Musanze: Umugabo yiyahuye nyuma yo gukomeretsa umugore we

Nzeyimana Jean Bosco w’imyaka 56 wo mu Kagari ka Gashinga, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yanyoye umuti wica udukoko witwa Tiyoda ahita apfa, nyuma yo gukomeretsa umugore we w’imyaka 45 amutemye mu mutwe.

Ni amakuru yamenyakanye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2023, aho ngo uwo mugabo yafashe umuhoro ajya gutegera umugore we mu nzira anyuramo ari mu kazi, amunyuzeho undi ahita amutema mu mutwe, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius yabitangarije Kigali Today.

Ati “Umugore asanzwe ari umukozi nyakabyizi muri iyi mirimo yo kubaka ibiraro. Ubwo yatundaga ibikoresho, umugabo yamucunze ari mu kazi aza kumutegera mu nzira aramutema, nta wamenye igihe yamutegeye”.

Uwo mugabo akimara gutema umugore we ngo yahise anywa wa muri wa Tiyoda kuko yari yawitwaje, abatabara basanga yashizemo umwuka.

Gitifu Kabera, yavuze ko uwo muryango asanganywe amakimbirane aturuka ku mitungo, aho ngo uwo mugabo yigeze gufungwa, nyuma yo gufungurwa asanga ngo umugore we yagurishije imitungo irimo inka.

Uwo muyobozi yagize inama atanga ati “Icya mbere mbwira abaturage ni ukubihanganisha, kuko iyo umuntu avuye muri sosiyete yari imuzi abantu barahangayika, umuryango we ubu urababaye, abana be basigaye bahangayitse”.

Avuga ko abo bana be ngo bavukaga ku bagore babiri uwo mugabo yashatse, umuto ari we bari barashakanye byemewe n’amategeko ari na we yatemye, mu gihe umukuru bari baratandukanye, ati “Urumva rero abana b’impande zombi, barababaye kuko babuze umubyeyi wabo n’umuryango we urababaye”.

Uwo muyobozi yasabye abatuye Umurenge wa Nkotsi, kwirinda ibyaha kuko atari cyo gisubizo cy’ibibazo, abasaba ko mu gihe imiryango igiranye amakimbirane, kujya bagana inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano, bakagaragaza ikibazo cyabo aho kubika ibibazo mu mutima bishobora kubyara urupfu.

Mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma, umugore akimara gutemwa yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyakinama, aho basanze yakomeretse cyane bahita bamwohereza mu bitaro bya Ruhengeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka