Musanze: Umwana arakekwaho gukora impanuka yigana filime bikamuviramo gupfa

Mu Kagari ka Kaguhu Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umwana w’umuhungu basanze amanitse mu mukandara we, mu muryango w’igikoni cy’iwabo.

Urupfu rw’uwo mwana w’imyaka 11 wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, rwamenyekanye saa mbiri n’igice z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, aho umwe mu baturanyi yumvise abana bo muri urwo rugo batabaza, ubwo nyina yari agannye mu nzu kuryamisha umwana.

Ngo nyina yumvise abana batabaza arasohoka, ari nako n’abaturanyi bahise bahurura, basanga uwo mwana amanitse mu mukandara ku muryango w’igikoni, bagerageza kumugeza mu Kigo nderabuzima cya Bisate, bakigerayo ashiramo umwuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yabwiye Kigali Today ko bagikurikirana iby’urupfu rw’uwo mwana, aho ngo mu makuru barimo kubwirwa, avuga ko uwo mwana yaba yageragezaga kwigana ibyo yabonye muri filime, ku bw’impanuka umukandara yakoreshaga ukamuniga.

Ati “Ni mu rugo aho yasanzwe mu mukandara, ariko amakuru dufite niyo tugikurikirana kugira ngo koko tumenye niba ari ukwiyahura, kuko ayo turimo guhabwa n’abandi bana bari bahari, batubwira ko uwo mwana hari ibyo ngo yari ari kugerageza kwigana muri filime yabonye, numva uyu mwanya tutahita dutanga amakuru ngo yiyahuye, biracyari mu iperereza”.

Arongera ati “Birababaje, biteye agahinda, ntabwo ntekereza ko umwana w’imyaka 11 yaba afite igitekerezo mu mutwe we cyo kwiyahura, reka dutegereze ibyo iperereza riza kugeraho. Ni ibyago ku muryango, ni ibyago by’akarere, ni ibyago by’Igihugu, uwo mwana yashoboraga kuziga akazavamo ugirira Igihugu akamaro, turihanganisha umuryango we”.

Uwo muyobozi, yasabye ababyeyi kujya ijisho ryabo rihora ku bana, avuga ko muri uwo mwanya wahise umwana amanitse mu mukandara, bifatwa nk’icyuho cyatewe n’uko nta muntu wari hafi ye, ngo abe yamutabara mu kibazo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NUKWIHANHANA

DIEUDONNE yanditse ku itariki ya: 14-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka