Musanze: Umuturage arashinja akarere kumuhombya miliyoni 40

Umuturage witwa Mushengezi Jean Damascène arashinja Akarere ka Musanze kumuteza igihombo cya miliyoni 40, akarere nako kakabihakana kavuga ko ibyo uyu muturage avuga ko nta shingiro bifite.

Mushengezi Jean Damascene icyizere cy'umusaruro yari yiteze ku bworozi bw'amafi cyabaye amateka
Mushengezi Jean Damascene icyizere cy’umusaruro yari yiteze ku bworozi bw’amafi cyabaye amateka

Mushengezi yagaragarije Umuvunyi mukuru, uko akomeje kugerwaho n’ingaruko z’iki gihombo, amusaba kumurenganura kuko ngo inzego zose yakigejejeho ntacyo zigeze zigikoraho.

Uyu muturage avuga ko umushinga w’ubworozi bw’amafi awukorera mu byuzi yacukuye mu gishanga giherereye ahazwi nko muri Mpenge mu Murenge wa Muhoza, cyakora ngo ibi byuzi byaje kwangizwa n’amazi anyura muri ruhurura nini iyobora amazi muri iki gishanga.

Agira ati: “Iyo ruhurura yahubatswe mu gihe imihanda ya kaburimbo iherutse kuzura mu mujyi wa Musanze yatunganywaga. Iyo ruhurura mu gihe cy’imyura amazi ayinyuramo, kubera ukuntu ari menshi, yangije ibi byuzi by’amafi aho amwe yagiye atemba andi agahagama mu byatsi n’ibyondo agapfiramo, ku buryo ubu hasigayemo mbarwa, nkaba ndimo kuririra mu bihombo”.

Mushengezi akora uyu mushinga, ngo yari yiteze kujya akuramo umusaruro upima nibura Toni zisaga enye z’amafi buri sezo, ariko ngo ubungubu ni ibiro 50 abasha kuroba; mu gihe umushinga wose yari yawushoyemo miliyoni 40 z’amafaranga akomora ku nzu yabagamo yari amaze kugurisha ngo awutangire.

Igishanga kirimo ibyuzi by'amafi yororwa na Mushengezi
Igishanga kirimo ibyuzi by’amafi yororwa na Mushengezi

Agira ati: “Amafi hafi ya yose yashizemo. Na macyeya asigayemo sinkibasha kuyabonera ibiyatunga kubera ubukene natewe n’icyo gihombo. Mbayeho nsembereye kuko n’inzu nari ntuyemo, ari yo nagurishije ngira ngo ntangire uyu mushinga, nari nitezeho kuzambyarira inyungu. Inzego zose z’ubuyobozi uhereye ku Murenge, Akarere ndetse n’Intara, nazigezeho nzitakambira ngo zize zinkemurire ibibazo, ntacyo byatanze”.

Ramuli Janvier Uyobora Akarere ka Musanze, ahakana ibyo uyu mutuage avuga, akagaragaza ko kuba ruhurura yarubatswe, bitari muri gahunda yo kuhayobora amazi ngo amwangirize umushinga.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze agaragaza ko nk’ahantu hari hasanzwe ari igishanga kiri mu mubande kandi gikikijwe n’udusozi dutuweho n’abaturage. Amazi ava muri izo ngo zihakikije n’ubundi yajyaga muri icyo gishanga na mbere y’uko uyu muturage atangira umushinga we.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine arasaba ubuyobozi gukemura ibibazo by'abaturage ku gihe
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine arasaba ubuyobozi gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe

Ubwo Umuvunyi mukuru Nirere Madéleine yagezwagaho iki kibazo muri gahunda yatangiriye mu Karere ka Musanze kuwa mbere tariki 20 Werurwe 2023, yo gusura abaturage b’Akarere ka Musanze no kumva ibibazo byabo yijeje uyu muturage ko bitarenze muri iki cyumweru azigerera aho umushinga uwukorera, akacyisesengura mu mizi kandi ahibereye.

Yagize ati: “Mu gucukumbura iki kibazo, biradusaba kuba turi aho umushinga uherereye, kugira ngo duhuze ibyo impande zombi zivuga n’ukuri nyako guhari. Ni nabyo byazaduha umurongo w’uburyo cyakemukamo. Muri iyi gahunda turimo tuzafata umunsi tujye kubikurikirana dushake umuti w’iki kibazo”.

Umuvunyi mukuru Nirere, yibutsa inzego zose zegereye umuturage, ko ari inshingano zazo gukemura ibibazo by’abaturage batarindiriye ko bikemurwa n’inzego nkuru z’igihugu cyangwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yagize ati: “Serivisi nziza duha abaturage zijyana no kubakemurira ibibazo ku gihe.
Urwego urwo arirwo rwose rwaba urw’Umudugudu, Akagari cyangwa n’urundi rwisumbuyeho, rubona hari ikibazo kiri mu bubasha bwarwo, rwakagombye kwihutira kugikemura, kandi n’igihe bigaragaye ko rudashoboye kubikora rukiyambaza urundi rwego rukabikemura.

Abaturage na bo, bakwiye kwirinda kwihererana ibyo bibazo cyangwa ngo babyikemurire, mu rwego rwo kwirinda amakimbirane cyangwa izindi nkurikizi zaturuka ku kuba batarabigaragaje hakiri kare”.

Guhera tariki 20 kugeza tariki 24 Werurwe 2023 abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi barimo gusura Imirenge yose y’aka Karere bacyira ibibazo by’abaturage no kubafasha kubikemura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka