Musanze: Umuturage yakomerekejwe n’Imbogo yatorotse Pariki

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, imbogo yatorotse Pariki y’Ibirunga, ubwo yarimo yirukanka mu mirima y’abaturage iri hafi yaho, ikubitana n’umuhungu w’imyaka 14 iramukomeretsa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarubande, Akagari ka Ninda mu Murenge wa Nyange. Iyo mbogo yasimbutse uruzitiro rwa Pariki, isanga uwo muhungu wari uragiye amatungo, imujomba amahembe, icyakora abaturage bari hafi aho, bamutabara atarashiramo umwuka nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ninda, Ndizeye Emmanuel.

Yagize ati "Iyo mbogo yasimbutse uruzitiro ihita yirukankira mu mirima y’abaturage. Ubwo yari mu nzira rero, nibwo yahuye n’uwo musore wari uragiye, iba iramwirukankanye, imujomba amahembe. Ku bw’amahirwe abaturage babirebaga bihutiye kumutabara bwangu, imbogo isubira muri Pariki".

Akomeza ati "Uwo musore byagaragaraga ko imbogo yamushegeshe cyane, kuko atabashaga kuvuga no kwinyagambura. Dukeka ko yaba yanaviriyemo mu mubiri imbere, tumwihutishiriza ku Kigo nderabuzima cya Gasiza, ubu arimo kwitabwaho n’abaganga".

Ako gace kegeranye na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda, bimenyerewe ko imbogo zikunze gutoroka zisimbutse uruzitiro rwaho, ari na yo mpamvu ubuyobozi budahwema kwibutsa abaturage, by’umwihariko bahahinga kujya bahora bigengesereye, mu kwirinda ko zashyira ubuzima bwabo mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niharebwe ukuntu habungwabungwa kugirango nizindi nyamaswa zitaba zakangiriza abaturage.

Twagirayezu Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka