Musanze: Umwarimu yiyahuye nyuma yo kuvugana n’umukobwa w’inshuti ye
Mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagali ka Cyogo, Umudugudu wa Kabere Umwarimu wigisha ku Ishuri ribanza rya E.P MUBAGO mu murenge wa Nkotsi witwa Harerimana Pascal basanze yiyahuye yimanitse akoresheje ‘Super Net’.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyogo Umurungi Marie Grace yatangarije Kigali Today ko ayo makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 15 Gicurasi 2024 bayabwiwe n’umwarimu wigishanyaga n’uyu musore wiyahuye.
Ati “Uwamubonye bwa mbere ni Nizeyimana Yves Umwarimu wigisha ku ishuri ribanza rya kabere mu murenge wa Muko bakodeshaga mu gipangu kimwe, nawe akaba yarahamagawe n’umukobwa bakundana na Nyakwigendera utuye Rubavu amusaba ko yajya kumumurebera ngo kuko yaramaze kumusezeraho amubwira ko agiye kwiyahura”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyogo Umurungi Marie Grace avuga ko Nyakwigendera Harerimana Pascal wiyahuye yibanaga mu nzu wenyine akaba yari acumbikiwe na Habyarimana Jerôme.
Kugeza ubu nta makuru y’icyatumye uyu musore w’umwarimu yiyahura kuko uyu mukobwa batarabasha kumuvugisha ngo asobanure icyatumye uwo musore amubwira ko yiyahura.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Akurikiye undi uherutse kwiyahura i Rusizi,afite imyaka 24.Buri mwaka,ku isi yose hiyahura abantu bagera kuli 1 million.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Le 26/03/2024,ku Kimironko,umusore w’imyaka 32,yariyahuye,asimbukiye muli etaje ya 4 y’inzu yitwa Promise House,kubera kuribwa muli Betting.Le 14/10/2023, mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze,abagabo 3 bariyahuye,ku mpamvu zitandukanye.Report ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ivuga ko buri kwezi mu Rwanda abantu bagera ku ijana bagerageza kwiyahura.Amaherezo azaba ayahe?Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu birinda gukora ibyo Imana itubuza.