Musanze: Ubworozi bw’inkoko mu mudugudu wa Kinigi buzajya bubinjiriza miliyoni 60 buri mezi atatu

Inkoko ibihumbi umunani zorojwe abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Vilage), ziratanga icyizere mu guteza imbere abo baturage, aho uwo mushinga witezweho kubinjiriza agera kuri miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe kitarenze amezi atatu.

Inkoko ngo zizajya zibinjiriza agera kuri miliyoni 60 mu mezi atatu
Inkoko ngo zizajya zibinjiriza agera kuri miliyoni 60 mu mezi atatu

Ni mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze, Andrew Rucyahanampuhwe, wavuze ko abo baturage bamaze gushinga Koperative ishinzwe gukusanya umusaruro w’amagi y’izo nkoko.

Yavuze ko izo nkoko ibihumbi umunazi, zose zabonetse aho zimwe zaje zitera amagi, ubu bakaba baramaze kugurisha amagi agera ku bihumbi 27.

Ati “Inkoko ibihumbi umunani zarabonetse, kandi zaje zitera, umusaruro wazo uragenda uzamuka, ndetse ku munsi w’ejo Koperative yabo bagurishije amagi agera ku bihumbi 27, kandi bakomeje kwishyira hamwe aho barimo gufashwa na Reserve force mu gucunga umushinga ifatanyije na RAB ndetse n’akarere, mu rwego rwo kubamenyereza uburyo borora n’uburyo bwo gukurikirana uwo mushinga, ukazabegurirwa mu mezi atatu ariko akarere kazakomeza kubaba hafi”.

Ni koperative yitwa “Ubumwe Jyambere Kinigi”, ihagarariwe n’abakuriye umudugudu bagera ku 144, bahagarariye imiryango 144 yatujwe muri uwo mudugudu.

Zatangiye gutanga umusaruro
Zatangiye gutanga umusaruro

Kugeza ubu iyo Koperative yamaze gufunguza Konte muri Banki ya Kigali (BK), izabafasha kuzigama amafaranga y’uwo mushinga w’ubworozi bw’inkoko, aho abo baturage bashimira Leta yabatekerereje uwo mushinga, nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.

Nyiranzayisenga Palusi ati “Aya ni amahirwe Leta yatwihereye utapfa kubona, izi nkoko tuzishyizeho umutima wacu wose, kuko tubona ari ubukungu dutunze”.

Mugenzi we ati “Izi nkoko zizadufasha kuzamura imirire yacu, zinaduteze imbere mu bundi buryo, kuko niba aka kanya habonetse amagi asaga ibihumbi 20, murumva ko ni tumara umwaka tuzaba tugeze kure mu bukungu”.

Abaturage bishimiye uwo mushinga w'ubworozi bw'inkoko
Abaturage bishimiye uwo mushinga w’ubworozi bw’inkoko

Visi Meya Rucyahanampuhwe, yagaragaje uburyo ubwo bworozi bw’inkoko bugiye kujya bwinjiriza abo baturage akayabo mu gihe gito.

Yagize ati “Mu gihe uriya mushinga wafatwa neza ugacungwa neza, nko mu mezi atatu, byoroshye cyane bashobora kuba bafite miliyoni 60 kuri konti yabo, ni umushinga ushobora kubyarira koperative ibindi bikorwa, ukaguka bakagura indi mirima bagakora n’ubundi bucuruzi, ni Koperative ishobora kwaguka ikagirira bariya baturage akamaro kanini cyane”.

Uwo muyobozi, avuga ko muri izo nkoko ibihumbi umunani boroye, bagiye kongererwaho izindi zigera mu bihumbi bitanu nto, zizororwa zigasimbura izikuze zirimo gutera amagi, hakaba hashyizwe imbaraga mu kuba hafi ubuyobozi bw’iyo koperative, mu kubafasha kugira ubumenyi bwisumbuye mu bworozi bw’inkoko.

Uretse ubworozi bw’inkoko kandi, muri uwo mudugudu abaturage bubakiwe n’ibiraro bororeramo inka zabo, nk’uko Visi Meya Andrew akomeza abivuga.

Ati “Abaturage bubakiwe aho kororera inka zabo, kandi byarabashimishije, barafashijwe ku buryo bazahabwa n’ubwatsi mu gihe cy’amezi abiri bwumishijwe, ku buryo birimo kubafasha kandi ubundi bajyaga baragira mu buryo butatanye, ariko ubu bahurije hamwe imbaraga ku buryo birimo kubafasha cyane”.

Visi Meya Andrew Rucyahanampuhwe
Visi Meya Andrew Rucyahanampuhwe

Ni umudugudu uherutse gufungurwa ku mugaragaro ku itariki 04 Nyakanga 2021, mu gihe u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 27 isabukuru yo Kwibohora, umuhango witabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV ndetse na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndiburera nonese konkeneyekubanazorora nigutenihuza nabo

Tuyishimire nestor yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka