Musanze: umusozi umaze kurigitaho metero 2
Ubutaka bwo ku gasozi kari mu mudugudu wa Kibingo mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bugenda burigita ku buryo ubu bumaze kumanukaho metero ebyiri ugana ikuzimu. Iki kibazo cyatangiye kugaragara mu mpera z’umwaka wa 2011.
Ruhanika Gaspard ni umubyeyi w’abana umunani akaba yaranavukiye mu mudugudu wa Kibingo aho uwo musozi warigise ndetse aranahakurira. Uwo musaza w’imyaka 66 twasanze akura ibijumba aho uwo musozi warigise, avuga ko ku itariki 23/12/2011 babyutse bagasanga umusozi warigiseho nka sentimetero 20 ariko bikomeza kugenda byiyongera uko iminsi yashiraga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaza, Mimi Justin, avuga ko abatekinisiye ba minisiteri y’umutungo kamere n’ishinzwe ibiza bageze kuri kuri uwo musozi bakahapima uretseko bataratangaza ikihatera kurigita.
Mimi Justin avuga ko ubutaka bumaze kurigita bugera kuri metero ebyiri ujya hasi kandi ubutaka burigita buri ku buso bwa hegitare ebyiri bukaba bwari butuweho n’imiryango 15 ifite abantu 75 ubu yimuriwe ahandi. Abaturage batuye hafi y’uwo musozi bahaye bagenzi babo aho bubaka; ubu bamaze gusiza ibibanza 12.

Mimi Justin avuga ko kugira ngo bamenye ubutaka burigita batambika igiti ku butaka butarigita hanyuma bagaruka bagasanga ubwagiye bwarasize cya giti bakamenya ahamaze kugenda uko hangana.
Mu kurinda ko hagira abaturage baterwa ibibazo no kurigita k’ubwo butaka, polisi y’igihugu yarahazitiye kugira ngo hatagira uhegera ariko ntibibuza abaturage bari bahafite imyaka kwiyiba bakajya kuzana imyaka yabo kuko ariho bari barahinze.

Nzabahimana Celestin w’imyaka 55 y’amavuko ni umwe mu miryango umunani yarangije kwimurwa aho. Ubu bacumbitse mu baturanyi mu gihe batarabasha kubaka. Avuga ko uretse gusarura ibiri mu murima batemerewe no guhingamo cyangwa ngo abana bajyemo.
Sylidio Sebuharara na Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|