Musanze: undi musozi wahirimye

Abaturage bo mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bakomeje guterwa impungenge no kurigita ndetse no gutemba kw’imisozi yo muri uwo murenge ikomeje kubabera amayobera.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize umusozi wo mu kagari ka Musezero mu mudugudu wa Kibingo watangiye kurigita buhoro buhora ku buryo umaze kugera kuri metero ebyiri z’ubujyakuzimu. Tariki 14/02/2012, undi musozi wo mu kagari ka Bumara umudugudu wa Nyakarambi waratembye nibiwuriho byose hatenguka ahantu hangana na hegitare yose.

Abaturage bamwe bavugako gutenguka k’umusozi wo mu kagari ka Bumara bifitanye isano n’umusozi warigise kuko wo wari mu mpinga mu gihe uwatembye wegereye igishanga nubwo nta mpuguke zari zabyemeza.

Impuguke zo muri Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MIDIMAR) zivuga ko kurigita k’umusozi wa mbere byatewe n’uko hashize igihe kinini amazi awinjiramo nk’uko Jean Baptiste Nsengiyumva abitangaza.

Umusozi watembye wari uriho ibibanza byahawe abimuwe ku musozi warigise uretse ko bari bataratangira kubaka. Abantu bakomeje kwibaza niba iki kibazo kitaziyongera kigakura abandi baturage mu byabo. Ubu imiryango 16 y’abantu 75 yakuwe mu byayo kugira ngo itagerwaho n’ingaruka.

Benshi mu baturage bakomeje kwibaza niba aharigita nihakomeza kurigita hatazaba imanga, abandi bakavuga ko hari igihe hashobora kuvukira ikirunga cyane ko ari mu karere k’ibirunga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka