Musanze: Umwana yaguye mu kidendezi cy’amazi ahasiga ubuzima

Mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Werurwe 2021, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko, yakuwe mu kidendezi cy’amazi basanga yamaze gushiramo umwuka.

Ibyo byabereye mu mudugudu wa Ngenzi, Akagari ka Murwa, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, ubwo ababyeyi b’uwo mwana bari bazindukiye mu murima guhinga, bakamusiga ku rugo ari kumwe na mukuru we uri mu kigero cy’imyaka umunani.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twiringiyimana Edouard, mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru wa Kigali Today, yemeje amakuru y’urupfu rw’uwo mwana, avuga ko yaguye mu cyobo gifata amazi.

Umwe mu baturage bageze aho ibyo byabereye, yabwiye Kigali Today ko icyo kidendezi umwana yaguyemo cyacukuwe mu rugo rw’abaturanyi, ngo kijye kirekamo amazi bakoresha mu kubumba amatafari.

Yagize ati “Ababyeyi b’uwo mwana bazindukiye mu murima, bamusiga mu rugo ari kumwe na mukuru we. Sinzi ahantu umukuru yaje kujya by’akanya gato, asiga uwo mwana wenyine. Dukeka ko muri kwa kwigenzagenza kw’abana bakiri bato, aribwo yanyereye akagwa muri icyo kidendezi, dore ko no ku nkengero zacyo hariho urubobi kandi ba nyiracyo bakaba batarigeze nibura banakizitira”.

Yongeyeho ati “Ubwo uwo mwana mukuru yari agarutse, yashakishije murumuna we aramubura, hashize akanya aza kumubona muri icyo kidendezi, atabaza mu baturanyi, abari bakiri mu ngo bahurura baje kureba ibyabaye, basanga umwana yamaze gushiramo umwuka”.

Ngo guturuka aho umwana yari yasigaye mu rugo iwabo ugera kuri icyo kidendezi cy’amazi y’imvura, harimo intera ya metero nibura 20. Gifite ubujyankuzimu bwa metero imwe n’igice, kandi ngo n’ubundi cyarimo amazi, dore ko ari no mu gihe cy’imvura.

Abaturage bo muri ako gace, bavuga ko muri iki gihe cy’imvura nyinshi, abantu bakwiye kuba maso birinda ibishobora guteza impanuka za hato na hato cyane cyane mu bana.

Yagize ati “Akenshi ibyobo nk’ibi n’ubwo hari ababicukura bakeneye kubikuramo amazi, ariko iyo batigengesereye ngo babizitire cyangwa ngo babitindeho imbaho biteza impanuka nk’izi. Abatuye muri aka gace ni isomo bidusigiye, ku buryo n’ahandi twasanga ibyobo nk’ibi twajya duhita dutanga amakuru, bene byo bakabisiba cyangwa aho bigaragaye ku bibafatiye runini bakareba uko bajya babibungabunga ariko bidateje impanuka nk’izi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Babyeyi cyangwa barez mugombogutwikira imyoboyanyu, kuko abana bakunzekugwamocyo.

Joseph yanditse ku itariki ya: 30-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka