushinzwe Urubyiruko Umuco na Sport mu karere aho twakoze isuku duharura ibyatsi tunakubura turushaho kuhagira heza”.

Ni urubyiruko rwaturutse mu mirenge inyuranye yo mu mujyi wa Musanze n’indi yegereye uwo mujyi, aho mu gusukura izo nzibutso ari n’uburyo bwo gutanga ubutumwa bugamije gukangurira abantu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko Byiringiri akomeza abivuga.

Ati “Ni gahunda urubyiruko twiyemeje gukora, bitavuze ngo tubikore rimwe ubundi turekere, oya ni mu rwego rwo kugira ngo dukomeze duhe icyubahiro abacu bazize Jenoside no kugira ngo habeho gukomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo. Ni no gukomeza gukora neza dusukura inzibutso, nk’uko ubuyobozi buhora bubidukangurira ko urubyiruko tuba aba mbere mu kurwanya abapfobya Jenodise n’ababiba ingengabitekerezo yayo”.

Uretse urwibutso rwa Muhoza n’urwa Busogo, ni umuganda kandi wakorewe no mu murenge wa Kinigi ahubatswe urwibutso rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi biciwe muri ako gace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka