Musanze: Umugenzi wari muri gare yituye hasi ahita apfa

Mu ma saa moya n’igice z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, Twagirimana Théogène wari uteze imodoka muri Gare ya Musanze, yituye hasi mu buryo butunguranye ahita apfa.

Uwo mugabo w’imyaka 37 akimara kwitura hasi, bagerageje kumutabara hifashishijwe imodoka y’umutekano y’Umurenge wa Muhoza, ariko basanga yamaze gushiramo umwuka, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Mukamusoni Assoumini yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ni umugenzi watahaga yerekeza iwabo mu Karere ka Gakenke, ntabwo twamenya ngo yavaga he, yari kumwe n’umuvandimwe we bageze muri gare ya Musanze yitura hasi ahita apfa”.

Arongera ati “Imodoka y’umutekano yahageze itabaye ariko basanga yamaze gupfa, umurambo bawujyana mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri”.

Uwo muyobozi yavuze ko batamenye impamvu yateye uwo mugabo kwitura hasi mu buryo butunguranye, gusa ngo amakuru bahawe n’umuvandimwe we bari kumwe witwa Birutakwinginga Marcel, yemeje ko ngo yari asanzwe arwaye.

Ati “Umuvandimwe we yatubwiye ko yari asanzwe arwaye, niyo makuru baduhaye, umurambo twawujyanye mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri mu rwego bwo gufasha uwo muvandimwe we, kugira ngo abone uko atabaza abi’wabo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka