Musanze: Umukecuru yabonye Ingabo na Polisi binjira iwe ari benshi atekereza ko agiye gufungwa

Bazinanirwa Sesiliya w’imyaka 77 y’amavuko wo mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yatunguwe cyane no kubona Ingabo na Polisi bakata icyondo bamwubakira, yibuka ko ingabo yabonye mu mabyiruka ye, yahuraga na zo agakizwa n’amaguru.

Umukecuru asangiza abayobozi ubuzima bwe
Umukecuru asangiza abayobozi ubuzima bwe

Yabivugiye mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wabaye tariki 25 Gicurasi 2019, ubera mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Buruba, ku rwego rw’Akarere ka Musanze ahabereye igikorwa cyo kubakira uwo mukecuru.

Ubwo yari iwe mu kazu asanzwe abamo kadahomye kazitijwe n’amabati ashaje, yabonye Ingabo na Polisi binjira iwe, ari benshi ngo atekereza ko agiye gufungwa, ariko atungurwa no kubona bafashe amasuka batangiye gukata icyondo, bamubwira ko baje kumwubakira.

Aganira na Kigali Today, yavuze ko byamutunguye kubona Ingabo na Polisi iwe zikata icyondo, ariko na none biramushimisha kuko ingabo yakuze abona ngo zagiraga urugomo aho yahuraga na zo agakizwa n’amaguru.

Aba mu nzu itameze neza aho avuga ko mu gihe cy'imvura anyagirwa
Aba mu nzu itameze neza aho avuga ko mu gihe cy’imvura anyagirwa

Ati “Oh dore abafande weee, ibyishimo birandenze kubona Ingabo na Polisi iwanjye mu cyondo. Bankuye mu bwigunge, abakera bari abagome, narababonaga nkiruka, nta muntu bigeze bubakira, ariko ibyo mbonye birantangaje cyane, abantu bakwegera bakamenya uko waraye n’uko wiriwe?”

Uwo mukecuru mu gihe yavugaga ku ngabo na Polisi, byabaye akarusho kuri we, ubwo yasuhuzwaga na Minisitiri, Abadepite n’Abasenateri iwe mu rugo, abona batangiye guterura amatafari bubaka.

Bamwegereye baramwibwira, baramuganiza noneho ibyishimo biramurenga avuga ko yishimye cyane na we atangira guterurana na bo amatafari.

Ati “Ese na Minisitiri n’abadepite mwaje?, eh ku mutima wanjye ntiwareba ni ibyishimo bidasanzwe, nizeye neza ko ntazongera kunyagirwa kuva mbabonye, Perezida Paul Kagame arakarama”.

Abaturage bishimiye gukorana umuganda n'abayobozi
Abaturage bishimiye gukorana umuganda n’abayobozi

Bazinanirwa yari asanzwe aba mu kazu gasakaje amabati ashaje, ku buryo imvura yagwaga ikamusanga mu nzu.

Uwo mukecuru yavuze ko mu gihe cy’imvura yajyaga anyagirwa agahitamo gusenga Imana, kugira ngo abone ko bwacya.

Ati “Nsinzira hehe?, iyo imvura iguye amara aradagadwa kubera imbeho, ngafata utujerekani duto nkareka mu nzu, nawe urabyumva ikimfasha ni ugusenga iyo mw’ijuru nkabona burakeye, ariko aba bayobozi ubwo baje singipfuye”.

Abaturanyi b’uwo mukecuru bavuga ko mu gihe cyimvura bagiraga impungenge z’ubuzima bwe, gusa ngo bishimiye igikorwa cy’abayobozi cyo kubakira uwo mukecuru, aho na bo biteguye gutanga imbaraga zabo zo gukomeza kumufasha no kumuba hafi.

Umwe mu baturanyi be yagize ati “Twashimye cyane, kuko ubuzima bw’uriya mukecuru budutera impungenge cyane mu gihe cy’imvura kubona umukecuru nk’uyu anyagirwa.

Tunejejwe n’uko n’inzego zo hejuru zaje kudufasha, twamubonye Minisitiri, Meya n’Abadepite twababonye, natwe twiteguye gushyiramo imbaraga tugatanga umuganda, amaboko turayafite”.

Mugenzi we agira ati “Uzi kubona umukecuru wari ugeze aho guteteshwa ari kunyagirwa, ariko turishimye cyane kubona abayobozi, iyo umuyobozi aje akakwereka ko akuri hafi, nawe ushyiramo imbaraga. Turahari natwe ntituzabatererana ariko uyu mukecuru abone aho kuba”.

Habyarimana Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko kubakira uwo mukecuru ari igikorwa batangiye kandi bagiye gushyiramo imbaraga, aho bazamwubakira inzu ijyanye n’icyerekezo igihugu kiganamo baharanira ko agira ubuzima bwiza.

Ati “Iyi nzu twayubakishije rukarakara ariko tuzayihoma na sima tuyikinge tuyisakare neza, turayifuza ari inzu nziza kuko izi nzego twafatanyije, yaba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi twari kumwe, inzego z’umutekano, Abadepite n’Abasenateri,twemeranyije ko iki gikorwa tukigira icyacu, tukazaza kuyitaha mu kwezi gutaha”.

Abasoje amashuri yisumbuye bari ku rugerero na bo baje kubakira uyu mukecuru
Abasoje amashuri yisumbuye bari ku rugerero na bo baje kubakira uyu mukecuru
Bamwe mu batishoboye bubakiwe uturima tw'igikoni
Bamwe mu batishoboye bubakiwe uturima tw’igikoni
Iyi nzu igomba kuba yuzuye mu gihe cy'ukwezi kumwe
Iyi nzu igomba kuba yuzuye mu gihe cy’ukwezi kumwe
Minisitiri Dr Geraldine Mukeshimana yitabiriye umuganda rusange
Minisitiri Dr Geraldine Mukeshimana yitabiriye umuganda rusange
Umukecuru Bazinanirwa aganira na Habyarimana Jean Damascene, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze
Umukecuru Bazinanirwa aganira na Habyarimana Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze
Umukecuru Bazinanirwa Sesiliya na we ntiyareberaga gusa ahubwo yafatanyije n'abaje kumwubakira. Aha arahererekanya itafari n'abandi barimo Depite Murebwayire Christine
Umukecuru Bazinanirwa Sesiliya na we ntiyareberaga gusa ahubwo yafatanyije n’abaje kumwubakira. Aha arahererekanya itafari n’abandi barimo Depite Murebwayire Christine
Umukecuru Bazinanirwa ngo yabonaga ingabo za kera akiruka
Umukecuru Bazinanirwa ngo yabonaga ingabo za kera akiruka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

byiza cyane bayobozi bacu, you are very kindness

sibomana yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

umukecuru ndumva yarishimye pe

kamugisha emile yanditse ku itariki ya: 29-05-2019  →  Musubize

Tubanjije.kubasuhuza.amahorotimama.abanenamwe.nishimira.imikorere.myiza.yabayobozi.bacu bitanga rwose nibakomeze umurava natwetubarinyuma murakoze

Mutambuka.poro yanditse ku itariki ya: 27-05-2019  →  Musubize

Nukuri KT turabashimira ko mutugerera kuri fild site mukatubera intumwa nziza kdi turashima leta yacu y’ubumwe n’abayobozi beza bita kubaturage erega ntamugayo dufite umutoza mwiza peee!! N’intore izirusha intambwe ni H.E p pkagame impano twahawe n’Imana

Bizumutima Jean Marie yanditse ku itariki ya: 27-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka