Musanze: Umugore afunzwe akekwaho icyaha cyo kwihekura

Mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’umugore ukekwaho gukora icyaha cyo kwihekura, nyuma yo kubyara ariko uruhinja rukaburirwa irengero.

Abaturanyi be bavuga ko yabyaye umwana mu ma saa saba z’ijoro ryo ku itariki 27 Kanama 2023, bagakeka ko yaba yamunize, dore ko mu ma saa munani ngo yagiye kwa muganga asiga umwana mu nzu ye, akaba yemeza ko yagarutse mu rugo abura urwo ruhinja, akavuga ko imbeba zaba zamuriye.

Ni ikibazo cyateye urujijo, aho abo baturage bibaza uburyo imbeba zarya umwana, zikarya n’imyambaro nyina yari yamufubitse.

Mu kumenya icyo Polisi ivuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yaganiriye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, avuga ko uwo mugore yamaze kugezwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyuve, aho akurikiranweho icyaha cyo kwihekura.

Ati “Uwo mugore ari gukurikiranwa na RIB kuri station ya Polisi ya Cyuve, akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura. Asanzwe abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko”.

Arongera ati “Nyuma yo kubyara, uruhinja rwabuze, ntirugaragara, kandi na we ntabwo ashaka kugaragaza aho ruri”.

Mu butumwa SP Mwiseneza yagize ati “Birarenze kumva umuntu ashobora kwihekura akiyicira umwana, nubwo bigikurikiranwa kuko ntabwo biramenyekana uko byagenze. RIB iracyari mu iperereza, kuko bivugwa ko yabyaye agasiga uruhinja mu rugo akajyana na Nyirabuke ku Kigo Nderabuzima, bagaruka ngo uruhinja akarubura, hagati aho haracyakorwa iperereza”.

Arongera ati “Inama twagira abantu ni uko bamenya ko kwihekura ari icyaha gihanwa n’amategeko, nubwo umuntu yaba afitanye ikibazo n’umugabo, ariko ntabwo umuti ari ukwihekura”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka