Musanze: Urubyiruko n’abagore barangije kwiga imyuga biteguye guhanga udushya

Urubyiruko n’abagore 113 bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, basoje amahugurwa, bamaze igihe cy’amezi atandatu bakurikirana mu birebana n’ubudozi ndetse n’ubukorikori, baratangaza ko biteguye guhanga udushya, dutuma bitwara neza no guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo, bibakure mu bushomeri n’ubukene bituruka ku kuba ntacyo bakoraga.

Abagore n'urubyiruko 113 bo mu Murenge wa Muko barangije amahugurwa y'amezi atandatu mu myuga y'ubudozi n'ubukorikori ngo bagiye kwibanda ku dushya tuzatuma babasha guhangana ku isoko ry'umurimo
Abagore n’urubyiruko 113 bo mu Murenge wa Muko barangije amahugurwa y’amezi atandatu mu myuga y’ubudozi n’ubukorikori ngo bagiye kwibanda ku dushya tuzatuma babasha guhangana ku isoko ry’umurimo

Mu byo bize, harimo gukora ubwoko butandukanye bw’amasabuni yifashishwa mu gukora isuku yo ku mubiri n’iy’ibikoresho, gukora imitobe y’ubwoko bunyuranye ndetse no kudoda imyambaro.

Bangamwabo wo mu Kagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko, avuga ko ubuzima bw’ubushomeri bwamukomereye, kugeza ubwo no kubona ubushobozi bwo kwigurira ipantaro cyangwa inkweto zo kwambara byamugoraga.

Yagize ati: “Ubwo nari ngeze mu mashuri yisumbuye, navuye mu ishuri, nshinga urugo, bidateye kabiri ubuzima burancanga, ubushobozi bwo gutunga umugore n’abana burabura kuko ntacyo nakoraga. Nageze ku rwego rwo kuba nta n’ipantaro n’inkweto nagiraga, nkabaho ngendesha ibirenge, byaba ngombwa ko nserukira nk’ahantu binsaba kurimba, ngatira mu baturanyi inkweto za bodaboda”.

Uyu mugabo, ahamya ko yagize amahirwe yo kwigobotora iyo mibereho mibi, abikesha kwiga ubudozi. Yagize ati: “Nagize amahirwe mba umwe mu bigishijwe umwuga wo kudoda. Aho mariye kubimenya, ubu nsigaye ndoda imyenda y’abagore n’abagabo, ndetse ubu kubera ko Leta yacu ishyize imbere kwibanda kuri made in Rwanda, ubu mu byo nkora ni yo nibandaho nkora cyane cyane amashati y’abagabo. Abacuruzi baraza bakarangura ibyo mba nadoze, bakansigira ifaranga. umwuga w’ubudozi niyeguriye nyuma yo kumpugura, bwampinduriye imibereho, mva ku rutonde rw’abashomeri batagira akazi, ubu ndi umusirimu mu bandi”.

Uru rubyiruko n’abagore rwiganjemo abarangije amashuri bakabura akazi, bahuguwe binyuze muri gahunda ya Hanga umurimo na Kora wigire, hagamijwe kububakira ubushobozi butuma bagera ku rwego rwo kwibeshaho no guhindurira abandi ubuzima.

Ndacyayisenga Jean de Dieu, Umuyobozi w’Ikigo cyigisha imyuga y’igihe gito cyitwa Centre Culturel TVET School, cyigishije urwo rubyiruko n’abagore, yagize ati: “Hari abarangiza kwiga, bakinjira mu bushomeri kuko baba badafite icyo gukora. Kenshi usanga binaterwa n’abafite imyumvire yo kwicara hamwe ngo akazi kazabizanire bitabasabye kugira icyo bakora. Uru rubyiruko n’abagore, mbere na mbere twabanje kuberaka ko imyumvire nk’iyo itagira aho igeza umuntu, hanyuma tubatoza ko gukura amaboko mu mufuka, umuntu agatekereza icyo yakora kimwinjiriza, kandi akagikora neza, bimugeza ku bukire, butuma batandukana n’ubuzima bushaririye bahozemo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Murekatete Triphose, avuga ko ikibazo cy’ubushomeri, kiri mu bikurura ubujura, uburaya, ubuzererezi n’amakimbirane yo mu ngo; byakunze kugaragara muri uyu Murenge. Akavuga ko hari impinduka zigiye kubaho, zishingiye ku kuba abahuguwe, bazashingira ku bumenyi bahawe, bagakora ibibagirira akamaro, kandi bakaba umusemburo mu bandi.

Yagize ati: “Mu bibazo bikomeye tumaze igihe duhanganye na byo, nk’ubuzererezi bw’abatagira icyo bakora kibinjiriza, bigatuma birirwa mu mihanda no mu ma centre, bakorera abandi urugomo rwo kubambura ibyo bafite, ndetse n’amakimbirane mu ngo, ahanini bituruka ku bukene. Abigishijwe iyi myuga rero, dusanga ari intambwe nziza bateye, izabarinda kuba bamwe mu bagaragara muri ibyo bikorwa. Ikindi ni uko bazanadufasha guhindura imyumvire y’abandi babana na bo umunsi ku wundi, bikadufasha kugabanya ingaruka zituruka ku bushomeri”.

Nyuma yo guhabwa certificat zigaragaza ko ibyo bize babizi neza, uru rubyiruko n’abagore, bishyize hamwe mu matsinda, atuma bahuriza hamwe ibitekerezo ndetse n’amaboko, mu rwego rwo kwagura ibyo bize.

Ubuyobozi bw’Umurenge, buvuga ko bwatangiye kubakorera ubuvugizi no gufatanya n’ayo matsinda, kuzuza ibisabwa ngo bahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’ibyo bakora, kugira ngo mu gihe kiri imbere, bazatangire kubigeza ku masoko yo hirya no hino ari byinshi kandi byujuje ibisabwa byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka