Musanze: Umudugudu uzakira ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 27 ugeze he wubakwa?

Imirimo yo kubaka Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze (Kinigi Integrated IDP Model Village), igeze kuri 63% aho biteganywa ko uzuzura muri Kamena 2021.

Imirimo yo kubaka umudugudu w'ikitegererezo wa Kinigi igeze kuri 63%, Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Amb Claver Gatete akaba yawusuye
Imirimo yo kubaka umudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi igeze kuri 63%, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb Claver Gatete akaba yawusuye

Ni umudugudu uzatahwa ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 27 uzaba ku itariki 4 Nyakanga 2021, nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha rye na Nyirarugero Dancilla umusimbuye ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, wabaye ku itariki 22 Werurwe 2021.

Mubyo Minisitiri Gatabazi yashinze Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, hari ugukurikirana ibikorwa by’iyubakwa ry’uwo mudugudu hagendewe ku kuba uzatahwa kuri iyo tariki.

Yagize ati “Imidugudu ntangarugero yariyongereye, ndetse turi no kwitegura kuzizihiza isabukuru ya 27 u Rwanda rwibohoye, ku rwego rw’igihugu ukazabera mu Kinigi ahazatahwa umudugudu urimo kubakwa uzatuzwamo imiryango 142 n’ibindi bikorwa biwushamikiyeho bizafasha abaturage guhindura ubuzima. Ni ugukomeza gukurikirana iyubakwa ry’ibyo bikorwa remezo birimo n’uriya mudugudu”.

Hari umushinga ushamikiyeho kandi ibindi bikorwa remezo birimo umuhanda wa kaburimbo uva mu Mujyi wa Musanze ukanyura ku Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri, ndetse n’imihanda iwushamikiyeho ukaba ureshya na kilometero 16.

Ni umudugudu wubatse mu buryo bugezweho
Ni umudugudu wubatse mu buryo bugezweho

Uwo mudugudu ntangarugero kandi, wubatswemo n’ibindi bikorwa remezo birimo, ikigo nderabuzima cya Kinigi ndetse n’ibiraro by’inkoko zirenga ibihumbi bitandatu, mu rwego rwo gufasha abatuye uwo mudugudu kurushaho kwiteza imbere mu bworozi no mu mirire myiza.

Mu iyubakwa ry’uwo mudugudu, abaturage basaga 400 bahabonye akazi kabatunze umunsi ku wundi, aho bemeza ko ari umugisha wo kubona ibikorwaremezo nk’ibyo mu gace k’iwabo.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today ati “Ibi ni umugisha tugize, ntabwo twakekaga ko hano iwacu muri Kinigi twabona inzu nziza nk’izi tugiye gutumo, abenshi twabonye akazi, ubu iterambere ryacu rirazamuka umunsi ku wundi”.

Icy’ingenzi uwo mudugudu uje gukemura, ni isuku n’imiturire myiza nk’agace gasurwa na ba mukerarugendo benshi, aho buri mwaka ako gace ka Kinigi kakira abasaga ibihumbi 30 baza kureba ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Werurwe 2021, Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb Claver Gatete aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze n’abandi bayobozi, yasuye uwo mudugudu w’ikitegererezo ngo yirebere aho imirimo yo kuwubaka igeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka