Musanze: Ubuyobozi bwananiwe kugeza mu biro by’akagari umuriro uri muri metero eshatu zako

Umuyobozi w’Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, aranengwa ko akagari ayobora nta mashanyarazi gafite mu gihe umuyoboro wayo unyura kuri metero eshatu uvuye ku nyubako y’ako kagari.

Imiyoboro y'amashanyarazi inyura kuri metero eshatu uvuye kuri aka Kagali
Imiyoboro y’amashanyarazi inyura kuri metero eshatu uvuye kuri aka Kagali

Ibi ngo bituma abaturage badahabwa zimwe muri serivise zifashisha umuriro, zirimo gufotorerwa amadosiye, ibyangombwa gusharija za telefoni n’ibindi.

Ibi Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, abinengera abayobozi b’aka kagari, akababwira ko kuba badaha agaciro gushyira umuriro mu nyubako bakoreramo bigaragaza uburangare n’intege nke zabo.

Agira ati“Ibi mbifata nk’intege nke z’ubuyobozi, n’ubwo wakwegera abaturage babigufasha byihuse. Ntibyumvikana kuba umuriro uri muri metero eshatu ku kagari ariko ntugere mu nyubako yako”.

Akomeza agira ati“ Bidasubirwaho akagari kagomba kugira amashanyarazi. Kutayagira bidindiza serivise zihabwa abaturage kandi nubwo umuyobozi yakwitabaza abaturage iki kibazo bahita bakikemurira.“

Kuba inyubako y'akagari ibaho nta mashanyarazi kandi urutsinga rwayo ruri hafi y'akagari nibyo Guverineri Gatabazi JMV afata nk'intege nke z'ubuyobozi
Kuba inyubako y’akagari ibaho nta mashanyarazi kandi urutsinga rwayo ruri hafi y’akagari nibyo Guverineri Gatabazi JMV afata nk’intege nke z’ubuyobozi

Iyamuremye Alexandre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabirizi, avuga ko yumvise uguhiturwa yakorewe, avuga ko ukwezi kwa Nzeli kurangira umuriro wabonetse.

Ati“icyizere kirahari ko uku kwezi kwa cyenda, kurangira umuriro wageze mu kagari, ubu abaturage biyemeje gutanga ijana kuri buri wese azifashishwa muri icyo gikorwa, twamaze gushaka umutekinisiye uzadufasha”.

Gitifu Iyamuremye, avuga ko kuba akagari katagira umuriro hari serivise zimwe na zimwe zidatangwa uko bikwiye.

Ati“ Birumvikana, hari serivise zitagenda neza bitewe no kutagira umuriro mu kagari, nko kuba twasharija imashini twifashisha, kuba umuturage uje kwibaruza adashobora kubona aho ashariza terefoni ye naho afotoreza ibyangombwa, ni ikibazo ariko kirakemuka vuba”.

Gitifu kandi avuga ko icyo kibazo cyo kuba umuriro utaragejejwe mu kagari byatewe n’ikibazo cy’umuyoboro w’amashanyarazi ufite ingufu nke aho ugenda ucikagurika, akavuga ko hari umushoramari uri kubafasha kuzana umuriro ufite ingufu aho mu minsi mike ako kagari kose kaba gacanirwa.

Iyamuremye Alexandre, umunyamabanga nshingwabikorwa w' Akagari ka Rubirizi
Iyamuremye Alexandre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akagari ka Rubirizi

Guverineri asaba ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca gufasha akagari kubona umuriro byihuse, kuko byaba n’urugero rwiza ku baturage bikabatera imbaraga zo gukemura ikibazo cy’umuriro, ngo n’intara izakomeza kubikurikiranira hafi.

Mu gihe ibiro by’Akagari ka Kabirizi bitagira umuriro, hari abaturage bavuga ko barangije kuwigereza mu ngo zabo aho ngo ubafasha mu bikorwa binyuranye by’iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uruhare rw’Akaarere narwo ni ngombwa

YANDEREYE Clemence yanditse ku itariki ya: 24-09-2018  →  Musubize

mubyukuri Nina umuriro uri hafi bakaba banabura umuyobizi bwakagari kumurongo kubere babura who bacharginga ubwose kugirango batange report ntibigora? Ari Mayo mpamvu tugenda dusubira inyuma gusa uwangira gitif wako kagari nagateza imbere ;ubwose gahunda zo kongeraho Umuntu birangirira kukagari abikora ute ntamuriro?bamugenzure wasanga ari Nayo mpamvu tukiri inyuma muri mitiel gusa uwangira umuyobozi wakagari NGO nkwereke iterambere nakagezaho

Rucagu Boniface.wo mukarere ka musanze umurenge wa cyuve akagari ka rwebeya umudugudu wa marantima yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka