Musanze: Urubyiruko ruhagaririye urundi rwigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Urubyiruko ruhagarariye urundi mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, rurasabwa gusobanukirwa neza n’ubibi by’ibiyobyabwenge kugirango rubashe kubyirinda ndetse no kubirinda abo bahagarariye.

Ibi ni bimwe mu byari bikubiye mu nyigisho bahawe kuri uyu wa gatanu tariki 21/09/2012, ubwo bahabwaga amahugurwa ku kurwanya ibiyobyabwenge agamije guhindura imyitwarire, no kubica burundu mu rubyiruko.

Nshimiyimana Felix, umwe mu bahawe aya mahugurwa, avuga ko kuva ubu agiye gukangurira urungano rwe ububi bw’ibiyobyabwenge, dore ko bagaragarijwe ko ibyaha byinshi bikorwa haba harimo ibikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

uru rubyiruko rugiye kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge.
uru rubyiruko rugiye kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Hakurikijwe ibibazo urubyiruko rwabajije, hari ikizere cy’uko ibiyobyabwenge bizaranduka burundu, dore ko n’ubundi nta koreshwa ryabyo rihambaye rigaragara mu murenge wa Kimonyi; nk’uko bitangazwa na Nsengiyumva Francois ushinzwe urubyiruko muri uyu murenge.

Ati: “ Bafashe ingamba zo kujya kwigisha bagenzi babo ububi bw’ibiyobyabwenge, ndetse bakabireka burundu bakitabira umurimo kugirango bivane mu bukene”.

Urubyiruko rugera kuri 40 ruhagarariye urundi mu tugali twose tugize umurenge wa Kimonyi nibo bahuguwe.

Bahabwaga amahugurwa n’umurenge ku bufatanye na polisi y’igihugu, maze bagaragarizwa ku buryo bw’imibare uruhare rw’ibiyobyabwenge mu konona ubuzima bw’umuntu ndetse no mu guhungabanya umutekano.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka