Musanze: Umwana yanyoye tiyoda iramwica, se ahita atoroka

Mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 16, nyuma yo kugezwa kwa muganga arembye, bamupimye basanga yanyoye tiyoda, se ukekwaho kubigiramo uruhare akaba yarahise atoroka n’ubu aracyashakishwa.

Uwo mwana bamusanze ku mbuga y’iwabo asamba, bamugeza ku Kigo Nderabuzima cya Musanze, aho bamupimye basanga amaze kunywa tiyoda, mu gihe bagitegereje Ambulance imugeza ku bitaro bya Ruhengeri ahita apfa.

Uwo mwana apfuye mu gihe hari hashize iminsi ibiri ise witwa Habiyambere w’imyaka 40, ashakishwa n’ubuyobozi ngo aryozwe ibyaha ahora akorera uwo muryango, dore ko ari uwo mwana, ari barumuna be ndetse na nyina ubabyara, uwo mugabo yari yarabirukanye mu rugo aho bararaga aho bwije, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwambogo, Irakoze Umutoni Sandra yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Amakimbirane yahoraga mu rugo muri rusange, kuko ise w’uwo mwana yamereraga nabi umuryango, uwo mwana akagura udukoko n’udukwavu two korora, hashira iminsi se akatugurisha”.

Arongera ati “Yari amaze iminsi yarabasohoye mu rugo ndetse na nyina wabo, nari maze iminsi mushakisha ngo mushyire Polisi. Mu rukerera rw’ejobundi bagiye kumufata, afata imihoro ariruka arabacika, kuva icyo gihe turamubura”.

Uwo muyobozi yavuze ko umuturage yasanze uwo mwana agaramye mu mbuga iwabo, aratabaza.

Ati “Uwamubonye yasanze agaramye aho ngaho mu mbuga agifite akuka, atabaje tumugeza kwa muganga ahita apfa”.

Gitifu Irakoze, ubwo yaganiraga na Kigali Today, yavuze ko nyina ashobora kuba atamenye ko umwana we yapfuye, aho yari yagiye mu isoko rya Gahunda aho akora ubuzunguzayi, ariko akaba atagira telefoni ngo babe bamubwira iby’urupfu rw’umwana we, dore ko batanabanaga aho buri wese yabaga ukwe, nyuma yuko ise abirukanye mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard yavuze ko uwo mugabo Habiyambere, yabuze na n’ubu agishakishwa, naho umwana we yamaze gushyingurwa.

Mu butumwa bwe yagize ati “Ababyeyi bite ku burere bw’abana babo, no kwirinda ibikorwa by’ubuhemu bakorera abana, ahubwo bakabashyigikira mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere. Uwo mugabo w’umuhemu yafataga icyo umwana yagezeho cyose akajya kukinywera”.

Amakuru y’urwo rupfu yamenyekanye mu ma saa saba y’amanywa yo ku wa Mbere tariki 24 Mata 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka