Musanze - Umurenge wa Cyuve wujuje ibiro bishya
Umurenge wa Cyuve uherereye mu karere ka Musanze wiyuzurije inyubako y’ibiro byawo nshya, ijyanye n’igihe, akaba ari mu rwego rwo kwesa umuhigo akarere kihaye wo kugira ibiro by’imirenge by’icyitegererezo, hagamijwe guha abaturage serivise inoze.

Ku ikubitiro umurenge wa Cyuve niwo wabimburiye indi, aho inyubako yawo yuzuye ihagaze miliyoni magana atatu n’enye n’amafaranga magana arindwi y’u Rwanda( 304,000,70Frw) ziva mu ngengo y’imari y’akarere.
Habyarimana Jean Damascène, umuyobozi w’akarere ka Musanze ataha iyo nyubako ku mugaragaro tariki 28 Ukwakira 2018, yavuze ko kubaka ibiro by’imirenge mu buryo bugezweho bizarushaho kwihutisha serivise zisabwa n’abaturage.
Ni nyuma yuko uwo murenge wakoreraga mu nyubako y’inkodeshanyo kandi nto, ibyo bikadindiza serivise zigenewe abaturage nk’uko abaganiye na KigaliToday babitangaje.
Ni inyubako yakorerwagamo n’akagali ka Bukinanyana, umurenge wa Cyuve ukaba wari umaze imyaka isaga itanu uyikodesha.

Maniraguha Monique agira ati “ibiro by’umurenge byari bikenewe, ubundi bakoreraga mu mfundanwa ugasanga kuduha serivise biragorana, ariko ubu urahagera ugahita ubona ahakorerwa ibiro bya serivise runaka ukeneye utabanje kuyoboza, muri make turishimye kandi turasobanutse”.
Karenzi Emmanuel nawe ati “ibyishimo byaturenze, twungutse umurenge mushyashya kandi wubatse neza, ndakeka tubaye aba mbere mu gihugu, turashima ubuyobozi bwadufashije kugira ngo tubashe gutsinda iki gitego, nti tuzongera gutinda mu guhabwa serivise kuko byaterwaga n’ahantu hato kandi hadasobanutse”.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, nyuma y’uko umurenge wa Cyuve wuzuye, harakurikiraho izindi nyubako z’imirenge inyuranye zirimo umurenge wa Kinigi, Muko, Gacaca n’indi.
Inyubako y’umurenge wa Cyuve yubatswe mu gihe cy’amezi umunani.


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nzu y’umurenge wa CYUVE yuzuye nyuma y’amezi 8 iragaragaza ubudasa bwacu nk’ABANYARWANDA.