Musanze: ‘Umwezi Youth Club’ yiyemeje gukumira ikibazo cy’abana bo mu muhanda

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 29 bo mu Karere ka Musanze bihurije mu itsinda “Umwezi Youth Club”, biyemeza gukumira ibibazo by’abana bo mu muhanda bakomeje kwiyongera, cyane cyane mu mujyi wa Musanze.

Nyuma yo koza abana, kubambika no kubagaburira barabaganirije bamenya ibibazo byabateye kujya mu mihanda
Nyuma yo koza abana, kubambika no kubagaburira barabaganirije bamenya ibibazo byabateye kujya mu mihanda

Ngo ni icyemezo bafashe muri 2019 nyuma y’uko Perezida Paul Kagame asuye abaturage agatanga ubutumwa ku kibazo cy’abana bato bakomeje kugaragara mu muhanda, iyo Club ikaba ishamikiye ku muryango Never Again.

Ku bw’izo mpanuro z’Umukuru w’igihugu, ngo ni bwo bumvise ko bakwiye kugira uruhare mu gukumira ikibazo cy’abana bo mu mihanda bakomeje kwiyongera, bashinga iyo Club mu rwego rwo gukora ubukangurambaga bugamije guhagarika icyo kibazo.

Ku ikubitiro itariki 19 Ukuboza 2021, biyemeje kwegera abana baba mu mihanda mu mujyi wa Musanze, mu rwego rwo kumva ibibazo byabo, banategura igikorwa cyo guhura n’ababyeyi babo nk’uko Kamariza Solange, Umuyobozi w’iyo Club yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ni igitekerezo twagize tugendeye ku ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, aho yavuze ku kibazo cy’abana baba ku mihanda. Yabivuzeho cyane cyane atunga agatoki Umujyi wa Kigali, aho yasabye ko abana bakwiye gukurikiranwa hakamenyekana impamvu bava mu ngo”.

Umwe mu bana basubiye ku ishuri
Umwe mu bana basubiye ku ishuri

Arongera ati “Byahise bidukora ku mutima, dushinga Umwezi Youth Club dutekereza gukora igikorwa cyo kwiyegereza abo bana ariko intumbero ari ukumenya impamvu bava iwabo bagahitamo kuza kuba ku muhanda, aho tugamije kubona umuryango Nyarwanda uzira abana bo ku muhanda. Turakora ibishoboka kugira ngo abo bana bakurwe ku muhanda bajye mu mashuri”.

Kamariza yavuze ko mu igerageza rya mbere bakoze babonye abana 21 barimo abakobwa babiri n’abahungu 19 n’ubwo bitari byoroshye kubiyegereza, ariko ngo baganiriye na bo basanga kuva mu muhanda bishoboka.

Ati “Ubwo twabegeraga byaragoranye aho bagiye baduhunga batekereza ko tugamije kubafunga, ariko tubereka ko tugamije kubafasha baremera turaganira, twabanje kubakarabya, turabogosha, tubasiga amavuta tunabambika imyambaro mishya twari twabaguriye, turabagaburira ahasigaye turaganira twumva ibitekerezo byabo”.

Umwezi Youth Club
Umwezi Youth Club

Arongera ati “Twabahaye n’umwanya wo kutwereka impano zabo, batwisanzuraho batubwira byinshi ku bibazo byabateye kuza mu muhanda, gusa dusanga ari ibibazo byabonerwa umuti, ahasigaye twandika imyirondora yabo kugira ngo tuzabashe kubakurikirana”.

Umwezi Youth Club muri gahunda zayo, igamije no kubaka amahoro mu muryango Nyarwanda (Peace Builders), aho bakomeje kwitabira na gahunda zinyuranye za Never Again Rwanda nk’umuryango mugari bashamikiyeho.

Bagize icyo bizeza Leta nk’uko Kamariza akomeza abivuga “Icyo twizeza Leta, ni uko nk’urubyiruko twifatanyije mu guhangana n’icyabangamira umuryango Nyarwanda icyo ari cyo cyose, tubinyujije mu bikorwa dukora bya buri munsi bigamije kubaka amahoro mu Banyarwanda”.

Urwo rubyiruko rugasaba ubuyobozi gukomeza kubaba hafi no kubungura ibitekerezo mu byo bakora, mu rwego rwo kubafasha kugera ku nshingano zabo, by’umwihariko nko muri icyo gikorwa batangiye cyo gusura abana baba ku mihanga no kwigisha imiryango bavukamo.

Abana bishimiye kuganirizwa
Abana bishimiye kuganirizwa

Icyo gikorwa cyo kuganiriza abana bo mu muhanda, gikomeje gutanga umusaruro aho bamwe muri abo bana baganirije batangiye gusubira mu miryango no mu ishuri.

Ku kibazo cy’abana bakomeje kwiyongera mu mihanda y’umujyi wa Musanze n’abasabiriza, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko giterwa n’uburyo umujyi ukomeje kugenda ukura, ko barimo kugishakira mu miryango bifashishije urwo rubyiruko, mu rwego rwo kwigisha no kuyifasha kwirinda amakimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka