Musanze: Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu yeguye

Uwari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Musanze, Mugenzi Jerome, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 12/05/2015 yashyikirije Perezida w’Inama Njyanama ibaruwa isaba kwegura ku mirimo ye.

Perezida wa Njyanama y’akarere ka Musanze, Rurangwa Raphael, yatangarije Kigali Today ko ayo makuru ari yo akaba ari bwo akibona ubwo bwegure bwe, gusa yirinze gutangaza impamvu yatumye yegura.

Uwari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, Imari n’Iterambere, Mugenzi Jerome yatangaje ko yeguye ku mpamvu zo gukomeza amashuri.

Yagize ati: "maze iminsi ntekereza iterambere ry’akarere twinjiye mu muryango w’iburasizuba, ntekereza ko nkiri umusore ntarasaza, ntekereza icyerekezo igihugu gifite mbona bikwiye ko nakongera ubumenyi."

Mugenzi Jerome yeguye ku mwanya w'umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n'iterambere mu karere ka Musanze.
Mugenzi Jerome yeguye ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Musanze.

Uyu mugabo yavuze ko iyegura rye ntaho rihuriye n’imikoranire n’umutwe wa FDLR yagaragaye kuri bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Musanze mu minsi ishije.

Ati: "ibyo bintu byaratubabaje cyane ariko ntaho bihuriye... ntushobora kubihuza na gahunda nafashe ngo njye ku ishuri. Abajya muri ibyo bikorwa n’umwanzi ntibajya ku ishuri bajya kubibazwa mu butabera."

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Rurangwa Raphael, yabwiye Kigali Today ko yabonye ubwo bwegure gusa yirinze gutangaza icyatumye yegura. Ku munsi w’ejo tariki 13.05.2014 ni bwo inama njyanama izaterana ikazasuzuma isaba rye ryo kwegura ku mirimo.

Mugenzi yeguye nyuma y’ukwezi n’igice uwari umunyabanga nshingwabikorwa w’akarere Rutaremara Emmanuel na we yeguye ku mirimo ye avuga ko agiye gukomeza gukarishya ubwenge muri Uganda.

Leonard Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 7 )

Uyu mugabo twakoranye neza. Yihutishaga akazi kandi ahabaye ikibazo hose akahigerera ubwe. Kuba ahisemo kujya kwiga birakwiye. Muvandimwe niba wumva aribwo wakongera ubumenyi kugira ngo urusheho gokorera Igihugu, Imana ishoborabyose izabigufashemo.

alias yanditse ku itariki ya: 15-09-2014  →  Musubize

uyu mugabo tumuzi yiga isae asobanutse rere niba ananiwe naruhuke nabandi bakore

jerome yanditse ku itariki ya: 16-05-2014  →  Musubize

Iriya mihanda yo mu mujyi wa Musanze asize atangije gusanwa se ni nde uzayikurikirana noneho! Dore ko hari abavugab ko iri gusanwa nabi ngo nta miferege inyuramo amazi bari gushyiraho...

Aka yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Kwiga se yiga ibiki? uko ni ukujiisha wangu. Asobanure neza kandi yitegure gusubiza ibibazo byose yaba asize

Matayo yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Mugenzi Jerome yakoraga neza akazi ke.Duhombye umukozi kabisa

MUSANZE DISTRICT yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Mugenzi Jerome se ko mutatubwiye niba yarakoraga neza akazi ke? Ashobora kuba amaze kubona Akarere agashyize muri bwa buvumo bwa Musanze yarangiza ngo ngiye kwiga. Audit irakenewe Wallah

Ruti yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Ko mbona bibaye icyorezo, umuntu agahagarika akazi ngo agiye kwiga, njye ndabona Atari gusa rwose, ahubwo barebe niba nta kibyihishe inyuma, cyane ku bijyanye n’imari y’abaturage. Gusa iyo umuntu ananiwe byo aregura ariko kwiga ntibyagukura ku buyobozi. Igihugu cyabatanzeho byinshi, abaturage twamutoye adutabye mu nama, ubwo se?! Nzaba ndeba da.

Marcop yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka