Musanze: Umwana watabarizwaga na nyina ashaka ubuvuzi yitabye Imana
Umubyeyi witwa Yamuragiye Odette wo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze yari aherutse kugaragaza ikibazo cy’umwana we wari urembye, asaba ko uwo mwana yahabwa ubuvuzi bukwiye. Icyakora amakuru ageze kuri Kigali Today aravuga ko uwo mwana witwa Rugwiro Olga amaze kwitaba Imana.

Tariki ya 13 Ukwakira 2020, nibwo Kigali Today yanditse inkuru yagiraga iti “Umubyeyi aratabariza umwana we umaranye imyaka ibiri uburwayi budasanzwe” (Kanda HANO usome iyi nkuru). Kugeza ubu uwo mubyeyi ngo nta bufasha yigeze abona, akaba yari yarakomeje kwita kuri uwo mwana ari mu rugo.
Uwo mwana yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri ari mu bitaro bya Ruhengeri, nyina akaba yarafashe icyemezo cyo kumujyanayo ubwo yabonaga ko ubuzima bw’uwo mwana buri mu marembera.

Kubera ko aho uwo mubyeyi yari acumbitse ari hato mu nzu y’ubukode yabagamo, ngo byamusabye kujya gukorera ikiriyo mu rugo rw’inshuti ze ahitwa Nyamagumba, bakaba bateganya gushyingura uwo mwana kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020.
Uwo mwana yari amaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba ku jisho cyaje kuvamo kanseri, aho bamubaze ariko uburwayi bukomeza gukura kugeza ubwo ibitaro binyuranye mu Rwanda byabwiye uwo mubyeyi ko ubwo burwayi bwamaze kurenga ubushobozi bwabo.

Ohereza igitekerezo
|
Yoo?? Ndumva mbabaye ariko nakundi niwabowatwese gs imama ikakire bubayo
Birababaje,arabanze ko abonana na Ministre w’ubuzima, arababitse mukabati ibarwa yandikiye umubyeyi Perezida amusaba ubufasha , abo bose Imana ibababarire kuko uyu muziranenge aba yaravuwe iyo bagira umutima wa kimuntu . R.I.P
Arikose nkuyu mwanakoko kuki imana yemera kumujyana birabaje cyne gusa niwabo watwese gusa uruhukire mumahoro Bebe😭😭😭
Yoo! Birambabaje cyane uwamwana imana imuhe uburuhukiro budashira kandi abasigaye ndabihanganishije
Abasigaye nibihangane pe
Erega buri wese afite umunsi we ntarengwa,ndetse ikizahitana umuntu ntagihunga,
Rip kuri ako kana
Oooh,birababaje Imana ikomeze abasigaye mumuryango.
Yooo, ni kiruhukire rwose karababaye bihagije ku myaka yako, ubwo kandi umugabo araza yiruka ngo aje gushyingura, narumiwe. Maman we yakoze ibyo yari ashoboye ntazicire urubanza.
Uyu mwana yararangaranywe ibi byari gukira iyo byitabwaho kare.
Imana imwakire mubayo😓😓😓 gusa uwo mubyeyi ntacyo atakoze kubushobozi yari afite