Musanze: Umugore afunze akekwaho kubyara agata umwana mu cyobo

Umugore w’imyaka 26 wo mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura, nyuma yo kubyara umwana akamujugunya mu cyobo.

Ayo makuru yamenyekanye ku wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, nyuma y’uko uwo mugore afashwe akaba yiyemerera ko ari we wataye umwana mu cyobo nyuma yo kumuniga.

Ni amakuru yatanzwe n’abubatsi, aho ubwo bari bageze ku kazi mu gitondo, basanze umurambo w’uruhinja mu cyobo kiri kuri iyo nyubako, bahita batabaza ubuyobozi.

Bakomeje gushakisha uwaba akekwaho gukora icyo cyaha, hafatwa umugore utuye muri ako gace, aho yemerera ubuyobozi ko ari we wabyaye uwo mwana aramuniga amujugunya mu cyobo, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudence yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ntabwo yamubyaye uyu munsi, gusa nibwo byagaragaye ko yatawe mu cyobo, ariko we ubwe yatubwiye ko yamubyaye ku itariki 24 Ukwakira 2023, akamuniga akamuta mu cyobo”.

Arongera ati “Kubera ko twamufashe hari abaturage benshi, ku bw’umutekano we twahise tumushyikiriza RIB, kugira ngo abantu batagira uburakari hakaba hari umuhohotera kandi akekwa, ariko yavuye aho yiyemereye ko ari we wishe umwana we, ariko ntiyigeze avuga icyo yamuhoye”.

Uwo muyobozi, yavuze ko uwo mugore udafite umugabo, ufite umwana w’imyaka irindwi, agira ubutumwa aha abaturage.

Ati “Icyo nabwira abaturage, n’uko kuba umugore cyangwa umukobwa yatwita ariko atabiteguye, akwiye kubyara uwo mwana wenda akiyambaza Leta ikamufasha ku byo yaba abura, aho kwambura umwana ubuzima”.

Arongera ati “Kwambura ubuzima uwavutse birahanirwa, aracyakekwa ariko icyaha ni kimuhama azahanwa, guhanwa rero na wa mwana usigaye urumva na we agiye kugira ikibazo. Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abaturage tuyoboye, n’uko umuntu wese ugize ikibazo yiyambaza Leta, aho kwambura ubuzima uwakagombye kuba ariho”.

Mu gihe umwana yamaze gushyingurwa, nyina akurikiranywe na RIB Sitasiyo ya Cyuve, aho arimo gukorwaho iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka