Musanze: Umugore n’umugabo bagejejwe imbere y’urukiko baregwa ubushoreke

Umwari Marie Claire na Hakizimana Jean Pierre, ku wa 06 Gicurasi 2015 bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze baregwa icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Kabeja Dan bwagaragarije urukiko ko Umwari Marie Claire washakanye na Munyantore Jean Baptiste mu buryo bwemewe n’amategeko ashinjwa ibyaha bibiri: icyaha cy’ubushoreke yakoranye na Hakizimana Jean Pierre n’icyo guta urugo.

Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza rwaburanishije urubanza rw'umugabo n'umugore baregwa ubushoreke.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwaburanishije urubanza rw’umugabo n’umugore baregwa ubushoreke.

Nk’uko ubushinjacyaha bubigaragaza, Umwari yataye umugabo n’abana kuva muri Nzeri 2014 bimenyekana ko aba i Musanze kuva muri Mutarama 2015.

Ngo yabaga mu nzu ikoreramo ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka (Auto-Ecole Isimbi) rya Hakizimana.

Tariki 13 Mata 2015, ubwo umugabo wa Umwari Marie Claire n’umugore wa Hakizimana, Beatrice Nyiransabimana bahuruzaga ubuyobozi bw’ibanze nijoro saa tanu n’igice (23h30) ngo basanze bari mu nzu ibamo Umwari.

Mu isaka ryabaye nyuma basanze imyenda, inkweto n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (permis de conduire) bya Hakizimana mu isanduku ya Umwari, ubushinjacyaha bukabishingiraho bugaragaraza ko babana nk’umugabo n’umugore.

Umucamanza, Mukambaraga Jeanne, wari uyoboye iburanisha, abajije Umwari impamvu imyenda na permis ya Hakizimana biba mu isanduku ye, mu kwiregura yabanje guhakana ibyaha byombi.

Yavuze ko Hakizimana yamuhaye akazi ko kuba umunyamabanga n’umucungamutungo mu Isimbi Auto-Ecole amugezaho ikibazo cy’uko nta mazi agira iwe akaba afite ikibazo cyo kumesa imyenda.

Umwari yiregura avuga ko iyo myenda yayizanye iwe kugira ngo imeswe naho permis yageze muri mare nyuma yo kuyihabwa na Hakizimana nk’uko amabwiriza ya Polisi ishinzwe iby’umuhanda ateganya ko uwabonye urundi ruhushya rwo gutwara imodoka asubiza urwa mbere kubera akazi kenshi ayishyira muri mare aho kuyishyira mu zindi.

Ku cyaha cyo guta urugo, umwari avuga ko inshingano zo kurera abana yazikomeje aho yatangiye abana amafaranga y’ishuri, akanabagurira imyenda n’inkweto.

Ku ruhande rwa Hakizimana Jean Pierre uregwana na Umwari Marie Claire icyaha cy’ubushoreke na we ahakana icyo cyaha, akavuga ko isaha bamusanze mu nzu akoreramo yari mu kazi n’umukozi we.

Me Kavuyekure Dieudonne wunganira abaregwa yabwiye urukiko ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaraza ko Hakizimana na Umwari bakoraga imibonano mpuzabitsina hakaba ari ugukeka, ashingiye kuri ibyo ngo abakiriya be ni abere.

Icyakora Kabeja uhagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza yabwiye urukiko ko bataburana icyaha cy’ubusambanyi ari icy’ubushoreke.

Muri uru rubanza, Me Emmanuel Habiyakare uhagarariye inyungu z’abaregera indishyi yasabye indishyi za miliyoni 5 ku ruhande rw’umugabo wa Umwari n’izindi eshanu ku ruhande rw’umugore wa Hakizimana Jean Pierre.

Mu myanzuro y’ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko bwasabiye Umwari Marie Claire igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi abiri n’ihazabu ya miliyoni imwe rushingiye ku ngingo 248 na 243 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwasabiye kandi Hakizimana igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu za miliyoni imwe bushingiye ku ngingo ya 248 ndetse n’amagarama akazishyurwa n’abaregwa.

Urubanza rukaba ruza gusomwa kuri uyu wa 07 Gicurasi 2015 kuva saa kumi z’umugoroba.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

hari umuntu mukuru Bazivamo nawe..........

ntezibizaza yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Iyo barega basaba gatanya se ko n’ubundi mbona bidatinze bazagaruka mu rukiko? Ni ugukunda imanza?ubwo barakundajye, bashobora kuba barasanze bari baribeshye.

wqf yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka